Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi, NAEB cyatangaje ko kawa y’u Rwanda ariyo yahize izindi kuba nziza mu marushanwa ya Best of Rwanda, ndetse izatangira gucuruzwa mu buryo bw’ikoranabuhanga mu bihugu bitandukanye ku Isi mu gihe cya vuba.
Ibi byatangarijwe mu marushanwa yiswe “Best of Rwanda” yo gushimira abahinzi, abatunganya kawa ndetse n’abayohereza mu mahanga, yabaye ku wa 6 Nyakanga 2024 ubwo harebwa Kawa nziza zahize izindi mu bwiza ndetse hatangwa n’ishimwe ku bahinzi ndetse n’amakoperative afite Kawa nziza.
Ni mu gihe tariki ya 12 Nzeri 2024, i kawa itunganywa na zimwe mu nganda zo mu Rwanda izatangira kugurishirizwa ku giciro kidasanzwe mu cyamunara izakorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga ku rubuga rwamenyekanye cyane mu gucuruza kawa rwo muri Amerika, M-Cultivo. Ibi bikazagira ingaruka nziza ku bahinzi ba Kawa mu Rwanda.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Olivier Kamana, yavuze ko kuba hari ikawa iva mu Rwanda igiye kwitabira iyi cyamunara mpuzamahanga bizatanga umusaruro mu kwiyongera kw’amadovise yinjizaga.
Ati “Izahangana n’izo mu bindi bihugu dusanzwe tumenyereye, ariko dukurikije amanota dufite turiyizeye kuko zayahawe hakurikijwe ibipimo mpuzamahanga. Turizeye ko izagera ku rwego rukomeye n’amadovise yacu akiyongera.”
Ibigo byahize ibindi ku kugira kawa nziza ni Nova Coffee yo mu karere ka Gicumbi, Juru Coffee Kayonza, Rwamatamu Coffee Nyamasheke, RTC Nyungwe Coffee yo mu karere ka Nyamasheke, ndetse na Tropical Coffee Abizihiwe Group Ruhango, zose uko ari eshanu zikaba zaragize amanota ari hejuru ya 90%.
Ubwoko bwa Kawa bwitabiriye amarushanwa ni kawa yogeje neza “fully washed”, ikawa yanitswe itatonowe “Naturel & Anaerobic” ndetse n’itonorwa igahita yanikwa “Honey”.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe icyayi na kawa muri NAEB, Nkurunziza Alexis yavuze ko kawa zatsinze ziri ku rwego rwiza ku buryo bizatuma zigurishwa ku isoko mpuzamahanga ku giciro cyiza.
Yagize ati “Ikawa zatsinze ni ikawa ziri ku rwego rwo hejuru zagize amanota 90 kuzamura. Amarushanwa uko twari twarayateguye harimo inganda n’abahinzi bose baritabiriye. Twakiriye ikawa zihatana (Samples) 297, ubu twabonye kawa 19 zatsinze ku kigero mpuzamahanga, na 6 zatsinze ku rwego rw’Igihugu.”
Nkurunziza Alex, yavuze kandi ko intego y’iri rushanwa kwari ukugaragaza ubwiza bwa kawa y’u Rwanda hifashishijwe abahanga b’imbere mu gihugu mu byo gusogongera no hanze yacyo.
Ati “Iriya kawa izagurwa kandi ku giciro cyo hejuru cyane gitandukanye n’icyo twari dusanzwe tumenyereye.”
Ni mu gihe na none muri uyu mwaka wa 2024 kawa y’u Rwanda yabonye irindi soko rizoherezwaho toni zisaga 76.8 za kawa itonoye “green coffee” izinjiza agera kuri miliyoni 500 frw.
Bimwe mu bihugu u Rwanda rwoherezamo i Kawa ni u Bufaransa, u Busuwisi, u Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika, Budage, Sudani y’Epfo ndetse n’ibindi bihugu bitandukanye.
TUYISHIME Olive/INZIRA.RW