Mu gihe ubuhinzi ari imwe mu nkingi zifatiye runini ubukungu bw’u Rwanda kubera ko bukorwa n’abaturage barenga 6o%, ndetse Banki Nkuru y’Igihugu ikaba igaragaza ko abahinzi benshi ubu aribo bakorana n’ibigo by’imari by’imirenge Sacco bahabwa inguzanyo zigamije guteza imbere mu buhinzi bwabo.
Abakorana na TWIFATANYE SACCO Rwinkwavu mu murenge wa Rwinkwavu, akarere ka Kayonza barahamya ko gukorana n’iki kigo cy’imari iciriritse byatumye basezera ku bukene.
Mu kagari ka Nkondo mu Murenge wa Rwinkwavu hari umuhinzi witwa Nzamurambaho Celestin umaze imyaka 17 akora ubuhinzi bw’imbuto zirimo imyembe, amacunga n’avoka.
Uyu mugabo w’imyaka 43 y’amavuko uvuga ko muri iyo myaka amaze ahinga izo mbuto zatumye yiteza imbere mu buryo bufatika, biturutse ku nguzanyo yagiye ahabwa na Sacco Twifatanye Rwinkwavu abereye umunyamuryango ku buryo ubu amaze kugera ku rwego azihinga ku buso burenga hegitare eshatu n’igice.
Aganira na ikinyamakuru INZIRA yagize ati “Twatangiranye kera maze, kuguzamo nk’inshuro 6 muri Sacco, nari nsanzwe mfite isambu ubwo mu 2010 banguriza ibihumbi 800 Frw mpita ngura hegitari y’ubutaka nongera kuri ebyiri n’igice nari mfite ntangira guhinga imbuto kinyamwuga. Nk’ubu umwaka ushize bangurije amafaranga angana n’ ibihumbi 600 Frw yo kwifashisha gutera avoka ndagenda nkora umushinga ku buryo nazo zirihafi kumpa umusaruro.”
Uyu mugabo avuga ko nibura buri mwaka asarura toni 10 z’imyembe aranguza nibura ku mafaranga 200 ku kilo.Amacunga yo nubwo ataratangira kwera neza avuga ko asaruramo nibura ibihumbi 500 buri.
Kugeza ubu Nzamurambaho umaze kwishyuria ishuri abana batanu abikesha ubuhinzi, anahamya ko atuye heza abikesha ubwo buhinzi yafashijwemo n’inguzanyo yahawe na Sacco ya Rwinkwavu.
Ati “Mfite inzu nziza iri ahantu heza naguze n’ikibanza nishyurira umwana kaminuza ararangiza uyu mwaka ,ntanga ejoheza na mituweri mbayeho neza.”
Ntabwo Sacco ya Rwinkwavu itanga inguzanyo z’ubuhinzi gusa kubera ko hari n’abacuruzi bavuga ko biteje imbere babikesha inguzanyo bahawe mu bihe bitandukanye n’iyi sacco.
Urugero ni Niragire Dorothee ucuruza resitora irimo n’akabari, avuga ko yatangiye gukorana na Sacco ari mu isantire ya ya Rwinkwavu ariko ubu yamaze kwimukira mu mujyi wa Kabarondo mu rwego rwo kwagura ibikorwa bye.
Ati “Natangiye gukorana na Sacco mu 2021 bangurije miliyoni imwe maze kwishyura ,baza no kunguriza izindi eshanu kuri ubu mfite bisinesi ihagaze agaciro ka miliyoni 12 Frw.”
Uyu mugore ashishikariza n’abandi kugana ibigo by’imari nka Sacco kugirango babashe gukora ibibateza imbere.
Umuyobozi wa Sacco Twifatanye Rwinkwavu, Rwambali Elysee avuga ko hari aho iyi Sacco imaze kugeza abaturage, dore ko abaka inguzanyo benshi ari abahinzi biganje muri iki gice cy’icyaro.
Ati “Mu 2012 abantu bari baratse inguzanyo bari miliyoni 12frw, ariko ubu dufite amafaranga twagurije abaturage arenga miliyoni 405 frw urumva ukuntu abantu basabye inguzanyo ari amafarnga yariyongereye n’abanyamuryango bariyongera kuko ubu abazisabye ni 608.”
Uyu muyobozi avuga ko izo nguzanyo zatswe ahanini n’abahinzi bitewe n’igishanga gihingwamo umuceri kiri muri aka gace,hagakurikiraho abakora ubucuruzi.
Kugeza ubu imbogamizi abanyamuryango bakigaragaza n’iy’inyungu iri hejuru kubera ko ubu igera kuri 24 %. Icyakora nubwo bimeze gutyo, bishimira ko kuba Sacco zarabegereye batakigorwa no kujya kubitsa amafaranga kure nk’uko byakorwaga mbere, ikindi nuko iyo bashatse kwaka inguzanyo byihuta kandi hanabaho ikibazo mu bijyanye no kwishyura hakabaho ibiganiro ku mpande zombi ku buryo Sacco idahomba ariko n’umunyamuryango ntuhombe.
Muri rusange BNR, igaragaza ko muri Kamena 2022, Sacco 416 zo mu gihugu hose zari zifite umutungo wa miliyari 191 Frw. Ni umutungo wazamutse ugera kuri miliyari 221 Frw muri Kamena 2023.
Muri rusange, habaye ubwiyongere bugaragara ko abantu benshi bafunguye konti kandi bagerwaho na serivisi z’imari, konti z’abakiliya mu mabanki n’ibigo by’imari iciriritse byiyongereyeho 21% na 15% kuva muri Kamena 2022 kugeza muri Kamena 2023.
INZIRA.RW