Bamwe mu banyamuryango ba Koperative Umurenge SACCO Gahini mu karere ka Kayonza baravuga ko inguzanyo bahawe muri iki kigo cy’imari iciriritse yabafashije kwiyubaka bituma bava mu kiciro cy’abatarabashaga kwiyubakira inzu, none nabo binjiza amafaranga.
Ubu ni bumwe mu buhamya bw’abaturage bo mu murenge wa Gahini, akarere ka Kayonza bakorana n’ikigo cy’imari cya SACCO Gahini bahaye INZIRA.RW, aho bahamya ko gutinyuka gukorana na SACCO byababereye inzira njya bukire.
Bikorimana Pierre, utuye mu Kagari ka Kahi, Umurenge wa Gahini usanzwe ari umucuruzi w’inyongeramusaruro, avuga ko yatangiye ubwo bucuruzi akoresha igishoro cy’ibihumbi 300 Frw ariko nyuma yo kugana SACCO ubu kigeze kuri miliyoni 3 Frw.
Ati “Ubundi nakoreshaga igishoro kiri hagati y’ibihumbi 300 na 500 Frw, ariko ukabona isoko narimfite ntarihagije kubera ko ubushobozi bwari budahagije. Nibwo negereye SACCO bampa amafaranga yisumbuyeho, ndarangura noneho rya soko ryanjye mbasha kurihaza neza. Kugeza ubu birimo biragenda neza n’amafaranga ndayishyura kandi akaboneka nkanunguka.”
Mugenzi we Bizuru Samson, utuye mu Mudugudu wa Videwo, Akagari k’Urugarama mu murenge wa Gahini, akaba umushoramari mu nzu zikodeshwa, avuga ko icyatumye atangira gukorana na sacco ari uko ari ikigo cy’imari kibegereye kandi cyorohereza abantu kubona inguzanyo.
Avuga ko afite imitungo irimo amazu y’ubucuruzi muri santere ya Videwo, acumbikira abanyeshuri, ubutaka, amashyamba, byose byakomotse ku mafaranga ibihumbi 150 Frw yagujije bwa mbere muri SACCO.
Ati “Nguza bwa mbere nagujije ibihumbi 150 Frw nta ngwate mfite yo gutanga ndayitira, ariko ubu amafaranga nacyenera kuguza nayabonera ingwate kandi nta yindi nzira byanyuze ni uko nagiye nkorana n’ibigo by’imari nkagenda nzamuka buhoro buhoro.”
“Aha ntuye nahaguze nkoranye na SACCO, hirya y’iyi y’inzu mpafite ikindi gipangu naho nahubatse ku nguzanyo natse muri SACCO. Mfite amacumbi y’Abanyeshuri nayo nayubatse ku nguzanyo.”
Nyiraneza Christine ucuruza imboga n’ibishyimbo bitetse mu isoko rya Videwo, we avuga ko amafaranga y’inguzanyo yatse muri SACCO ariyo yatumye ubucuruzi bwe buzamuka ndetse bumutungiye umuryango.
Yagize ati “Ubundi nacururizaga mu rugo mfite igishoro gito ariko mbonye hano bahubatse isoko nahise nisunga banke (sacco) banguriza ibihumbi 500 Frw, mpita nagura ubucuruzi bwanjye.”
Akomeza agira ati “Kuri Ubu habaye impinduka kuko mbere sinabonaga amafaranga ngo mbe nabasha no kwiyubakira igikoni ariko maze gukorana na sacco, naje gufatanya n’umutware duhindura inzu twabagamo kubera amafaranga nagiye nunguka. Ikindi urabona mfite abana benshi, babasha kwiga mfatanya n’umutware kubishyurira nkabafasha no kubona icyo bambara mbicyesheje sacco kuko iyo itanguriza sinaribubishobore.”
Umucungamutungo wa SACCO Gahini, Muhirwa Protogene avuga ko gufasha abaturage kwiteza imbere babaguriza amafaranga baheryeye kuri make bashoboye kwishyura, kuzamura kugeza ku mafaranga umuturage yifuza ari imwe mu nshingano bafite mu rwego rwo gufasha abaturage kwiteza imbere.
Ati “Mu Kwiteza imbere kwabo bihera ku bushobozi cyangwa umushinga w’umuntu ashaka gukora tugahera ku mafaranga macye ashobora Kuba yabasha kwishyura akagenda azamuka gacye gacye.”
Muhirwa akomeza avuga ko abaturage bahabwa amafaranga y’inguzanyo, bayashora mu mishinga itandukanye irimo ubuhinzi n’ubworozi, ubwikorezi aho nk’urubyiruko ruguza amafaranga rukagura moto, rukinjira mu bucuruzi ndetse no mu bindi bikorwa bibateza imbere.
Icyo bose bahurizaho basaba abakitinya kwitabira gukorana n’ibigo by’imari kuko iterambere ry’umuntu umwe ritagerwaho vuba hatabayeho kwisunga ibigo by’imari ngo bibatize amafaranga. Gusa ngo amafaranga batizwa bakazirikana kuyakoresha icyo bayasabiye mu rwego rwo kwirinda kugwa mu bihombo.
Kugeza ubu koperative umurenge SACCO Gahini ifite abanyamuryango 7,500 bizigamira ndetse bakanagurizwa.
INZIRA.RW