Inzira Magazine
Ad imageAd image
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Reading: Itumbagira ry’ibiciro ku masoko rya 7.3% riteye inkeke abarya bahashye
Share
Font ResizerAa
Inzira MagazineInzira Magazine
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Search
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Have an existing account? Sign In
Dukurikire
ubukungu

Itumbagira ry’ibiciro ku masoko rya 7.3% riteye inkeke abarya bahashye

Nkurunziza Jean Baptiste
Yanditswe 11/08/2025
Share
Ibiciro ku masoko bikomeje gutumbagira benshi byaranze kubyigondera
SHARE

Mu gihe Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda, NISR, gitangaza ko ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 7,3% ugereranyije na Nyakanga 2024 mu gihe muri Kamena 2025 byari byiyongereyeho 7%.

Bamwe mu barya bavuye ku isoko baravuga ko bikomeje gutya gucana imbabura byagorana, bitewe nuko bamwe kurya bisigaye ari tombora.

Muri Nyakanga 2025, ibiciro byiyongereye bitewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 6,4%, ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 12,2%, ibiciro by’ibijyanye n’ubuvuzi byiyongereyeho 70,7%.

Ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 7% n’ibiciro by’amafunguro n’icumbi byiyongereyeho 20,1%. Ugereranyije Nyakanga 2025 na Nyakanga 2024, ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byiyongereyeho 7,7%.

Ugereranyije Nyakanga 2025 na Kamena 2025, ibiciro byiyongereyeho 0,1%. Iri zamuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibijyanye n’ubuvuzi byiyongereyeho 69,6% n‘ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 2,7%.

Abacuruzi n’abaguzi bararira ayo kwarika,

Utembereye mu masoko anyuranye hirya no hino mu mujyi wa Kigali baravuga ko iri tumbagira ry’ibiciro rikomeje ritya batazi amaherezo yabyo bitewe nuko nk’abakiriya batangiye kugabanuka mu masoko.

Uyu mucuruzi ati “Turarangura duhenze, abakiriya baza ntibabigure. Ubu umuceri twaguraga ibihumbi 35,000 Frw turi kuwugura ibihumbi 42,000 Frw, amavuta nayo yarazamutse, litiro imwe ni ibihumbi 3000 Frw kandi ubundi yaguraga 2,500 Frw.”

Undi ati “Ibiciro byaragoranye, birahenze kuko amatunga twaranguraga 1,500 Frw turi kuyarangura 2,200 Frw, muri make n’abakiriya twababuze kubera ibiciro bihanitse.”

Ni mugihe abaguzi nabo bagaragaza ko kwigongera ibiciro ku masoko bitoroshye, mugihe usanga aho bakura nabo ntacyiyongereyeho.

Uyu ati “Sinzi icyo yakora kuko twebwe dusa naho twamenyereye ko ibintu bigenda bihenda kandi ntibigaruke hasi, niba tuzi ikilo cy’inyama tukizi mu myaka nk’ibiri kigura ibihumbi 2000 cyangwa 2,500 frw none hagiyeho ibihumbi 3,500 Frw umuntu wese ntagipfa kwigondera ako kabiri k’itungo.”

Akomeza agira ati “Icyo twasaba ni ukugirango bajye bareba uburyo ibintu bizamuka, ariko ntibashyireho uburyo bishobora kongera kumanuka.”

Uyu mubyeyi avuga ko ahantu hose ibiciro byamaze kubarenga, ati “Njyewe narimenyeye kuza kugurira Nyabugogo hano kwa Mutangana, mu mashyirahamwe ariko hose ndahageze nsanga ibiciro ni kimwe kandi n’iriya iwacu naho nuko. Nyakubahwa rwose ajya atwumva, niwe mukuru wacu iyo twamubwiye ni umubyeyi mwiza, aturebere buri wese yisange.”

Ibi iyo bigeze ku nyama benshi barazizinutswe atari ukutazikunda ahubwo ari ibiciro bihanitse, nk’inyama z’imvange ngo zigeze ku bihumbi 6,000 Frw.

Ibiciro ku masoko byiyongereyeho 7.3% muri Nyakanga

INZIRA.RW

Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

ABO TURIBO

Turi Inzira.rw ikinyanyamakuru gikorera kuri murandasi, kibanda gusa ku makuru avugwa mu ubukungu bw’u Rwanda.

IBYO DUKORA

  • Advertising
  • Video & audio production
  • Photography
  • Web & App Development
  • Digital marketing
  • Graphic design

TWANDIKIRE

  • [email protected]
  • [email protected]
  • 0788 64 62 94
  • Kigali, Rwanda
© Inzira 2023. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?