Aborojwe inkoko z’inyama n’Umuryango One Acre Fund-Tubura bo mu Karere ka Kayonza, Umurenge wa Mukarange mu Kagari ka Kayonza, barishimira ko imibereho yabo yatangiye guhinduka nyuma y’aho batangiye gukorana n’uwo mushinga.
Ibi aba baturage babitangaje kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Mata, ubwo borozwaga inkoko z’inyama ku bufatanye na Afrisol. Muri uyu mwaka One Acre Fund-Tubura izageza ku borozi 40 inkoko zigera ku 22 800 mu byiciro bitatu. Kuri iyi nshuro, buri muhinzi yahawe inkoko 200.
Afrisol ni umushinga usanzwe ufasha aborozi b’inkoko kubona ibikoresho by’ibanze mu bworozi. Aba bahinzi ubafasha kubagurira inkoko nk’uburyo bwo kubafasha kubona isoko.
Kagaba Abias, umworozi wafashijwe na One Acre Fund-Tubura, yishimira ko mu gihe cy’umwaka amaze yorojwe, imibereho yatangiye guhinduka kuko byamufashije kwishyurira umwana ishuri.
Yavuze ko yatangiranye inkoko 50 maze azungukamo agera ku 36 000Frw. Nyuma yo kubona ko aho akorera ari hato, yaguye ibikorwa maze mu cyiciro cya kabiri ahabwa inkoko 250 zimwungukira 201 618 Frw.
Kagaba yavuze ko gukorana na One Acre Fund-Tubura byamufashije kwishyurira umwana ishuri.
Ati “Imibereho yanjye yarahindutse , nta bana bigeze birukana kuko nabuze amafaranga y’ishuri, amafaranga nakuyemo yamfashije kuvugurura inzu nishyurira umwana ishuri.”
Yavuze ko ashimira One Acre Fund Tubura yamuhaye amahugurwa ajyanye n’ubworozi bw’inkoko byamufashije kubona umusaruro.
Biziyaremye Alpha Théogene, yavuze ko atangira gukorana na Tubura yungutse agera ku 200 000Frw mu nkoko 300 yari yahawe.
Muri uyu mushinga wo koroza aborozi, ubusanzwe One Acre Fund-Tubura igeza ku mworozi imishwi y’umunsi umwe, ikamuha ibiryo byo kugaburira izo nkoko, imiti yo kuzitaho ndetse n’umukozi ushinzwe kugira aborozi inama. Nyuma y’iminsi 42 inkoko zigurwa na Afrisol, bagakuramo ikiguzi cy’imishwi, ibiryo ndetse n’imiti andi asigaye akaba inyungu y’umworozi.
Bizimana yavuze ko kubona ibiryo by’amatungo ari kimwe mu bikoma mu nkokora iterambere rye kuko bihenze ku isoko, asaba ko ibiciro byabyo byagabanyuka.
Ati “ Ibiryo birahenze. Muri cya gihe cyo kujya gukuramo ayabo kuko ibiryo biba bibahenze, usigarana make. Ibiryo bibaye bihendutse natwe twatera imbere.”
Bagambiki Evariste ushinzwe itangazamaku n’ubuvugizi muri One Acre Fund-Tubura, yavuze ko kuri iyi nshuro, umworozi bateganya ko yunguka amafaranga 210 000Frw kuko ikigamijwe ari iterambere rye.
Ati “Icyo tuba tugamije ni iterambere ry’umworozi, tuba tumutekerezaho tuvuga tuti ni iki twamukorera ngo atere imbere, imibereho ye ibe myiza.”
Yavuze ko umwaka utaha hateganyijwe ko abagera kuri 500 bazahabwa inkoko 950 000.
Umuyobozi wungirije Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Kayonza, Harerimana Jean Damascène , yavuze ko usibye kuba uyu mushinga wa One Acre Fund-Tubura uzafasha aborozi kwiteza imbere , ngo uzanabafasha kurwanya ikibazo cy’imirire mibi.
Ati “Icyo twifuza ntabwo umwana yarya nabi kandi ibiryo bihari. Iyo haje gahunda nk’iyi yo gutanga amatungo magufi, niba ari nk’izi nkoko zishobora gutanga inyama, twizera y’uko abonye amafaranga, ashobora kugura ibindi bifasha urugo”.
Umushinga wa Tubura One Acre-Fund ufatanyije na Afrisol, watangiye koroza aborozi inkoko zitanga inyama muri Gashyanyare 2020, batangirana n’aborozi batatu , ibaha inkoko 150, igice cya kabiri bakoranye n’aborozi icyenda nabo bahabwa inkoko 2000, mu gihe icyiciro cya gatatu bari gukorana n’aborozi 40 nabo bahabwa inkoko 22 800.
Umushinga One Acre Fund-Tubura ni umushinga utegamiye kuri Leta ufasha abahinzi n’aborozi kubona ifumbire n’imbuto ku ideni bakagenda bishyura buhoro buhoro, amahugurwa abafasha gukora ubuhinzi bugezweho ndetse n’ibindi bikorwa by’iterambere. Kuri ubu ufasha abasaga 1 000 000 bo mu Rwanda, Kenya, Burundi, Tanzania, Uganda na Malawi.
Source:@IGIHE