Umujyi wa Kigali ufatanye na S.U.L Mobility watanze moto ku bagore 25 mu rwego rwo kubafasha kwishakamo ibisubuzi no kwiteza imbere binyuze mu mwuga w’ubumotari.
Abo bagore 25 bahawe moto zikoresha amashanyarazi, mu rwego rwo kwirinda guhumanya ikirere, cyane ko ari zo ziri gutangwa muri ibi bihe mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije.
Muri iyi gahunda yo gufasha abagore by’umwihariko kubateza imbere no kubafasha mu bikorwa bitandukanye binyuze mu kubaha moto biteganyijwe ko nibura abazazihabwa bangana na 145 bo mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali.
Aba bagore bahabwa amahugurwa atandukanye agamije kubigisha uburyo buboneye bwo kwishakamo ibisubizo, guhangana n’ibibazo, kwizigamira ndetse n’ibindi bitandukanye kugira ngo ubufasha bahabwa buzabagirire umumaro.
Bahabwa kandi ubushobozi n’ubumenyi bwo gutwara moto no kuzikora ndetse no kubona impushya zo kuzitwara kugira ngo bahite binjira mu murimo wo kuzitwara.
Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe ubukungu n’imibereho y’abaturage, Martine Urujeni, yavuze ko iyi ari gahunda batangije igamije guteza imbere abari n’abategarugori babereka ko bashoboye.
Ati: “Ni mu rwego rwo gushaka ibisubizo ku bibazo bibangamiye imibereho y’umuturage, cyane cyane umwari n’umutegarugori, kuko iyo wigishije umugore akabasha kwiteza imbere, si uwo muryango wonyine uba uteje imbere, ahubwo ni igihugu muri rusange, kubera ko umugore ari inkingi y’imibereho y’umuturage, umuryango ndetse n’Igihugu”.
Yongeyeho ati “Mu kubafasha kuva mu mirimo itanakurikije amategeko, itanabahesha icyubahiro, kuko hari abagore bajya mu buzunguzayi, ariko iyo umweretse ko ashobora kwiga gukanika kuko ntabwo baziga gutwara moto gusa biga no kuzikanika arabyishimira. Turita cyane kandi mu gukoresha ibinyabiziga bitangiza ibidukikije”.
Abahawe moto bavuga ko kuba baratekerejweho bakumva ko bagomba kubateza imbere nk’abagore by’umwihariko, bibereka ko bahabwa agaciro, kandi bakaba bagomba kubyaza umusaruro amahirwe babonye nkuko Uwingabire Solange yabigarutseho.
Ati “Izi moto duhawe tugiye kuzibyaza umusaruro ntabwo ari izo kujya guparika mu rugo, ahubwo tugiye kuzikoresha kugira ngo tugire aho tuva n’aho twigeza, urumva ko bizampindurira ubuzima mu rugo iwanjye, kuko kuba baradutekerejeho by’umwihariko bakavuga bati abadamu tugomba kubateza imbere, kugira ngo na bo babashe kwizamura bikure mu bukene, jye narabikunze cyane”.
Ku ruhande rw’Umuyobozi wa S.U.L Mobility Tony B. Adesina, yavuze ko bafite intego yo kugera mu bice bitandukanye by’igihugu bongera ubushobozi abagore mu bijyanye n’ubwikorezi bwo gutwara abantu n’ibintu.
Ati: “Turimo gukorana bya hafi n’abafatanyabikorwa bacu nk’Umujyi wa Kigali na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), kugira ngo dufashe abagore bakiri bato, kubongerera ubumenyi no kubaha ibikoresho, mu rwego rwo kubafasha kumenya uko bakorera amafaranga, bakanizigamira, bakazaba ba rwiyemezamirimo bato, bashobora kwifasha badashingiye gusa ku mugabo”.
Binyuze muri iyi gahunda biteganyijwe ko izagera ku bagore bagera ku 2000, bari mu bice bitandukanye by’Igihugu, birimo Akarere ka Bugesera, Musanze, Huye, Rusizi, na Rubavu.
Abagore bafashwa ahanini ni abapfakazi, imfubyi, abagore batandukanye n’abagabo babo, abacikirije amashuri ndetse n’abandi badafite amikoro.