Minisitiri w’Ubuzima yasabye abatuye Umujyi wa Kigali bitabiriye siporo rusange, gutanga umusanzu wabo mu kurandura malariya kuko ari hamwe muho ikigaragara ku kigero cyo hejuru.
Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 21 Mata 2024, nibwo Minisiteri y’Ubuzima kubufatanye n’Umujyi wa Kigali bahuje umunsi wa hariwe siporo rusange n’umunsi mpuzamahanga wo kurwanya malariya, aho abayitabiriye bibukijwe ko Malaria igihari kandi ikwiye kurandurwa burundu.
Abitabiriye iyi siporo rusange bibukijwe ko bagomba kurara buri gihe mu nzitiramibu ziteye imiti, kwemera gutererwa umuti wica imibu mu nzu, gusiba ibinogo birekamo amazi nka hamwe umubu wororokera, no gutema ibihuru bikikije ingo zabo.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin yavuze ko hakenewe imbaraga mu kurwanya Malariya by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali kuko naho ari hamwe mu hagaragara Malariya ku kigero cyo hejuru.
Ati “Muri Kigali naho hari Malariya ndetse no mu duce tumwe tw’amajyepfo y’igihugu, hari uturere nka 3 cyangwa 4 dufite 80% bya Malariya yose iboneka mu gihugu, niho hakenewe gushyirwa imbaraga.”
Dr. Nsanzimana yakomeje avuga ko imibu itera Malariya igenda igira ubudahangarwa ku miti isanzwe, ari nayo mpamvu hari ubushakashatsi bugenda bwerekana ko hari inkingo zishobora kwifashishwa ndetse ni imiti mishya mu kurwanya Malariya .
Mu mwaka 2023, Minisiteri y’Ubuzima n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima RBC, bagaraje ko ingamba zafashwe mu Rwanda zo kurwanya Malariya zatanze umusaruro mu kugabanya Malariya, aho kuva mu mwaka wa 2018 abagera kuri miliyoni 5 z’abaturage bafatwaga na Malariya, bagabunutse bagera ku bihumbi 6,000 mu mwaka wa 2023.
Mu 2017/2018 imfu ziterwa na Malariya zaragabanutse, aho zavuye kuri 264 abahitanwa na Malariya bagera kuri 50 muri 2023.
Kugira ngo bigerweho hagaragayemo uruhare rw’ikoranabuhanga aho utudege duto tutagira abapirote (Drones), twakoreshwaga n’urubyiruko rw’u Rwanda mu kumenya ahororokera imibu itera Malariya haboneka utwo tudege tukahatera imiti.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin avuga ko utu tudege tutagira abapirote twagize uruhare mu kurwanya Malariya ku kigero cya 80% mu karere ka Gasabo mu gihe kitarenze amezi 3.
Iyi siporo rusange yitabiriwe n’abashyitsi bari mu Rwanda baje mu Nama Mpuzamahanga yo kurwanya Malariya iteraniye i Kigali kuva 21 Mata kugeza 27 Mata 2024, aho iteganya kumurikira abafatanyabikorwa ibyagenzweho n’u Rwanda mu kurwanya indwara ya Malariya.
TUYISHIME Olive/INZIRA.RW