Anne-Marie Kantengwa, Umuyobozi Mukuru wa Hotel Chez Lando, yahawe igihembo cy’Umuyobozi mwiza wa 2021 wateje imbere hotel ayoboye, gitangwa n’Umuryango mpuzamahanga uteza imbere ba rwiyemezamirimo b’abagore.
Kantengwa ni mushiki wa Ndasingwa Lando washinze iyi hotel, ndetse akaba mukuru wa Louise Mushikiwabo wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, ubu akaba ayobora Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa, OIF.
Mushikiwabo kandi niwe watangaje bwa mbere ko mukuru we yahawe icyo gihembo abinyujije kuri Twitter, aho yagize ati “Umuvandimwe wanjye Anne-Marie yaraye ahawe amakuru ko ari buhabwe igihembo cy’umwaka wa 2021 na IEEW kubera ko yateje imbere ubucuruzi bwa Hotel Chez Lando abereye umuyobozi kuva mu myaka 25 ishize. Wabikoze neza!”
Uyu muryango watanze icyo gihembo witwa ’Institute for the Economic Empowerment of Women: ‘IEEW’ ukaba ukorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.Ni igihembo cyatanzwe muri gahunda ngarukamwaka yitwa “Peace Through Business” itangwa n’uyu muryango ku bagore bafite imishinga y’ubucuruzi bo mu Rwanda no muri Afghanistan, hagamijwe kubatera ingabo mu bitugu mu rugendo rw’iterambere.
Uretse gutanga ibihembo, umuryango IEEW ufasha ba rwiyemezamirimo b’abagore mu kubongerera ubumenyi mu guteza imbere imishinga yabo binyuze mu kuyiyobora neza, kuyimenyekanisha n’ibindi.
Ni gahunda imaze imyaka 16 iha amahirwe ba rwiyemezamirimo b’abagore bo mu Rwanda no muri Afghanistan, magingo aya hakaba hamaze gufashwa abagore 877 muri rusange.
Kantengwa ni we wasigaranye ubuyobozi bwa Hotel Chez Lando, kuko musaza we Ndasingwa Landouard wayishinze, umugore we Hélène n’abana babo babiri bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.