Mu gihe u Rwanda rwafatwaga nk’igihugu gifite ubukungu butifashe neza mu bihugu by’Afurika, harashimwa intambwe rwateye mu kwiyubaka mu bukungu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umuryango w’Abibumbye uherutse gutangaza ko muri 2024 u Rwanda ruzaba ruri ku mwanya wa gatatu muri Afurika mu bihugu bizagira izamuka ry’umusaruro mbumbe (GDP) uri hejuru, aho muri Afurika y’Iburasirazuba rukazaza ku mwanya wa mbere.
Ni amakuru akubiye muri raporo ya ‘World Economic Situation and Prospects 2024’, ivuga ko ubukungu bw’Isi buzaba bwifashe muri uyu mwaka wa 2024.
Mu Rwanda by’umwihariko Umujyi wa Kigali wagaragaje imbaduko mu iterambere nk’ibikorwaremezo by’inyubako, imihanda, amazi n’amashanyarazi.
Ibi bishimangirwa n’urujya n’uruza rw’abantu, umujyi wahindutse uw’ibyishimo abenshi bifuza gutembera kubera ibyiza biwutatse bigaragaza iterambere ryawo, ndetse benshi bakanyurwa n’umutekano usesuye ijoro n’amanywa.
Intandaro y’ubukungu bw’u Rwanda ni icyerekezo cyashyizweho n’ubuyobozi burangajwe imbere Perezida Paul Kagame, aho politike yibanda cyane ku guteza imbere kwihangira imirimo, gukurura ishoramari ry’amahanga no gushora imari mu mibereho myiza y’abaturage.
Imwe mu nkingi z’ingenzi z’ubukungu bw’u Rwanda ni ukwihebera ndetse n’umurava mu ikoranabuhanga no guhanga udushya. U Rwanda rwiswe “Ikibaya cya Silicon cyo muri Afurika” kuko rwifashishije ikoranabuhanga kugira ngo rusimbuke imbogamizi z’iterambere.
Ibikorwa nka Kigali Innovation City hamwe n’mushinga w’indege zitagira abapilote mu Rwanda “drone” zicungwa na Zipline, byerekana intumbero y’igihugu yo kuba ihuriro ry’akarere mu ikoranabuhanga no guhanga udushya.
U Rwanda nyuma yo kudategereza akazaza ejo ruteze amaboko, rwashyizeho gahunda zitandukanye zo kwigira, aho kurangamira inkunga z’amahanga hashyizweho ikigega Agaciro Development Fund cyashinzwe mu 2012 hagamijwe guteza imbere u Rwanda n’Abanyarwanda, by’umwihariko mu gufasha kurushaho kwigira no guteza imbere ubukungu.
Politiki ya Made in Rwanda yemejwe mu 2018 hagamijwe guteza igihugu imbere, ahashyizwe imbaraga mu kongera ingano y’ibikrerwa mu Rwanda ndetse binazamura ingano y’ibyoherezwa mu mahanga, nayo iri mu nkingi ya mwamba mu kuzamura ubukungu bw’Igihugu.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Umuyobozi Mukuru w’Ikigega Agaciro Development Fund, Gilbert Nyatanyi, yagiranye n’itangazamakuru ku wa Gatanu, tariki ya 30 Kamena 2023, yatqngaje ko Ikigega Agaciro kirimo kibitse miliyari 284 Frw kandi abyazwa umusaruro.
Yagize ati “Ubu Ikigega Agaciro kirimo miliyari 284 Frw. Ayo mafaranga ari mu ishoramari ritandukanye, hari ari muri banki, hari amwe ari mu mpapuro mpeshamwenda zinyuranye n’andi twashoye mu bikorwa bitandukanye.’’
“Amafaranga ahari tugerageza kuyabyaza inyungu. Aho tuyashoye, niba ari muri banki, inyungu zivuyemo tugerageza kuzibyaza irindi shoramari ryunguka kurushaho.’’
Mu cyerekezo 2050, u Rwanda rufite intego ko ruzaba ruri mu bihugu bifite ubukungu buhagaze neza, aho ruzaba rutakibarizwa mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere. Ibi bikazagerwaho mu gukomeza kwimakaza ubumwe n’imiyoborere myiza.
Patrick SIBOMANA/INZIRA.RW