Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka k’ubuhinzi n’ubworozi, NAEB cyatangaje ko umusaruro w’inyama zoherezwa mu mahanga wikubye inshuro zirenga ebyiri.
Umusaruro w’inyama ukaba warinjije agera kuri miliyoni 22.3$ z’Amadolari y’Amerika mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2022/2023 avuye kuri miliyoni 8.8$ z’Amadolari muri 2021/2022.
Aya mafaranga yaturutse kuri toni 8,721 z’inyama zoherejwe hanze y’u Rwanda mu 2022-2023, mu gihe mu mwaka wari wabanje hari hoherejweyo toni 5,485, ahabayeho inyongera ya 59%.
Nk’uko NAEB ibivuga, inyama z’inka n’ingurube nizo nyinshi zoherezwa mu mahanga, kuko 90% by’izoherezwa hanze zijyanwa mu bihugu bya Afurika cyane nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ibihugu birimo Canada, Ubuholandi n’Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka k’ubuhinzi n’ubworozi, NAEB kigaragaza ko Guverinoma ikora cyane mu bikorwa byo kuzamura inganda z’inyama birimo gushora imari mu bikorwa remezo nk’amabagiro no kugenzura ubuziranenge bwazo.
Batangaza kandi ko Leta itera inkunga imishinga mu kongera umusaruro w’inyama nziza ku masoko yo mu karere nk’aho kuri ubu bateye inkunga umushinga w’inyama za Gako mu karere ka Bugesera.
Mu bushakashatsi bwakozwe byitezwe ko uyu umushinga uzaba ufite ubushobozi bwo kugabura ibimasa 56,000 hagamijwe kubyaza umusaruro inyama z’inka, aho bafite ubushobozi bwo kubaga byibuze ibimasa 120 ku isaha, nk’uko amakuru ava muri Gako Meat Company Ltd abivuga.
Ku bijyanye n’iterambere ry’inganda z’inyama ugereranije n’izindi nzego z’ubuhinzi, NAEB yerekanye ko inganda z’inyama zagize iterambere nyamara ntiziganje mu mirenge myinshi nka kawa, icyayi n’ubuhinzi bw’imboga.
Ubushakashatsi buheruka gukorwa na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) ku gaciro k’inyama n’isesengura ry’ibicuruzwa by’inyama, bwagaragaje ko hari imbogamizi nyinshi zituma inganda z’inyama zidahiganwa ku masoko yo mu karere no mu bihugu by’amahanga. Harimo ubushobozi buke bwo gukora inyama nziza, icyuho cy’ubuhanga, ibipimo byubahirizwa n’ubuziranenge mpuzamahanga no kutongera agaciro.
NAEB igaragaza ko hari n’amatungo bohereza mu mahanga ari mazima harimo inka, intama, ihene, inkoko n’ingurube, aho amenshi yoherezwa muri DR Congo.
Kugeza ubu Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ubuziranenge, Ihiganwa mu bucuruzi no kurengera Umuguzi (RICA) nicyo kigenzura niba ibikomoka ku matungo byoherejwe mu mahanga biba bipfunyitse neza kandi mu bikoresho bidashobora kwanduza.
NIYIKIZA Nichas/INZIRA.RW