Abanyamuryango ba koperative Umurenge Sacco Mwili mu karere ka Kayonza baravuga ko yabafashije kubona aho babitsa amafaranga yabo kuko nta kigo cy’imari bagiraga hafi ku buryo bakoroherwa no kubona inguzanyo.
Aba baturage bavuga ko iyi Sacco ya Mwili yabegereje bayinyotewe, nyuma y’uko bifuzaga gukorana n’ibigo by’imari ariko bihari ntibabyisangemo, bigatuma badakorana n’ibigo by’imari. Gusa iyi sacco begerejwe yababereye igisubizo cy’aho babitsa amafaraga yabo.
Byagatonda Fred, utuye mu kagari ka Mugera avuga ko mbere sacco zitaraza batagira aho babika amafaranga yabo, bitewe nuko aho banki zari ziri ari kure yabo maze amafaranga bagahitamo kuyibikira, ibintu bitayahaga umutekano. Gusa bamaze kwegerezwa Sacco yabaye uwa mbere wakoranye nayo kuko yiyandikishije ari uwa 13, ndetse itangira no kumuguriza amafaranga yamufashije kwiteza imbere.
Ati “Mbere y’uko Sacco iza ubundi nta banki nabagamo.Twabaga gutyo nyine mu cyaro, udufaranga ducye umuntu afite akaba adufite ku mufuka we muri make ubukungu bwanjye bwari bucye cyane ariko aho sacco zaziye zabashije kuduteza imbere ku buryo ikiza, ubukangurambaga bwarakozwe mba mu bantu ba mbere bitabiriye gukorana nayo. Nyuma y’igihe gito ntangira kwaka inguzanyo, ndibuka ko inguzanyo natse nahereye ku bihumbi 300 Frw.”
Byagatonda Fred kuri ubu afite akabari muri santere ya Gasarabwayi, inzu ebyiri mu i santere ya Mwili, Inka zigera mu 10 ndetse n’amasambu ya hegitari eshatu ndetse n’indi mitungo. Ibi byose bibarirwa agaciro ka miliyoni zisaga 25 Frw abikesha gutinyuka agakorana na sacco.
Niyonsaba Alphred wo mu mudugudu wa Muhozi, akagari ka Nyawera, umurenge wa Mwili, we avuga ko sacco yamufashije kongera gutunga amafaranga ndetse yamugeje no ku mitungo myinshi, nyuma y’uko moto yakoreshaga mu kimotari yaje gutezwa cyamunara nimwe muri banki yari yaragujijemo amafaranga.
Ati “Ubu turimo kuvugana, ibyo mfite byikubye inshuro zirenga icumi y’ibyo narimfite mbere ntarakorana na sacco. Ubu maze kuguza muri sacco inshuro zigeze mu icumi kandi nishyura neza inguzanyo.”
Niyonsaba avuga ko kuri ubu afite amashyamba agera muri hegitari ebyiri, hegitari ebyiri n’igice z’urutoki, agemurira inkwi ibigo by’amashuri birindwi. Kuri ubu imitungo afite ibarirwa mu giciro ka miliyoni hagati ya 45Frw na miliyoni 50Frw, byose abicyesha inguzanyo yagiye yaka muri sacco.
Uwantege Justine, utuye mu mudugudu wa Rwisirabo I, akagari ka Kageyo ukora umwuga wo gucuruza amavuta y’inka, nk’umwe mu banyarwanda birukanwe muri Tanzania avuga ko yageze mu Rwanda atangira gucuruza ahereye ku bihumbi 20 Frw. Ariko nyuma yo kumva bashishikariza abantu kwegera ibigo by’imari kugira ngo bibafashe kuzamura imishinga yabo, nibwo yagereye sacco atangira gukorana nayo.
Ati ”Natangiye mfite ibihumbi 20Frw, ngenda nzamuka ngera ku bihumbi 50 Frw. Nzakwicara ndatekeza nshingiye ku byo numvaga kuri radiyo, mu midugudu badushishikariza kugana ikigo cy’imari iciriritse cya Sacco, nanjye ubwo naje kukigana mfunguza konte ndabitsa ndabikuza, ubwo igihe kigeze ndiguriza ibihumbi 100 Frw nongera igishoro narimfite nkomeza ndakora.”
Uwantege ngo afite igishoro kigeze mu bihumbi bisaga 600 Frw, ndetse amafaranga yunguka amufasha kwishyurira amashuri abana be batandatu barimo uwarangije kaminuza.
Icyo bose bahurizaho, basaba bagenzi be bataritabira gukorana n’ibigo by’imari, gufatirana amahirwe begerejwe yo kugira umurenge sacco hafi yabo bakawifashisha bazigama amafaranga yabo, kuko kuyibikira ashobora gutakara cyangwa haba nk’ibyago by’uko inzu babamo zakibasirwa n’inkongi cyangwa akibwa.
Umucungamutungo wa Sacco Mwili, Kabatesi Beata avuga ko iki kigo cy’imari cyafashije abatuye Umurenge wa Mwili no mu nkengero zaho kubona aho bazigama amafaranga yabo ndetse no kubafasha gutera imbere binyuze mu inguzanyo zitangwa n’iyi sacco.
Gusa agaragaza ko hari abanyamuryango bagitinya kwaka inguzanyo muri sacco, aho bagira impungenge z’uko kwaka inguzanyo biba biganisha kukugurishirizwa imitungo ariko ngo siko bimeze. Ahubwo abagira inama yo kwigira kuri bagenzi babo bisunze sacco bakaba barateye imbere.
Ati “Baratugana ariko haracyarimo kudatinyuka kw’abanyamuryango, aho bumva ko gufata inguzanyo ari ukugurishirizwa umutungo ntiyumve ko gufata inguzanyo ari ukwiteza imbere. Usanga mbese batarashirika ubwoba. Ikintu nabashishikariza hari nk’abanyamuryango benshi baturanye nabo, bareberaho nk’urugero bakareba ko ntacyo babaye kandi bafashe izo nguzanyo zikabateza imbere. Niba batagira icyizere ku bukangurambaga sacco ibakorera, byibura bakigira kuri babaturanyi babo.”
Kugeza ubu abanyamuryango ba Sacco Mwili bageze ku 10, 600. Muri aba igice kini cy’abasaba inguzanyo ni abahinzi bitewe n’uko abaturage b’umurenge wa Mwili abenshi ari abahinzi. Amafaranga bakunze kwaka y’inguzanyo ni ukuva ku mafaranga umuturage yifuza kugera kuri miliyoni zirindwi.
INZIRA.RW