U Rwanda ni kimwe mu bihugu bidakora ku nyanja iyo ari yo yose, iyo ikaba imwe mu mpamvu zikoma mu nkokora iterambere.Kuba rutigerera ku byambu bituma ibicuruzwa byose byinjira n’ibisohoka mu gihugu bibanza guca mu bindi bihugu, bigatuma igiciro cyabyo kizamuka.
Nubwo bimeze gutyo ariko u Rwanda rwagerageje kwishakamo ibisubizo, ruteza imbere ubwikorezi bwo mu kirere, ariko nabwo burahenze ugereranyije n’ubwo mu mazi.
Inzobere mu by’ubukungu zivuga ko n’ubwo hari izo mbogamizi, u Rwanda rushobora kuba kimwe mu bihugu bikize kandi bidakora ku nyanja Busuwisi, Luxembourg cyangwa Autriche.
Prof Kuroiwa Ikuo inzobere mu bukungu yo muri Kaminuza ya Niigata mu Buyapani, avuga ko imikoranire myiza n’ibihugu bituranyi, guteza imbere inganda, ikoranabuhanga no kongerera ubushobozi abakozi ari byo pfundo ryo kwigobotora imbogamizi z’iterambere ziterwa no kuba u Rwanda rudakora ku Nyanja.
Yakomeje agira ati “Imikoranire myiza n’ibihugu by’ibituranyi bigira akamaro kanini cyane mu bucuruzi mpuzamahanga, by’umwihariko ku bihugu bito nk’u Rwanda kandi bidakora ku nyanja […] ni iby’ingenzi kandi ko byita ku bikorwa byarumukira amahanga nk’ikoranabuhanga cyangwa ubukerarugendo.”
Muri rusange Prof Kuroiwa asanga ibihugu by’Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara bikwiye gushyiraho ingamba zitanga ibisubizo ku bukungu.
Ati “Koroshya ubuhahirane hagati y’ibihugu, bikagirana amasezerano yo kugabanya imisoro ku bicuruzwa bitumizwa hanze, guteza imbere ibikorwaremezo by’ingendo, gushyiraho agace runaka gafite umwihariko mu bijyanye n’ubucuruzi, ndetse no gushyiraho imikoranire hagati y’imishinga ni iby’ingenzi byatuma ibyo bihugu bigaragara mu isi y’ubucuruzi mpuzamahanga.”
ibi Prof Kuroiwa Ikuo yabigarutseho mu kiganiro cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, cyo muri gahunda y’ubufatanye bwa Kaminuza y’u Rwanda n’Ikigo cy’Ubutwererane mpuzamahanga cy’Abayapani (JICA), kibanze ku ngamba zashyirwa mu bikorwa n’ibihugu byo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, kugira ngo bitere imbere cyane ibidakora ku nyanja nk’u Rwanda.
Dr Murigande Charles wigeze kuba Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe Iterambere, wari mu bitabiriye icyo kiganiro, yavuze ko iyo nzira nziza iyi mpuguke ivuga u Rwanda ruyirimo neza, n’ubwo hakiri ibyo kwigira muri izi nama zitangwa n’iyi nzobere.
Ati “Ndatekereza ko u Rwanda rufite byinshi byo kwiga nkurikije iri somo ryatanzwe, gusa icyo ntekereza ni uko ruri mu nzira yarwo iruganisha ku iterambere. Turi igihugu gito ariko amahirwe tugira nuko Perezida wacu yashyize imbaraga mu mikoranire myiza n’ibihugu bya Afurika nko gushyiraho isoko rusange ryayo ‘AfCFTA’.”
Dr Muligande yakomeje agaragaza ko iby’ibanze nk’ubuyobozi bwiza, umutekano no korohereza abashoramari u Rwanda rurabifite, akaba ari intambwe ikomeye iganisha ku iterambere ryifuzwa.
U Rwanda rubarirwa mu bihugu 44 ku isi bidakora ku Nyanja.Bitanu muri byo birakize cyane aho bifite umusaruro mbumbe urenze miliyari 120$.Muri ibyo 5 ntacyo ku mugabane w’Afurika kirimo.