Banki y’Ubucuruzi yo muri Kenya, KCB yatangaje ko yamaze kwegukana imigabane 62,06%, Ikigo cy’Ishoramari cya Atlas Mara Limited cyari gifite muri Banki y’Abaturage y’u Rwanda (BPR), ukwihuza kw’izi banki kubyara banki ‘BPR Bank’.
Iyi migabane ya Atlas Mara yegukanywe na KCB kuwa 25 Kanama 2021, nyuma yo kuzuza ibisabwa byose kugira ngo ubugure bwemerwe.
Kuwa 26 Gashyantare 2021 KCB yari yegukanye indi migabane 14,61% Arise B.V yari ifite muri Banki y’Abaturage.
Umuyobozi Mukuru wa KCB, Joshua Oigara, yatangaje ko bishimiye kuba babashije gusoza gahunda yo kugura BPR ndetse yemeza ko bizatuma baba banki ya kabiri nini mu Rwanda.
Ati “Tunejejwe no kurangiza iyi mirimo yo kugura BPR, banki ikomeye y’abakiliya bato n’abaringaniye ifite amashami menshi muri uru rwego ndetse n’amateka maremare mu gihugu ahera mu myaka 45 ishize. Ubu bugure buzatuma ukwihuza kw’izi banki kuyigira iya kabiri nini muri uru rwego.”
Abakiliya ba BPR bazungukira ku ikoranabuhanga rihambaye KCB yari imaze iminsi yarashoyemo imari mu mitangire ya serivisi, ariko n’aba KCB bakazungukira ahanini ku kubona serivisi hafi yabo binyuze ku mashami ya BPR ari henshi mu gihugu.
Biteganyijwe ko KCB nimara kwegukana izi banki, ibikorwa byazo bizahita bihuzwa n’ibyo mu bindi bihugu binyuranye isanzwe ikoreramo.
Oigara yavuze ko ibi bizagira uruhare rukomeye mu kunoza serivisi zahabwaga abakiliya.
Ati “Ibi bizongera ubushobozi bwacu ndetse birusheho no kunoza ibikorwa byacu bidufasha kugeza serivisi zacu ku bakiliya benshi mu Rwanda, ibintu bizatuma dushyira banki yacu mu nzira y’iterambere mu buryo bw’igihe kirekire.
Oigara yavuze ko KCB Bank na BPR bigiye kwihuza bikaba banki imwe yitwa “BPR Bank’
Umuyobozi Mukuru wa BPR, Maurice Toroitich yavuze ko batewe ishema mu kuba bagiye kuba banki imwe na KCB.
Ati “Twishimiye kugira KCB nk’umunyamigabane n’umufatanyabikorwa mu gihe dukomeje gushyira mu bikorwa gahunda yacu y’iterambere kandi dutewe ishema no kuba turi mu bagize uruhare muri iki gikorwa cy’amateka mu rwego rw’amabanki mu Rwanda.
Binyuze muri ubu bugure, abakiliya bacu bazungukira mu gukorana na banki nini muri Afurika y’iburasirazuba, bungukire mu ikoranabuhanga rya KCB mu bijyanye na serivisi z’amabanki, amashami ahujwe ndetse n’aba-agent benshi, udushya haba ku bakiliya bato, abaciriritse n’abanini.”
Yijeje abakiliya bafite impungenge ko amafaranga yabo azakomeza gucungwa mu mutekano.
Ati “Ndashaka kwizeza abakiliya umutekano wa konti zabo, ukudahuzagurika mu bikorwa bya banki ndetse na serivisi iri ku rwego rwo hejuru izakomeza kuba intego ya mbere muri ibi bigo byihuje. Turashimira cyane abakiliya bacu ku bw’icyizere cyabo, bitege ibintu bishya na serivisi nshya muri uru rugendo banki irimo rw’iterambere rirambye.”
Byitezwe ko kwihuza kw’izi banki zombi kuzagira uruhare rukomeye muri mu iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda binyuze mu mubare w’inguzanyo zitangwa uziyongera, ndetse serivisi za banki zikabasha kugera kuri benshi ku buryo ntawe uzagaragara nk’uhejwe kuri izi serivisi.
Ni banki z’ubukombe mu gihugu kuko zose zifite uburambe bw’imyaka isaga 30 zitanga serivisi, KCB yatangiye gukora mu 1896, ikorera mu bihugu byo mu Karere kandi ifite amashami agera ku 360 n’ibyuma bitanga amafaraga (ATM) 1090 mu bihugu nka Tanzania, Kenya, Uganda, u Burundi, Ethiopia na Sudani y’Epfo.
Ku rundi rwa BPR imaze imyaka irenga 45 ikora, ikaba banki igera mu bice byinshi mu gihugu. Kugeza mu mpera za Kamena 2020 yari ifite imari shingiro isaga miliyari 43.5 z’amafaranga y’u Rwanda.