Ifaranga ry’u Rwanda ryataye agaciro mu buryo budasanzwe mu 2023/2024 , ugereranyije n’Idorali rya Amerika, aho byageze kuri 16,3% ugereranyije na 5% byahozeho, ibivugwa ko ahanini ari ingaruka z’icyorezo cya Covid-19.
Byagarutsweho na Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa, kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2024, ubwo yagezaga raporo y’ibikorwa bya BNR by’umwaka wa 2023/2024 ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi.
Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda John Rwangombwa yanagaragaje ko uretse icyorezo cya Covid-19, haniyongereyeho n’izatewe n’intambara y’u Burusiya na Ukraine n’izo mu Burasirazuba bwo hagati byatumye habaho ingorane mu gusubiza ubukungu aho bwahoze mbere ya 2019.
Agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda ugereranyije n’Amadorali ya Amerika kagabanutseho 3.73% mu mpera za Kamena 2024, bikaba hasi cyane y’igabanuka rya 8.76% ryagaragaye muri Kamena 2023.
Ugereranyije n’amadovize y’ibihugu byo mu karere u Rwanda ruherereyemo, muri Kamena 2024, agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda ugereranyije n’Ishilingi rya Tanzania kazamutseho 0.82%, bitandukanye n’igabanyuka rya 5.01%mu gihe nk’iki 2023.
Gusa ugereranyije n’Ishilingi rya Kenya agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda kagabanyutseho 25.61%, mu gihe muri Kamena 2023 agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda kari kazamutseho 4.47% ugereranyije n’Ishilingi rya Kenya. Ugereranyje n’Ishilingi rya Uganda kagabanyukatseho 5.70% mu gihe 2023 kari kagabanutseho 10%. Agaciro k’ifaranga kandi kanagabanyukaho 2.78% ugereranyije n’ifaranga ry’u Burundi, mu gihe 2023 kiyongeraho 20.20% ku ijana ugereranyije n’ifaranga ry’u Burundi.
Jhon Rwangombwa yagaragaje ko icyuho hagati y’ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga n’ibyo rutumizayo cyakomeje kwiyongera bitewe n’ibiciro by’ibicuruzwa abanyarwanda bohereza byaguye.
Ati “Ibyo twohereza mu mahanga, ubwo ni amabuye y’agaciro, ikawa n’icyayi ibiciro byagiye hasi bituma amafaranga dukurayo yaragabanyutse. Ingaruka nini kuri ibi ni uko icyuho hagati y’ibyo dutumiza n’ibyo twohereza cyariyongereye bigira ingaruka ku rusobe rw’ivunjisha.”
Jhon Rwangombwa yanavuze ko amadovize abantu bakenera batumiza ibicuruzwa hanze yahenze cyane bituma amafaranga y’u Rwanda atakaza agaciro.
Ati “Nk’amadevize dukenera mu gutumiza ibintu hanze ugereranyije n’ayo dukura mu byo twohereza hanze ibyo byo mwese murabibona cyangwa se muranabyumva habayeho guta agaciro kw’ifaranga mu buryo budasanzwe mu mwaka ushize w’ingengo y’imari, mubona ko ifaranga ryataye agaciro kuri 16,3% ugereranyije n’Idorali ry’Abanyamerika.”
Gusa yongeraho ko uguta agaciro kw’ifaranga bizagabanyuka ariko n’ubundi bizaba bikiri hejuru.
At “Icyo kibazo cyo kuba ubukungu bwarateye imbere ibitumizwa hanze bikazamuka cyane kandi ibyoherezwa hanze byarahuye n’imbogamizi ku rwego mpuzamahanga kuko ibiciro byamanutse bigatuma icyuho cyiyongera.”
Mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2023, guta agaciro kw’ifaranga ry’u Rwanda byari kuri 18%, uyu mwaka byitezwe ko bizaza ari kimwe cya kabiri cyayo bikaba 9%.”
INZIRA.RW