Inzobere zo mu bihugu 28 muri Afurika ziteraniye i Kigali mu gihe cy’iminsi ine mu kwigira hamwe uko hanozwa ibijyanye n’ubuziranenge burimo ubw’ibicuruzwa byiganjemo ibiribwa abaturage bakenera cyane.
Izo mpuguke zitabiriye iyi nama ziri kuganira ku guhuza amabwiriza y’ubuziranenge ku rwego rwa Afurika arebana n’ibiribwa.
Ni inama yahuje inzobere mu bworozi bw’amafi, ubuhinzi n’ikoranabuhanga bahuriye mu muryango ARSO.
Zirimo abakora muri za Kaminuza, abo mu nganda n’abakora mu bigo bifite aho bihuriye n’ubuziranenge kuri uyu mugabane.
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge (RSB), Raymond Murenzi, yavuze ko izi nzobere ziteranye mu guhuza amabwiriza y’ubuziranenge atuma igicuruzwa kiva mu gihugu kimwe kikajya mu kindi nta nkomyi.
Ati “Ibyo bihugu byose bifite ubushake bwo gucuruza, bifite ubushake bwo kugira ngo dukorane twese kandi ubucuruzi bwihutishwe nta mbogamizi ibicuruzwa bigize.”
Yakomeje avuga ko guhuza ubuziranenge bizatuma ibibazo byinshi bikiri muri uru rwego muri Afurika bigabanuka kuko hazajya hakorwa isuzuma inshuro nyinshi kugira ngo barebe ibitanoze bikosorwe.
Ati “Byumvikane ko ubucuruzi bugomba koroshywa hakajyaho amabwiriza y’ubuziranenge agamije koroshya aho kugira ngo azane ibihato mu bucuruzi.”
Umunyamabanga Mukuru w’Ikigo Gishinzwe Ubuziranenge muri Afurika (ARSO), Dr Hermogene Nsengimana, yavuze ko iyi nama izahindura byinshi mu gushyiraho amabwiriza rusange azagenga ubucuruzi bw’ibiribwa byujuje ubuziranenge.
Yakomeje avuga ko muri iyi minsi bashyizemo imbaraga kubera isoko rusange rya Afurika, AfCFTA, ngo barashaka gukoresha ibwirizwa rimwe muri Afurika kugira igicuruzwa n’ikijya ku isoko mu kindi gihugu kizabe cyizewe.
Iyi nama yitabiriwe na Angola, Burundi, Cameroun, Chad, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Misiri, Eswatini, Ethiopia, Ghana, Liberia, Kenya, Madagascar, Malawi, Mauritius, Mozambique.
Hari kandi Morocco, Namibia, Niger, Nigeria, Rwanda, Senegal, Afurika y’Epfo, South Sudan, Tanzania, Togo, Uganda, Zambia na Zimbabwe.