Umukandida wigenga uri guhatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika, Mpayimana Philippe, ubwo yiyamamarizaga mu Karere ka Musanze, yatangaje ko natorwa azagabanya inyungu ama banki yaka ku nguzanyo ikajya munsi ya 10% kuko iyi nyungu yakwa iremereye benshi mu banyarwanda.
Muri santire ya Byangangabo, akarere ka Musanze abaturage bitabiriye iki gikorwa ari benshi kugira ngo bumve imigabo n’imigambi y’uyu mukandida perezida wigenga, mu rwego rwo kuzabasha guhitamo uwo babona ukwiye kuyobora u Rwanda.
Mpayimana Philippe ushaka intebe y’umukuru w’Igihugu, yatangaje ko afite ingingo 50 azashyira mu bikorwa nibamugirira icyizere bakamutorera kuyobora u Rwanda.
Harimo ingingo yibanze ku zijyanye n’ubukungu, aho yavuze ko inguzanyo zo mu ma banki zifite inyungu yo hejuru ku buryo nibamutora inyungu ku nguzanyo izajya munsi ya 10%. Ndetse ngo azashyiraho uburyo bwo kurema imirimo myinshi.
Umukandida wigenga ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Mpayimana Philippe kandi yiyamamarije mu Murenge wa Cyanika muri Santire ya Kidaho mu Karere ka Burera.
Aha mu karere ka Burera, Mpayimana Philippe mu migabo n’imigambi ye yibanze ku ngingo yo kuzafasha abaturage kubona amazi mu ngo zabo, guteza imbere umuryango cyane hubahirizwa uburenga bw’umugore n’umwana.
Umukandida wigenga ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Mpayimana Philippe amaze kwiyamamariza mu Turere 8, afite intego yo kuzagera mu Turere twose tw’Igihugu abwira abaturage imigabo n’imigambi azabagezaho, nibaramuka bamutoreye kuyobora u Rwanda mu myaka 5 iri imbere.Amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe tariki 15 Nyakanga ku Banyarwanda baba mu Gihugu, no ku wa 14 Nyakanga 2024 ku baba mu mahanga.
INZIRA.RW