Abahanga mu by’ishoramari bemeza ko kugira amafaranga y’igishoro no kuba ufite amakuru ku hantu hizewe hashorwa imari ikunguka, ari byo bintu bibiri by’ingenzi umushoramari aba akeneye ngo atangize umushinga ubyara inyungu.
Ku bashoramari bafite igishoro, ubuyobozi bw’akarere ka Nyaruguru bwabatungiye agatoki ku butaka butagatifu bwa Kibeho nka hamwe mu bantu hizewe hashorwa imari mu bijyanye n’amacumbi, ikunguka nta gushidikanya.
Kibeho yemejwe na Kiliziya Gatulika nk’ahantu habereye amabonekerwa, bituma hafatwa nk’ubutaka butagatifu busurwa n’abasaga ibihumbi 500 buri mwaka, baje mu bikorwa bitandukanye by’ubukerarugendo nyobokamana.
Uyu mubare w’abasura Kibeho biteganyijwe ko uziyongera cyane ubwo icyorezo cya Covid 19 kizaba cyashize, kuko umuhanda mubi watumaga hari abiganyira kujyayo kuri ubu wasimbuwe na kaburimbo yatanzwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyaruguru buvuga ko mbere y’umwaduko wa Covid 19, i Kibeho hari hari ikibazo gikomeye cyane cy’amacumbi adahagije, kandi ngo n’ubundi kizarushaho gukomera ubwo icyo cyorezo kizaba cyarangiye abantu basubiye mu buzima busanzwe ijana ku ijana.
Gashema Janvier, umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru w’agateganyo avuga ko kugeza ubu mu Karere ka Nyaruguru haboneka ibyumba 136 gusa byagenewe gucumbikamo abantu.
Avuga ko ugereranyije uwo mubare n’abantu basaga ibihumbi 500 bahasura, hakenewe kubakwa andi mahoteli n’amacumbi menshi, ku buryo uwahasuye agakenera kuryama bimworohera bitabaye ngombwa ko ajya mu tundi turere baturanye nk’uko byari bisanzwe bigenda.
Meya Gashema niho ahera ahamagarira abikorera gushora imari i Kibeho, kuko amahirwe yo kunguka adashidikanywaho.
Ati “Dufite amahoteli akiri make cyane afite ibyumba 136 ariko tubigereranyije na wa mubare twavugaga w’abasura Akarere ka Nyaruguru basaga ibihumbi 500 ku mwaka urumva ko bikiri bike cyane ari nayo mpamvu tubatuma kubwira abashoramari ko hakiri amahirwe kandi atanga ikizere cy’umusaruro wayavamo.”
Muri rusange, mu bihe bisanzwe i Kibeho ntihajya habura abantu baje mu bikorwa by’ubukerarugendo nyobokamana, ariko bikaba akarusho tariki ya 15 Kanama buri mwaka, mu birori byo kwizihiza Umunsi Mukuru w’Ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya, uzwi nka Asomusiyo.
Ikindi gihe basura ku bwinshi ni tariki ya 28 Ugushyingo buri mwaka hizihizwa isabukuru y’amabonekerwa ya Bikira Mariya.
Kuri iyo minsi mikuru uretse abafite amacumbi na za resitora babona icyashara gitubutse, n’abacuruza imitako n’amashusho atandukanye ajyanye n’ukwemera kwa Kiliziya Gatolika babona amafaranga menshi.
Tuyisenge Jean Bosco umwe mu bahacururiza, yigeze kubwira itangazamakuru ko kuri iyo minsi mikuru yashoboraga gucuruza amafaranga arenga Miliyoni ku munsi umwe.
Icyakora kimwe n’ibindi bikorwa, ubukerarugendo nyobokamana bwakorerwaga I Kibeho bwagizweho ingaruka zikomeye n’icyorezo cya Covid 19 cyatumye abantu benshi bahagarika ibikorwa by’ubukerarugendo, biteza igihombo abahakorera ubushabitsi.
Gusa nyuma y’uko urukingo rw’icyo cyorezo rwabonetse, hari icyizere ko mu gihe gito abantu batuye isi bazasubira mu buzima busanzwe, abaturutse impande zose z’isi bakongera gusura ubutaka butagatifu.