Abagore bo mu murenge wa Kabarondo, akarere ka Kayonza bakomeje urugendo rwo kwiyubaka nyuma y’uko bitinyutse bagakorana n’ikigo cy’imari iciriritse cya Sacco Dukire ya Kabarondo, ku buryo bamwe baguze inzu zifite n’ibipangu babikesha kwizigama no kwaka inguzanyo.
Nyuma y’uko Leta y’ubumwe ishyizeho politiki yo guteza imbere ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye iha uburenganzira bungana umugore n’umugabo, abagore batangiye guhindura imyumvire yo gusaba ibyo bakenera byose abagabo nabo bakura amaboko mu mifuka barakora yemye bamwe bagana amabanki n’ibigo by’imari batangira gukora.
Ni muri urwo rwego hari abagore bo mu Murenge wa Kabarondo mu karere ka Kayonza bafashe iya mbere batangira gukorana na Sacco, barizigama ndetse baguza amafaranga agamije guteza imbere imishinga yabo,bamwe bubaka inzu abandi barazigura.
Abaganiriye na INZIRA bavuze ko batangiye baguza amafaranga macye bakora ubucuruzi buciriritse ariko ubu baguze inzu zifite n’ibipangu.
Mukakarisa Regine watangiranye n’iyi Sacco, yagize ati “Ubwa mbere natse ibihumbi Magana atatu (300,000Frw) ndayishyura, naka Magana atandatu nayo ndayishyura ubwa gatu naka miliyoni nyuma naka miliyoni ebyiri nayo ndayishyura. Ariko nyuma naje gutekereza umushinga wo gucuruza amatungo magufi y’ingurube ari nayo yatumye mbona amafaranga menshi ,aha rero nari mfite inzu ntota none ubu mfite inzu nziza iriho n’igipangu ku buryo ubu ntashobora gutinya gusana inguznyo ya Sacco.”
Mpinganzima Francine utuye mu kagari ka Rusera watangiye acuruza amasaka avuga ko yagiye yaka inguzanyo kugeza ubwo mu myaka ibiri ishize aribwo yafashe arenga miliyoni esheshatu agura igipangu gikodeshwa ibihumbi 80 buri kwezi.Ati”Nabonye ahantu nagura banca miliyoni 7,500frw ndaza mbibwira Sacco bampa miliyoni 6 nuko ndagenda ndayishyura ngura iyo kandi ubu namaze kuyishyura .”
Uyu mugore avuga ko yishyuraga amafaranga ibihumbi 300 Frw buri kwezi kandi ntibyahungabanya imibereho ye kubera ko ababa muri icyo gipangu bamwishyuraga akungikanya n’ayo akura mu bucuruzi bwo kugura no kuranguza amasaka yangiye kubera inguzanyo yahabwaga na Sacco.
Uwaritatse Beatha nawe avuga ko amaze imyaka umunani akorana na Sacco Dukire ya Kabarondo.
Yagize ati “Natangiriye ku bihumbi 300 Frw none ubu ngeze kuri miliyoni 2 Frw, ubu aho ngeze maze kubaka imiryango 4 irimo abapangayi kandi ndihirira abana ishuri, ubu hasigaye 3 umwe yararangije kandi ibyo nkora byose numvikana n’umugabo.”
Akomeza agira ati “Gukorana na sacco byatumye mbasha no kwishyurira abana mu mashuri meza kubera ko mbere bigaga ahadashimishije ariko ubu bana banjye bariga bagatsinda neza.”
Aba bagore bose bahuriza ku gushishikariza abagore gutinyuka amafaranga y’inguzanyo cyane cyane ya Sacco bagakora, kubera ko ari inzira nziza yo gutera imbere iyo ubikoranye ubunyangamugayo.
Umuyobozi w’umusigire wa Sacco ya Kabarondo, Akimana Bernard avuga ko abagore aribo benshi batse inguzanyo muri iki gihe kandi bishyura neza.
Ati “Urumva ko rero abagore bitinyutse bakagana Sacco ku buryo itari yatangira abo bagore bagiraga aho babitsa ariko ubu barabitsa bakaguza kubera ko Kugeza ubu abagore bafite inguzanyo muri iyi Sacco Dukire Kabarondo ni 127 mu gihe abagabo ari 118.”
Sacco Dukire ya Kabarondo mu 2015 yari ifite abanyamuryango hagati y’ibihumbi bine na bitanu ariko ubu bararenga ibihumbi 10. Icyo gihe ubwizigame bwari kuri miliyoni 200 Frw none ubu bugeze kuri miliyoni zisaga 600 Frw. Ni mu gihe iyi sacco ifite umutungo rusange urenga miliyari y’amafaranga y’u Rwanda.
INZIRA.RW