Abanyamuryango ba Gatenga Sacco, iherereye mu murenge wa Gatenga, akarere ka Kicukiro, bahamya ko Kugana Gatenga Sacco byabafashishe gusezera ubukene bayoboka inzira y’iterambere.
Bamwe mu bacuruzi ndetse n’abamotari bagannye Gatenga Sacco ngo ibagoboke bikure mu bukene baganiriye na Inzira.rw bemeza ko gukorana n’ikigo cy’imari iciritse byatumye biteza imbere.
Ntukanyagwe Epaphrodite yemeza ko Kugana Gatenga Sacco byamufashije gusezera ku bukene Kandi bituma abana be biga amashuri neza, ntabwo yigeze ahangayikishwa n’uko bashobora gucikiriza amashuri bitewe n’uko babuze amafaranga y’ishuri.
Ati “Natangiye kugana Gatenga Sacco muri 2009, icyo gihe yamfashaga kwizigama nyuma nza gufata inguzanyo ingana na Miliyoni 3 frw nzishora mu bucuruzi bw’imyaka, ndakora zirunguka mbasha kubona nayo kwishyura, inguzanyo irarangira nyuma bampa indi ya Miliyoni 6 frw. Icyo gihe naringiye kohereza umwana kwiga mu gihugu cyo hanze kandi si we wenyine wagiye kwiga hanze bari babiri. Bose bashoje Masters mu bihugu byo hanze mbikesha imikoranire myiza na Gatenga Sacco.”
“Abana banjye bize ku migabane itandukanye y’isi hari uwize muri Asiya undi yiga mu Burayi. Iyo ni intambwe ifatika nateye mbifashijwemo na Gatenga Sacco Kandi nzakomeza ngirane nayo imikoranire mu rwego rwo gukomeza kujya mbere.”
Yakomeje agira ati “Iyo wageze kuri Gatenga Sacco uba wasezeye ku bukene ndetse ugafunguka mu mutwe. Icyo usabwa ni ugukora cyane Kandi wirinda guhemuka mu gihe wahawe inguzanyo, ukazirikana ko ugomba kuyishyura mu gihe cyagenwe kandi na none inguzanyo ukayikoresha umushinga wayigenewe.”
Ngirabakunzi Jean Marie amaze imyaka irenga 13 akora akazi k’ubumotari, avuga ko kwegerezwa ikigo cy’imari iciritse cya Gatenga byamufashije gutera imbere yikura mu bukene ndetse yiyubakira inzu.
Ati “Nafashe inguzanyo ya mbere isaga miliyoni 1 frw muri Gatenga Sacco imfasha kubaka inzu kuko hari n’andi mafaranga narimfite ndongera inzu nyubaka mu gihe gito. Kubera ko inguzanyo nayikoresheje icyo yari igenewe ntabwo byangoye kuyishyura, ubu ndi gukoresha indi nguzanyo nafashe ingana na miliyoni 2frw zirenga Kandi nazo nzazishyura neza kugira ngo nkomeze nkorane na sacco yacu ya Gatenga neza niteza imbere.
Yakomeje agira ati “Natangiye gukorana na sacco ndi urubyiruko nyifashisha mu kuzigama gusa uko iminsi yagiye yicuma naje kugirirwa icyizere mbona inguzanyo ntangira kwiyubaka, kuko akazi nakoraga ko ku motara nabonaga gakeneye akakunganira mfata umwanzuro wo kugana sacco niyo mpamvu mbwira urubyiruko kugana sacco nabo bagakora kuko kuba nyakamwe ntibagire ibigo by’imari iciritse bisunga bituma badindira mu iterambere.”
Munyana Beatrice amaze imyaka itatu muri Gatenga Sacco avuga ko yavuye mu gukoresha indobo abika amata yo gucuruza ubu afite icyuma kibika amata menshi.
Ati ” inguzanyo ya mbere nafashe muri Gatenga Sacco yari miliyoni 3.5 Frw nyikoresha ngura icyuma kibika amata kigura Miliyoni 4 Frw kugira ngo ubucuruzi bwanjye bwaguke ubu nta bwoba nagira ngo amata arangirika kuko mfite ibikoresho mpora nizeye ko mfite amata meza bigatuma mbona abakiriya igihe cyose kuko aba ahari menshi.”
Umucungamutungo wa Gatenga sacco Gikungu, Jean Claude yavuze ko Gatenga sacco yashyiriweho abatuye mu murenge wa Gatenga mu rwego rwo kudaheza umuntu n’umwe mu kugana ibigo by’imari.
Ati “iterambere rya Gatenga sacco ni iterambere ry’umuturage kandi na none iterambere ry’umuturage ni iterambere ry’umurenge wa Gatenga; niyo mpamvu Sacco ya Gatenga twiteguye guteza imbere umuturage kugirango iterambere rizamuke rigere ku rwego rw’igihugu. Sacco yarabegerejwe ni iyabo na serivise dutanga zijyanye nibyo abanyamuryango bifuza birimo kuzigama no kuguza n’ibindi byose bijyanye n’imirimo bakora niyo mpamvu twiteguye gukorana nabo tubafasha kwiteza imbere. Turashishikariza abataragana Gatenga Sacco kuyigana bakaza tugakorana, tukagendana mu rugendo rw’iterambere.”
Yakomeje agira ati” Igikomeye cyane nukwakira neza abatugana kugirango bazagaruke kuko iterambere ryabo ni ishema ryacu, ndetse tubigisha imikoranire myiza hagati yabo na sacco kugira ngo umuturage wese abashe kumenya ibyiza biva mu kugana Gatenga Sacco.”
Gatenga Sacco nk’izindi Sacco z’imirenge yavutse muri gahunda ya Leta nyuma y’inama y’umushyikirano yo muri 2008 yemeje ishyirwaho rw’imirenge Sacco kugirango umuturage wese abashe kwegerezwa ikigo cy’imari. Nayo yavutse muri icyo gihe ku itariki 21/08 /2009, umunsi wa mbere w’inteko rusange yo gutangiza Gatenga sacco.
Gatenga sacco yahawe uburenganzira bwo Kwakira ubwizigame no gutanga inguzanyo mu buryo bwa burundu tariki 31 Nyakanga 2012, kugeza ubu Gatenga Sacco imaze gutanga inguzanyo zirenga miliyari 3 Frw hagati ya 2010 na 2024 mu kwezi kwa gatanu. Ni mu gihe ubwizigame bw’anyamuryango bugeze kuri miliyari 1 Frw muri 2024 buvuye kuri miliyoni 50 Frw muri 2010.
Abanyamuryango ba Gatenga Sacco bariyongereye mu buryo bugaragara, aho bavuye kuri 71 muri 2009 naho muri 2024 barenga ibihumbi 8. Ni mu gihe amatsinda yo arenga ibihumbi 3. Iyi mibare igaragaza intambwe igenda iterwa ku mpande zombi kugira ngo bakomeze guhangana n’ubukene.
INZIRA.RW
This horoscope prediction is still a top secret! Blind clairvoyant Saint Sergius from Ternopil, Ukraine – decided that his gift should not be wasted, so he remotely helps everyone anyone who wants it. People live in different parts of the country and the world, and not always they have the opportunity to visit the clairvoyant in person. Saint Sergius only needs a small amount of information to read to read your destiny imprint and give you a diagnostic session. It’s completely free of charge!
It is impossible to discuss horoscope with friends and relatives, because so YOU change the true the course of things, violating your destined path.
Get horoscope on our website! Click on link – https://intznak.site/goroskop/xrumer/1/
Get horoscope on our website! Click on link – https://intznak.site/goroskop/xrumer/1/