Abanyamuryango ba koperative Umurenge Sacco Icyogere Mukarange, mu karere ka Kayonza bavuga ko gukorana nayo byabafunguriye amarembo njya bukire kuko kuri ubu harimo n’abinjiza ibihumbi 500 Frw ku kwezi babicyesha gukora ubuhinzi bw’urutoki kinyamwuga nyuma yo guhabwa inguzanyo.
Aba baturage bo mu murenge wa Mukarange, akarere ka Kayonza baganiriye na INZIRA.RW bavuze ko bagorwaga no kubona uwabatiza amafaranga ngo bakore imishinga ibateza imbere ariko bamaze gukorana na Sacco Icyogere Mukarange ubuzima bwatangiye guhinduka.
Senkunda Jean Baptiste utuye mu Mudugudu wa Kinunga, Akagari ka Mburabuturo, Umurenge wa Mukarange, avuga ko yatangiye gukorana na Sacco Icyongere Mukarange nyuma yo kunanirwa gukorana n’ibindi bigo by’imari bitamuhaga inguzanyo nk’uko yayifuzaga.
Ati “Aho ntangiriye gukorana na sacco naragiye mbaka amafaranga ibihumbi 500 Frw, ndaza nkorera urutoki rwanjye, ruza kubyara Inka za kijyambere z’inzungu zigezweho zifite umusaruro w’umukamo uhagije. Mu nka mfite hari izigira umusaruro wa litiro 30 ku munsi na 20 ku munsi, ubwo ni ukuvuga ku manywa na ninjoro.”
Yakomeje agira ati “Ubwo sacco nayishyuye neza mu buryo busesuye ntabwo twanyuranyije ku masezerano twagiranye, ndongera mbaka amafaranga ari nako mfatanya n’amata y’inka n’ibitoki njyana mu isoko ku buryo buri kwezi nsarura ibihumbi hagati ya 400 Frw na 500 Frw mu rutoki no mu mata y’inka.”
Avuga ko usibye urutoki n’inka yakuye ku nguzanyo yahawe na sacco, banamuhaye inguzanyo ateranyaho andi mafaranga yari afite, yubaka inzu nziza ava mu yindi yari atuyemo itajyanye n’igihe. Ndetse yanaguzemo ubutaka akomeza kwagura ubuhinzi bwe bw’urutoki.
Ntaganda Jean Bosco, utuye mu Kagari ka Nyagatovu, Umurenge wa Mukarange, we avuga ko amafaranga bamugujije muri sacco yahise ayashora mu buhinzi bw’urutoki kuri ubu iyo asaruye apakiza ikamyo.
Ati “Twatangiye tuguza amafaranga ibihumbi 500 Frw tugashora mu buhinzi ariko bigeze aho umuntu bamuguriza na miliyoni 10 Frw. Njye amafaranga bangurije bwa mbere nayakoresheje ntera urutoki ariko iyo nsaruye urutoki nkuramo imodoka ya dina. Mu kwezi nshobora kwinjiza ibihumbi 500 Frw nkuyemo n’ay’abakozi n’ibindi byose.”
Nyiramugwera Ancilla utuye mu Mudugudu wa Kabungu, Akagari ka Kayonza, Umurenge wa Mukarange, avuga ko ari mu ba mbere batangiranye na Sacco Icyogere Mukarange ntakintu na kimwe afite, ariko Sacco yamugejeje ku kwiyubakira inzu ndetse imufasha kwishyurira abana amashuri barimo uwiga muri kaminuza.
Ati “Mbere ntacyo narinifitiye rwose kuko nari ntariyubakira inzu, nari mfite inzu ityanateye umucanga, ariko aho ntangiriye gucuruza nagiye nyivugurura nyitera n’igipande. Buriya ureba, Sacco yanyigishirije abana, nkajya ngenda nkafata amafaranga nkishyurira umwana ku ishuri. Nk’ubu mfite imiryango y’inzu icumi nakuye kuri ayo mafaranga uko nagendaga nkora nkunguka. Ariko ikintu nshima cyane ni uko imfashiriza abana kwiga.”
Umucungamutungo wa Sacco Icyogere Mukarange iherereye mu mujyi wa Kayonza Ruhezamihigo Ndahirwa Jean Bosco, avuga ko gufasha abaturage gutera imbere, babinyuza ku kubigisha ndetse babakundisha gukorana n’ibigo by’imari.
Ati “Nk’ubu nka twe dufite ibice byinshi abantu tubahamo amafaranga y’inguzanyo, dufite uburyo abantu bahindutse. Imihindukire ya mbere ni uburyo abantu batuyoboka mu kubabikira amafaranga, icyo ni icyizere cya mbere kikwereka ko hari impinduka zabayeho, icya kabiri ni uburyo abantu bitabira gufata inguzanyo ugereranyije n’ibindi bigo by’imari biri mu mujyi ariko biterwa n’uko sacco ari ikigo umuturage yiyumvamo, yitangiyemo imari, bimworohera kukiyumvamo kurenza izindi banki z’ubucuruzi.”
Akomeza agira ati “Muri iyi myaka 30 turimo kuvugamo, sacco ni icyerekezo cy’iterambere muri uyu mujyi wa Kayonza turimo kuko abaturage barafungutse, batugirira icyizere turababikira natwe turagira icyizere tukabaha amafaranga kandi bakanayishyura.”
Sacco Icyogere Mukarange ifite abanyamuryango 8,693, kugira ngo umunyamuryango ahabwe inguzanyo muri iyi sacco ntibirenza iminsi itatu ku bashaka inguzanyo itarenga miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda. Ni mu gihe umuntu ushaka inguzanyo irenze miliyoni imwe iyo yujuje ibisabwa ayibona mu minsi itarenga 15 ibarwa umuntu akimara gutanga ibyangombwa.
INZIRA.RW