Abatuye akarere ka Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba baravuga ko nyuma yo gufashwa na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi biciye mu mushinga KWIIP, kuhira imyaka no guhinga imbuto bikomeje guhindura imibereho ya benshi.
Ku wa Kabiri tariki ya 21 Gicurasi 2024, nibwo Visi Perezida w’Ikigega Mpuzamahanga giteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (IFAD), Dr Gerardine Mukeshimana aherekejwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi Eric Rwigamba basuye akarere ka Kayonza mu mirenge nka Kabarondo, ahakorera umushinga KWIIP, cyane cyane ahahinzwe imbuto zitandukanye zirimo avoka, amacunga n’ibifenesi.
Abimana Pascasie utuye mu Murenge wa Kabarondo yavuze ko umushinga KWIIP utarahagera ubuzima bwari bukomeye kubera kwibasirwa n’amapfa yatumaga bateza ahubwo wasangaga basuhuka, ariko ko kuri ubu barahinga bakeza babikesha amaterasi yakozwe.
Yagize ati “Mbere batarahakora ntiheraga neza, twarahingaga ukabona nta musaruro, ariko ubungubu tugenda tubona umusaruro uzamuka kubera ko bakoze amaterasi y’indinganire. Kuhira byaradufashije cyane kuko twuhira izi mbuto, tubona bizatanga umusaruro [….] hari abasaruye kandi urebye bizatugeza hantu heza.”
Yakomeje agira ati “Nahezaga nk’ibilo 50 by’ibishyimbo, nine ubu kubera ibiti twateyemo no kuhira umusaruro ugenda uzamuka ku buryo nzabonamo nk’ibilo 70 cyangwa 80.”
Dr Gerardine Mukeshimana yagaragaje ko umushinga KWIIP wafashije guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, ndetse abaturage bahinga bakeza n’ubuzima bwabo bugahinduka.
Ati “IFAD ikorana n’ibihugu mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, ahangaha uyu mushinga uko ugenda utera imbere kuko ari umushinga waje ukenewe cyane kubera ko ibyo waje ushaka gukemura ikinini cyari uguhangana n’imihindagurikire y’ibihe, kuko aka gace kajyaga mu nzira zo kuba ubutayu bitewe nuko amapfa yakibasiraga kenshi.”
Mukeshimana yakomeje agira ati “Hari hagamijwe kureba abaturage bugarijwe n’amapfa ni ikihe gihingwa cyabagirira akamaro igihe kirekire, ni yo mpamvu twasuye imbuto ariko harimo kureba uko bakomeza kugenda bahangana n’imihindagurikire y’ibihe, no gufata ubutaka kuko bwarimo bugenda bwangirika, ariko ikinini amasomo tuba dukuyemo nka IFAD ni uko ibikorwa bito nk’ibi bigaragaza ko bifite ubushobozi bwo guhindura imibereho y’abaturage.”
“Aba abahinzi bagize amahirwe ariko bayabyaje umusarur ku buryo bwagutse, ntabwo wavuga ngo yari amafaranga menshi, miliyoni 17 z’amadolari y’Amerika, ariko hagezweho ibikorwa byinshi cyane.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco yagaragaje ko umushinga KWIIP urimo guhindura ubuzima bw’abaturage ba Kayonza, cyane cyane mu mirenge ya Kabarondo na Murama.
Ibi bishingira ku kuba umushinga wa KWIIP warahinze imbuto zitandukanye ku buso bwa Hegitari 1300 ku ruhande rwa Kabarondo ndetse na Murama hakabaho n’igice gito cy’Umurenge wa Remera mu Karere ka Ngoma, kuko wahinduye ubuzima bw’abaturage.
Yakomeje asobanura ko umushinga urimo abakabakaba 4000, mu gihe bifuza ko uzaba ugera ku baturage ibihumbi 40 000 bazaba babonamo umusaruro.
KWIIP ni umushinga ufite agaciro ka miliyoni 85 z’amadolari y’Amerika, muri zo agera kuri miliyoni 21$ biteganyijwe ko azajya mu bikorwa bifasha urubyiruko guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi.
Mu gice cya kabiri cy’umushinga, uzagera mu Mirenge ya Ndego ahateganyijwe kuzakorwa ibikorwa byo kuhira kuri Hegitari zisaga 2000. Wanafashije mu bikorwa by’ubworozi ahubatswe amadamu yuhira inka agera kuri 15 na kano 20 ziha abaturage amazi meza.
INZIRA.RW