Ishyaka PS Imberakuri ririmo guhatanira imyanya mu Nteko Ishinga Amategeko muri manda y’imyaka itanu iri imbere, ryagaragaje ko niriramuka ritowe rizateza imbere ubuhinzi mu karere ka Bugesera.
Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Nyakanga 2024, ubwo bagezaga imigabo n’imigambi yaryo ku baturage bo mu Murenge wa Gashora, akarere ka Bugesera.
Ishyaka PS Imberakuri ryashimangiye ko rizashyira imbaraga mu guteza imbere ubuhinzi bwa kijyambere mu gihugu n’aka karere by’umwihariko.
Umuyobozi w’Ishyaka PS Imberakuri, Mukabunani Christine yasabye abaturage ba Gashora kuzatora abakandida babo mu matora y’abadepite ateganyijwe tariki ya 15 Nyakanga 2024 kuko babafitiye ibikorwa by’iterambere byinshi.
Ati “Tubasabye amajwi, muzadutore ku mukororombya,tuzakomeza dukorane, duharanira ko urukundo-ubutabera n’umurimo byogera.”
Nzabakenga Louis, Umukandida Depite w’iri shyaka yijeje abaturage ba Gashora ko nibabatora bazarushaho guteza imbere ubukungu binyuze mu kwita ku bukinzi.
Ati “Tuzaharanira ko ubukungu bwiyongera nko mu buhinzi hakabaho guhingisha imashini, umuturage akareka kuvunika.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gashora, Umulisa Marie Claire yashimiye Ishyaka PS Imberakuri ryaje kugaragaza imigabo n’imigambi ku baturage by’umwihariko umugambi wo kurushaho guteza imbere ubuhinzi bugamije guteza imbere abaturage.
Ishyaka PS Imberakuri ryashinzwe 2008 ryemerwa 2009, ni ku nshuro ya gatatu kandi rihatanira kujya mu Nteko Ishinga Amategeko mu matora ateganyijwe tariki ya 14-16 Nyakanga.
INZIRA.RW