Ubuyobozi bwa Sacco Abanzumugayo Nyamirama, imwe mu mfura muri za sacco mu gihugu, butangaza ko nyuma y’imyaka 14 batangiye gutanga inguzanyo, ikigero cyayo cyazamutse kikaba kigeze kuri miliyoni 15 Frw ivuye ku bihumbi 200Frw batangaga, aho habayeho kwikuba inshuro 75.
Iyi Sacco Abanzumugayo Nyamirama, iherereye mu murenge wa Nyamirama, akarere ka Kayonza, niyo yashinzwe bwa mbere mu gihugu.
Umucungamutungo wa Sacco Abanzumugayo Nyamirama, Nyirigira Eric avuga ko sacco yabo ifite agahigo k’uko ari imwe muri sacco zabayeho mbere mu gihugu, nyuma y’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano mu 2008 yemeje ko buri murenge ugira ikigo cy’imari.
Ati “Iyi Sacco ya Nyamirama ni sacco yagize imbaduko mu itangira ry’ama-sacco kuko abaturage bari bafite igitekerezo cyo kwikorera ikigo cy’imari giciriritse na mbere y’uko Leta itekereza ko byashoboka mu mirenge yose. Ninayo mpamvu twahise dufata iya mbere mu kwiyubukira inyubako, hari inyubako twabanjemo yazaga gusurwa n’ama sacco mu gihugu hose baje kutwigiraho.”
Nyirigira akomeza avuga ko batangira mbere ya 2008, buri rugo rwatangaga ubwizigame ariko nyuma babonye ko butazagera ku mafaranga yo gutangiza ikigo cy’imari, bahise bagura imodoka ebyiri zo mu bwoko bwa fuso kugira ngo zikorere amafaranga yongera ayo bari barazigamye.
Yagize ati “Mbere ya 2008 twe twari twaratangiye.Uzumva nk’imodoka ebyiri za fuso zari zaraguzwe n’abaturage bateganya ko zizongera amafaranga bari bazigamye bahereye ku bihumbi bine (4,000 Frw) kugira ngo bakore ikigo cy’imari giciriritse. Nyuma Leta yemeje ko buri murenge ugira ikigo cy’imari aricyo Murenge Sacco,natwe twafatiyeho dukomereza aho twari tugeze abantu bahise babyumva dukomerezaho kugeza n’uyu munsi.”
Sacco Abanzumugayo Nyamirama yafashije abanyamuryango bayo kwigobotora ubucyene,
Mukeshimana Speciose, utuye mu mudugudu wa Karama akagari ka Musumba akaba umucuruzi, avuga ko yamufashije kwiteza imbere ndetse abasha gukirigita ifaranga mu gihe mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 nta mugore watungaga amafaranga.
Ati “Ntarajya muri sacco nari umuturage utabasha kuba nakibonera n’ibihumbi 50Frw, ndabyibuka ko naje nkaba umunyamuryango nta kintu mfite ntangira kubitsamo ducye ducye narimfite bigera aho nifuza kwaka inguzanyo.”
Mukeshimana avuga ko yatangiye yaka inguzanyo y’ibihumbi 100 Frw ariko ubu ageze ku bushobozi bwo kwaka inguzanyo ya miliyoni eshatu ku buryo iyo ayahuje n’ikindi gishoro afite, ajya kurangura yitwaje miliyoni eshanu. Kuri ubu nk’umugore ngo afite imitungo ifite agaciro ka miliyoni zisaga 15 Frw.
Asaba abagore bagenzi be kubyaza umusaruro amahirwe Leta yabahaye, maze bagatinyuka nabo bagakorana n’ibigo by’imari kuko batatera imbere badakoranye n’ibigo by’imari.
Mugenzi we Minani Theonetse wo mu mudugudu w’Amashinge, akagari ka Rurambi akaba umuhinzi w’ibisheke wabigize umwuga, avuga ko amafaranga yagujije muri sacco yamubereye intangiriro nganabukungu kuko yayaguze imirima ibiri y’ibisheke yatangiriyeho.
Ati “Naraje mbanza nguza ibihumbi 100 Frw ndagenda nguramo imirenzo ibiri nyiteramo ibisheke birera, ngenda ngurisha nkuramo amafaranga, ubu ng’ubu ngeze ku mirenzo igeze kuri irindwi ngenda ngura gahoro gahioro. Iyo mirenzo ngiye kuyigurisha mve ku guhinga ibisheke, kandi bampa nka miliyoni 8Frw.”
Akomeza avuga ko nyuma y’imyaka 10 amaze akorana na sacco, hamwe n’iyo mirima afite y’ibisheke, imitungo ye yose ihagaze miliyoni hafi 17 Frw.
Munyakazi Evariste, utuye mu mudugudu wa Bwiza, akagari ka Rurambi ukora umwuga w’ubucuruzi, yatangiye mu 2016 ku dufaranga ducye ku mafaranga yari yarizigamye muri Sacco Nyamirama, avuga ko nk’umwe mu bantu bafite ubumuga, sacco yamufashije kubona igishoro kinini kiva ku bihumbi 500Frw none ageze ku gishoro cya miliyoni zisaga 5 Frw.
Asaba bagenzi be bafite ubumuga kwitabira gukorana n’ibigo by’imari, kuko kuba bafite ubumuga bitavuze ko badashoboye gukora ngo biteze imbere nk’abandi.
Mu 2010 ubwo Sacco Nyamirama yatangiraga ku mugaragaro, yatangiye itanga inguzanyo ntoya itarenga ibihumbi 200Frw bitewe nuko iki kigo nta mikoro ahagije cyari gifite, gusa ngo yakomeje gutera imbere kuri ubu inguzanyo yarazamutse igera hagati ya miliyoni 10 Frw na 15 Frw bivuze ko yikubye inshuro 75.
Kuva icyo gihe abanyamuryango bakomeje kuzamuka, ndetse kuri ubu bageze mu banyamuryango 12,600.
INZIRA.RW