U Rwanda ruri gutegura umushinga mushya w’itegeko rigenga ubucukuzi bw’amabuye, aho ibihano byakajijwe ku bantu bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Kugeza ubu, ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri byagengwaga n’amategeko yashyizweho mu 2018.
Nk’uko bigaragara mu nyandiko isobanura umushinga w’itegeko rishya, mu gihe itegeko risanzwe ryagize uruhare mu kubaka urwego rutanga umusaruro kandi w’umwuga, hagaragayemo icyuho gikomeye mu gihe cyo kurishyira mu bikorwa, bityo kuziba ibyo byuho bigasaba ko hahindurwa itegeko.
Minisitiri mu biro bya Perezida, Uwizeye Judith, yagaragarije Abagize Inteko Ishinga Amateko ko impamvu nyamukuru zahinduye iryo tegeko ari ibihano byoroheje bitaca intege abakoze ibyo byaha n’amakosa bigaragara mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Inyandiko isobanura umushinga w’itegeko igaragaza ko itegeko rikurikizwa rizajya ritanga ibihano ku bantu bagize uruhare mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro badafite uruhushya, ku bantu bafite impushya zo gucukura amabuye y’agaciro ariko bakaba batubahiriza ibipimo by’ubuzima n’umutekano bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri, ndetse n’abantu babikora nta ruhushya.
Uwizeye ati “Ibihano byari mu itegeko abantu ntabwo babitinyaga, bigatuma hari amakosa n’ibyaha bakoraga muri urwo rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri, ntibibatere ubwoba kuko babigereranya n’agaciro bakura muri ubwo bucukuzi, bakabigereranya n’igihe baba bahaniwe”
Ati “Ibihano byongerewe kugira ngo bibuze abantu gukora ibyaha bishingiye ku byaha biri muri uru rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri.”
Gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro utabifitiye uburenganzira,
Kuri iyi ngingo, umuntu ucukura amabuye y’agaciro adafite uruhushya, aba akoze icyaha. Kimaze kumuhama ashobora guhanishwa igifungo kitarenze imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itanu, n’ihazabu y’amafaranga atari munsi ya miliyoni 25, ariko ntarenze miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda, cyangwa kimwe muri ibyo bihano.
Niba ari ikigo cyahamwe n’iki cyaha ari isosiyete, ishyirahamwe, koperative, cyangwa itsinda ry’amashyirahamwe afite ubuzimagatozi, rihanishwa ihazabu y’amafaranga atari munsi ya miliyoni 60 ariko ntirenze miliyoni 80 cyangwa kigaseswa.
Mu mategeko yari asanzweho nta bihano byihariye byari biteganyirijwe Kompanyi zicukura mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Gutunga amabuye y’agaciro yacukuwe mu buryo butemewe n’amategeko, ni indi ngingo ikomozwaho n’iri tegeko rishya, aho umuntu ufite amabuye y’agaciro yacukuwe mu buryo butemewe n’amategeko aba akoze icyaha. Amaze guhamwa n’icyaha, azajya ahanishwa igifungo kitarenze imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itanu, n’ihazabu y’amafaranga atari munsi ya miliyoni 30, ariko ntarenze miliyoni 60, cyangwa kimwe muri ibyo bihano.
Gucuruza amabuye y’agaciro yacukuwe mu buryo butemewe n’amategeko, umushinga w’itegeko rishya uteganya ibihano byihariye ku bantu bagize uruhare mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro yacukuwe mu buryo butemewe n’amategeko.
Iri vugurura rigamije guca intege ibikorwa byo gucuruza amabuye y’agaciro bikorwa n’abantu nta ruhushya rwanditse babifitiye nk’uko bigaragara mu nyandiko isobanura umushinga w’itegeko.
Nk’uko umushinga w’itegeko ubivuga, umuntu ucuruza amabuye y’agaciro yacukuwe mu buryo butemewe n’amategeko aba akora icyaha. Amaze guhamwa n’icyaha, ashobora guhanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka 10, n’ihazabu y’amafaranga atari munsi ya miliyoni 60, ariko ntarenze miliyoni 120, cyangwa kimwe muri ibyo bihano.
Minisitiri muri Perezidanse Uwizeye ati “Twagize ikibazo gikomeye aho abantu bashaka impushya zo gucukura amabuye y’agaciro, ariko bagashyiraho amaduka ku masoko y’ubucuruzi kugira ngo bagurire abandi bantu bacukuye amabuye y’agaciro, byaba binyuze mu buryo butemewe cyangwa bwemewe n’amategeko. Ibyo bituma n’abantu bafite impushya zo kugura amabuye y’agaciro na Kariyeri bagurira abayacukura mu buryo butemewe kuko baba babonye ko hari umuntu ushobora kubagurira.
Aha twateganyije ibihano kuri aba bantu bagura amabuye y’agaciro na kariyeri byacukuwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko”.
Kwemerera undi gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko
Uwo mushinga w’itegeko uteganya ko umuntu wemera ko hari ibikorwa bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bugakorera mu butaka bwe nta ruhushya, aba akoze icyaha. Amaze guhamwa n’icyaha, azajya ahanishwa igifungo kitarenze umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 25, ariko ntarenze miliyoni 50, cyangwa kimwe muri ibyo bihano.
Amakosa n’ibihano bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro
Umushinga w’itegeko kandi uteganya ihazabu ihanitse ijyanye n’amakosa n’ibyaha birimo kwimura, gusenya, kuvanwaho, cyangwa kurenga imbibi y’imiterere y’ahagomba gucukurwa amabuye, ndetse n’amakosa yakozwe n’abantu bafite impushya z’ubucukuzi ariko banze gusana ibyangijwe n’ubwo bucukuzi.
Nanone kandi, bimwe mu byaha biri mu itegeko ryari risanzweho byakorewe ubugororangingo, kugira hemererwe umugenzuzi w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri, akaba yanatanga ibihano mu gihe hari uwaguye mu makosa.
Ibi bizafasha abagenzuzi gukora neza no gukemura ibibazo byagaragaye mu gihe cy’igenzura ryabo batabanje kunyura mu nkiko.
Minisitiri Uwizeye yagize ati “Mu byukuri, abagenzuzi basaga nkaho nta bubasha bafite.”
Mu makosa agaragazwa n’uwo mushinga w’itegeko ni uko , iyo umuntu yafatanwe amabuye y’agaciro adafite gihamya yerekana inkomoko yayo, ahanishwa ihazabu ingana na 10% by’agaciro k’ayo mabuye y’agaciro yafatanwe , kandi n’amabuye y’agaciro agafatirwa.
Ku bijyanye no kunanirwa gusana ahangiritse, ufite uruhushya wanze gukora ibyo gusana, gusiba imyobo, gutera amashyamba yangijwe, gukuraho inyubako zahashyizwe, no kuringaniza igice icyo ari cyo cyose cyatewe n’ubushakashatsi bw’amabuye y’agaciro cyangwa ibikorwa byo kuyacura, aba akoze amakosa kandi ahanishwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 5 ariko ateranze miliyoni 10 ndetse akanategekwa kubikora.
Mu gihe amakosa yakozwe mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro yakozwe akangiza imikorwa remezo ndetse n’imitungo y’abaturage, uwakoze ibyo ategekwa kubisubizaho cyangwa kwishyura agaciro k’ibyo yangije, nk’uko umushinga w’itegeko ibiteganya.
Mu bindi uwo mushinga w’itegeko ugaragaza ni uko mu gihe ucukura amabuye y’agaciro ananiwe kwishyura amafaranga, asabwa, kunananirwa kwishyura ubwishingiza abakozi, gusuzugura inzego z’ubuyobozi bw’aho akorera ubwo bucukuzi, bishobora gutuma uruhushya rwe rwo gucukura amabuye y’agaciro ruhagarikwa by’agateganyo.
Kuba uwemerewe gucukura ananiwe gutangira ibikorwa cyangwa se agakora ibikorwa bito ugereranyije n’ibyo yasabiye uruhushya, gukoresha uburiganya mu gusaba icyangombwa cyo gucukura ayo mabuye, azajya yamburwa ubwo burenganzira by’agateganyo, aho bishobora no kumuviramo kwamburwa ibyo byangombwa burundu.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine Gaze na Peterole (RMB) cyatangaje ko mu 2023, ingano y’amabuye y’agaciro u Rwanda rwohereje mu mahanga yiyongereho 43% bingana na miliyari 1.1 z’amadorali y’Amerika (angana na tiriliyari 1.4 z’Amafaranga y’u Rwanda).
Ni inyongera igaragara ugereranyije n’umwaka wa 2022 aho hari hinjiye miliyoni 772 z’amadolari y’Amerika, mu gihe hari integeko ko umwaka wa 2024, uzarangira amabuye y’agaciro yoherezwa mu mahanga yinjirije u Rwanda miliyari 1.5 z’amadolari y’Amerika.
INZIRA.RW