Akarere ka Kamonyi ku bufatanye n’Ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’Akarere JADF biyemeje gufatanya kuvana mu bukene abaturage barenga ibihumbi 6000 batishoboye.
Ibi byagarutsweho mu biganiro byahuje impande zombi, byabaye kuri uyu wa Gatanu Tariki ya 3 Gicurasi 2024.
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Dr Nahayo Sylvère avuga ko uku kwiyemeza kuvana mu bukene abaturage basaga 6000 ari urugendo rw’Imyaka ibiri kuko bifuza ko abaturage batishoboye bava ku rwego bariho bakajya ku rwisumbuyeho.
Ati “Kuvana abo baturage mu bukene tuzibanda ku byo buri Muryango ukenera kubera ko abo baturage twifuza kuzamura badahuje ibibazo.”
Meya Nahayo akomeza avuga ko hari abazahabwa amatungo, abandi bahuzwe n’amahirwe ahari kugeza ubwo bazaba babasha kwifasha batagikeneye gusindagizwa na Leta.
Ati “Tuzajya tubahurizaho ubufasha bukomatanije muri iyo myaka ibiri.”
Ibi biziyongeraho ko hari abo bazafasha kwihangira imirimo itandukanye irimo iy’ amaboko kugirango bave mu bukene buri wese ashoboye kwigira mu mibereho ye n’imiryango yabo.
Umuyobozi w’Ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’Akarere ka Kamonyi JADF, Semugaza Tharcisse, yavuze ko babanje gukora ibarura ryo kumenya umubare w’abo,akavuga ko iyo barangije kubamenya bakurikizaho kubasaranganya.
Ati “Buri mufatanyabikorwa tumuha urutonde rw’abaturage agomba kwitaho, bakamenya umubare wabo kuko ariwo baheraho mu gutanga ubushobozi.”
Akomeza agira ati “Ubusanzwe ibikorwa byacu bikunze kwibanda ku baturage bafite amikoro makeya abo twatangizanye abenshi bamaze kuva mu cyiciro cyo hasi ubu barifashije.”
Imibare itangwa n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi igaragaza ko abari mu cyiciro cy’abafashwaga na Leta ari abaturage barenga 64,000. Iyi mibare yekerekana kandi ko abasaga 19,000 aribo bishyurirwa Mituweli.
INZIRA.RW