Uruzinduko rwa Perezida Andrzej Sebastian Duda yagiriye mu Rwanda mu Cyumweru gishize, rushobora kwihutisha iterambere ry’imikoranire hagati y’ibihu byombi ndetse rukaba imbarutso y’ishoramari rikomeye ku mpande zombi.
Perezida Andrzej Sebastian Duda yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rwamaze iminsi itatu, kuva tariki 6 Gashyantare kugeza ku wa 8 Gashyantare 2024.
Muri uru ruzinduko ibihugu byombi byasinye amasezerano mu ngeri zitandukanye zirimo ubucuruzi n’ubufatanye mu by’ubukungu, kurengera ibidukikije, ubumenyi bw’Isi n’ingufu.
Aya masezerano yiyongera ku yerekeye uburezi ibihugu byombi bisanzwe bifitanye ndetse yatangiye no kubyara umusaruro kuko ubu muri kaminuza zo muri Pologne higa abanyeshuri b’Abanyarwanda.
Pologne ni kimwe mu bihugu byo ku mugabane w’u Burayi bifite uburezi buteye imbere. Iki gihugu kiri mu byohereza abanyeshuri benshi muri za Kaminuza, uburezi bwihariye 1 % by’umusaruro mbumbe w’igihugu, buza ku mwanya wa Gatanu mu Burayi, n’ubwa 11 ku Isi hose.
Abashoramari bo muri Pologne bafite ibikorwa bikomeye mu Rwanda birimo n’uruganda rwa LuNa Smelter Ltd rukorera imirimo yo gutunganya gasegereti i Karuruma mu karere ka Gasabo.
Ni rwo ruganda rwa mbere mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, rufite ubushobozi bwo gushongesha rukanatunganya gasegereti mu gihe mu myaka yashize, yacukurwaga ikajya gutunganyirizwa mu mahanga.
Uretse n’ibyo Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi mu Rwanda yagaragaje ko ishoramari rya Pologne mu Rwanda ryazamutse kuko hari ibigo bine by’abanya-Pologne bifite agaciro ka miliyoni 72,3 z’amadolari ya Amerika (agera kuri miliyari 91,9 Frw).
Perezida wa Pologne, Andrzej Duda, yagaragaje ko abashoramari batekereje kuza gushora imari mu Rwanda kubera ko umutekano warwo n’isoko ryaho bihagaze neza.
Yagize ati “Ntabwo bitunguranye kuba ibigo by’ishoramari byinshi by’Abanya-Pologne biri gutangiriza imishinga hano mu Rwanda kandi nta handi bishaka kuyishyirira mu bikorwa atari hano mu Rwanda kuko iki gihugu kibaha byinshi bakeneye; ituze, umutekano, icungamutungo ryo ku rwego rwo hejuru, uburyo bw’ishoramari buhambaye, ubukungu bw’umutungo kamere n’abantu bakora cyane kandi bagira gahunda.”
Uruzinduko rw’uyu mukuru w’igihugu rusize byinshi ku bijyanye n’iterambere ry’ubukungu cyane ko amasezerano yashyizweho umukono i Kigali azafungurira imiryango abanyarwanda bashobora gukora ishoramari muri cyo gihugu.
Hari kandi kuba ruzaba imbarutso yo kuba iki gihugu cyafungura ambasade yacyo mu Rwanda ibintu byazagira uruhare rukomeye ku ishoramari ry’u Rwanda kuko hari abashobora kuva muri Pologne bakarushoramo imari.