Inzira Magazine
Ad imageAd image
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Reading: Kayonza: Sacco Dukire Ndego irakataje mu gukura benshi mu bukene
Share
Font ResizerAa
Inzira MagazineInzira Magazine
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Search
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Have an existing account? Sign In
Dukurikire
Ibigo by'Imari

Kayonza: Sacco Dukire Ndego irakataje mu gukura benshi mu bukene

INZIRA EDITOR
Yanditswe 28/06/2024
Share
SHARE

Abakorana n’ikigo cy’imari iciritse cya Sacco Dukire Ndego yo mu karere ka Kayonza barashimangira ko Sacco Dukire Ndego yabagobotse ikabafasha kuva mu bukene.

Bamwe mu bahinzi n’aborozi kimwe n’abacuruzi bakorana na Sacco Dukire Ndego baganiriye n’ikinyamakuru INZIRA bahamya ko bahoze mu bukene, ariko ubu bishimira intambwe bamaze gutera babikesha gukorana n’ikigo cy’imari iciritse.

Uwineza Pelagie n’umugabo we Shingiro Innocent bakora umwuga w’ubuhinzi n’ubworozi bwa kijyambere bavuga ko mbere bataragana sacco bakoraga ubworozi bwa gakondo, aho babonaga umusaruro muke. Gusa kuva bagana sacco bagafata inguzanyo   umusaruro wariyongereye cyane cyane umusaruro w’amata.

Uwineza yagize ati “Twatangiye gukorana na sacco mu mwaka wa 2017, twubaka ibiraro ndetse tugura inka za kijyambere. Inguzanyo ya mbere twafashe yari ibihumbi 700 Frw, nyuma nibwo twaje gusaba indi yo kugura inka za kijyambere  ingana na Miliyoni 1Frw,  nayo turayishyura baduha indi ingana na Miliyoni 2 Frw. Ubu niyo turi gukoresha mu kwagura ubworozi bwacu.”

Yakomeje agira ati “Twakamaga litiro 10 na 15 gusa, ariko uyu munsi turakama litiro 40, abana bakabona ayo kunywa  ndetse andi nanjye nkayacuruza, kugeza uyu munsi dufite inka zirenze 20. Ibyo byose tubikesha inguzanyo  dufata muri Sacco Dukire Ndego.”

Uwineza Pelagie n’umugabo we babaye abahinzi borozi b’umwuga

Mu bakorana na Sacco Dukire Ndego harimo n’amatsinda atandukanye arimo ay’urubyiruko rwishyize hamwe, kimwe n’amatsinda y’abagore.

Itsinda ry’urubyiruko rukora ubuhinzi bw’urusenda muri uyu murenge wa Ndego, bagaragaza ko bamaze gutera intambwe igaragara babikesha gukorana na Sacco Dukire Ndego.

Habiyumva Philippe, avuga ko nk’urubyiruko rwo mu murenge wa Ndego hari byinshi bagezeho babikesha inguzanyo bafashe muri sacco Dukire Ndego.

Ati “Turi abanyamuryango 45 twishyize hamwe dufata umwanzuro wo gukorana na Sacco Dukire Ndego itangira kuduha inguzanyo, iya mbere yari ibihumbi 700 Frw, ubwa kabiri n’ubwa gatatu batugurije Miliyoni 2 Frw. Ubu dufite inguzanyo ingana na Miliyoni 7 Frw nizo turi gukoresha mu buhinzi bw’urusenda ku buso bungana na hegitari 3, rwatangiye kwera tumaze gusarura inshuro ebyiri umusaruro ungana na toni ebyiri.”

“Ubu turi gutegura guhinga imiteja mu rwego rwo gukomeza kwagura ubuhinzi bwacu, ibyo byose ni kubufatanye na Sacco yatwegerejwe n’ubuyobozi bwiza bukunda urubyiruko.”

Urubyiruko rwatinyutse ubuhinzi

Uwimana Marie Alice nawe ashimangira ko gukora na sacco byamurinze gusesagura, ndetse ubu ni umugore utekereza kure kandi ufite icyo yigejejeho.

Ati “Mu nguzanyo zose sacco yagiye impa hari byinshi zangejejeho harimo ubutaka, kurihira abana amashuri n’ibindi bikenerwa mu rugo. Ndacuruza nkabona icyo nkeneye buri munsi, bitandukanye na mbere sacco zitaraza, aho umugore yakoreshaga amafaranga icyo atagenewe yagera ku gitenge akagura atabipanze bigatuma amafaranga atabyara inyungu.”

Imashini itunganya ubwatsi bw’amatungo

Umucungamutungo wa Sacco Dukire Ndego, Nelson Munyankindi avuga ko uretse kuba abanyamuryango ba sacco barateye imbere, na sacco ubwayo yateye imbere.

Ati “Ubwizigame bwa banyamuryango bwavuye ku Miliyoni zisaga 70 Frw mu mwaka wa 2013 ubu bugeze ku zisaga 221 Frw, iyi mibare ni gihamya gifatika cyerekana urugendo rw’iterambere mu bagana Sacco Dukire Ndego.”

Akomeza agira ati “Icyo nabwira abanyamuryango ni ukwitabira gufata inguzanyo muri sacco yabo kuko bizabafasha kwiteza imbere. Hari abatinya ko ingwate zabo zagurishwa  ariko nababwira ko icyo atari cyo dushyize imbere, ahubwo icyo twitayeho n’ubunyangamugayo no kugaragaza imishinga ifatika izabyara inyungu  kuri bo ndetse bakabona nayo bishyura sacco.”

Sacco Dukire Ndego yatangiye umunyamuryango atanga umugabane shingiro ungana n’ibihumbi 5000 Frw, ariko ubu warazamutse ugeze ku bihumbi 7000 Frw.

Benshi bayobotse ubworozi bwa kijyambere babikesha sacco
Kayonza urubyiruko rwashoye imari mu buhinzi bw’urusenga
Nelson Munyankindi, Umucungamutungo wa Sacco Dukire Ndego

TUYISHIME Olive/INZIRA.RW

3 Comments
  • Habiyumva philippe ariys kabongo says:
    20/07/2024 at 21:01

    Ndengo yacu irasobanutse

    Reply
  • dusengimana Jeannette says:
    20/07/2024 at 21:22

    Murakoze icyo navuga nukubashimira imikorere yanyu ndabyishimiye

    Reply
  • MAnishimwe Francois says:
    20/07/2024 at 21:25

    Mwiriwe mwapfuramwe
    Nge ndashima Sacco dukire ndego
    Ndibuka muri covide 19 manager wayo
    Munyankindi nelson
    Yaritanze adufungurira conte
    Nkabantu bakoraga ikiyede bu baka ibyumva byamashuri
    Byari bitoroshye yari tanze
    Aratuguriza ibinu bigenda neza
    Niwavuga ibyiza bya Sacco dukire ndego
    Ngo ubirangize
    ikindi Kandi nkumusore ugiye kubaka
    Bamuha inguzanyo akishyura gake gake
    Sacco dukire ndego waje urigisubizo
    Muri ndego
    Sinasoza nashimye.
    Abayobozi ba Sacco dukire ndego
    Ubwitange bagira nu murava mukazi
    Kandi bazawuhorane
    Murakoze mugire amahoro yimana

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

ABO TURIBO

Turi Inzira.rw ikinyanyamakuru gikorera kuri murandasi, kibanda gusa ku makuru avugwa mu ubukungu bw’u Rwanda.

IBYO DUKORA

  • Advertising
  • Video & audio production
  • Photography
  • Web & App Development
  • Digital marketing
  • Graphic design

TWANDIKIRE

  • [email protected]
  • [email protected]
  • 0788 64 62 94
  • Kigali, Rwanda
© Inzira 2023. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?