Bamwe mu banyamuryango b’Ikigo cy’imari iciritse cya Dukire Sacco Murama cyo mu murenge wa Murama, akarere ka Kayonza bahamya ko kwegerezwa iki kigo cy’imari iciriritse byabateye umwete wo gukora bagatangira kwiteza imbere.
Abakorana na Dukire Sacco Murama barimo abacuruzi n’aborozi bavuga ko gahunda ya Leta yo kwegereza abaturage ibigo by’imari biciritse byatumye batinyuka, none barakataje mu rugendo rw’iterambere.
Nimukuze Venantia ufite imyaka 54, utuye mu kagari ka Bunyetongo, Umurenge wa Murama, ukora umwuga w’ubucuzi bw’amasaka, avuga ko mu byamutinyuye kugana sacco harimo kuba yarabegerejwe.
Ati “Natangiye ndi umuhinzi ariko nyuma nza kubona ko gukora akazi k’ubuhinzi gusa bidahagije mfata amafaranga make nari mfite ibihumbi 80, 000 Frw njya muri sacco ngurizaho andi ibihumbi ijana 100,000 Frw nguramo amasaka ndayinika avamo amamera ntangira gucuruza mpereye kuri iyo nguzanyo.”
“Nyuma yaho ndaza nguza ibihumbi 300Frw, nabyo mbyongera mu bucuruzi bwanjye. Ubu ngeze ku nguzanyo ya Miliyoni 1 Frw mu rwego rwo kongera igishoro.”
Yongera ati “Inyungu nkura muri ubwo bucuruzi yamfashije kurihira abana amashuri, bamwe bari mu myunga itandukanye, icyo nshimira ikigo cy’imari mu nguzanyo bampaye nuko nagiye mfasha abana banjye kwiteza imbere.”
Ntakirutimana Razia ni umwe mu rubyiruko rukorana na Dukire Sacco Murama, ndetse akaba yorora amatungo magufi, avuga ko yatangiriye ku ihene imwe none ubu akaba ageze ku ihene zirenga 25.
Ati “Bampa inguzanyo y’ibihumbi 100 Frw nguramo ihene enye zirabyara zirororoka ndishyura, mfata indi nguramo ihene zo kongera za zindi. Icyanteye imbaraga muri ibyo byose nuko sacco yahoraga ikora ubukangurambaga badushishikariza gufata inguzanyo zadufasha kwiteza imbere.”
Ntambara Jean de Dieu, umaze imyaka igera ku 8 akorana na sacco avuga ko kwegerezwa sacco bisangamo byamutinyuye kandi bimutera imbaraga zo gukora no gukomeza urugendo rw’iterambere.
Ati “Iyo ufite igishoro gike n’inyungu ubona nke, niyo mpamvu natinyutse kugana sacco mfata inguzanyo, umutekano w’amafaranga yacu tuba twizeye ko uhagije. Abatarumva akamaro ka sacco bakwiye guhumuka bakiteza imbere nabo.”
Umucungamutungo wa Dukire Sacco Murama, Niyonzima Nathan, ahamya ko kwegereza abaturage ikigo cy’imari iciritse nka sacco byatanze umusaruro.
Ati “Dukire Sacco Murama, muri uyu mwaka wa 2024 tugeze ku banyamuryango basaga ibihumbi 10, ibi bigaragaza ko hari intambwe yatewe. Ubu dufite abantu barenga 30 biguriye moto binyuze mu nguzanyo twabahaye, ibi nabyo bigaragaza aho abanyamuryango bavuye mu kumenya agaciro ka sacco naho bageze uyu munsi.”
Niyonzima Nathan, ashima urwego abagore bagezeho mu kwitabira gukorana na sacco.
Ati “Mu banyamuryango dukorana turashima uburyo abagore bishyura inguzanyo neza dore ko n’uwagize ikibazo yihutira kutumenyesha. Niyo mpamvu dushishikariza abagore kugana sacco yacu ya Dukire Sacco Murama kugira ngo dukorane babashe gukomeza kwiteza imbere.”
Dukire Sacco Murama kuri ubu ifite intego yo gutanga serivise nziza ku bayigana, kugira ngo bakomezanye urugendo rw’iterambere n’abaturage cyane cyane abatuye umurenge wa Murama.
TUYISHIME Olive/INZIRA.RW i Kayonza