Bamwe mu bacuruzi bakorera mu Mujyi wa Kigali barahamya ko gutanga umusoro bidatera igihombo, ahubwo ko iyo bikozwe neza uko bikwiye inyungu aribo zigarukira.
Mu kiganiro bagiranye na INZIRA.RW bamwe mu bakora ubucuruzi butandukanye, bahamije ko gutanga umusoro nta gihombo bibatera ahubwo bibafasha gukora batekanye kuko ntacyo baba bishinja.
Bavuze ko gusora ari umusingi w’iterambere ry’igihugu kandi ko uwo musingi ubafasha kugera ku byo biyemeje, ndetse inyungu ziva mu musoro n’ubundi zibagarukira.
Uzarama Jacky, umaze imyaka irenga 7 mu bucuruzi avuga ko umuntu uwari we wese ufite icyo akora agomba gutanga umusaro atiganda kuko ariwo wubaka igihugu, ndetse atari ikibazo ahubwo ari igisubizo ku banyarwanda kandi nta gihugu badatanga umusoro.
Ati “Njyewe ku rwanjye ruhande mbona gutanga umusoro ntacyo bintwaye kuko kuwutanga mu buryo bwiza n’ubundi ni njyewe inyungu zigarukira, usanga n’ubundi bya bikorwa remezo biva mu misoro ari njyewe uhindukiye nkabikoresha. Kuva natangira gucuruza natanze umusoro neza kandi ntacyo bimpombya mu bucuruzi bwanjye .”
Yakomeje agira ati “Nta gihe na kimwe nigeze mpura n’igihombo ngo nuko natanze umusoro, ndetse ndashishikariza n’abandi gutangira umusoro ku gihe kuko n’ubundi birangira ubagarukiye. Ikindi kandi ntabwo Leta itubaza ibyo tutungutse.”
Uwajeneza Rebecca, we avuga ko umusoro awufata nk’umusingi w’iterambere rye kuko gukora agatera imbere bituruka ku kuba hari ibikorwa remezo byakozwe bituma ibyo akora bigenda neza, biturutse no kuba igihugu gifite umutekano.
Ati “Nk’ubu kuba ndi mu kazi mpagerera ku gihe bituruka ku kuba hari imihanda myiza, kuba abana bari ku ishuri ryiza n’ibindi, ibyo byose ni ingaruka nziza zo kuba hatangwa imisoro, numva ko gutanga umusoro ari inshingano buri wese agomba kwitaho. Ikindi njyewe mbona akamaro ko gusora bituma umuntu akora atekanye atihishahisha leta kubera ko atakurikije amabwiriza.”
Minisitiri w’Intebe, Dr . Edouard Ngirente mu ijambo rye ubwo hatangwaga ibihembo ku basora bitwaye neza ku wa 22 Ukuboza 2023 yavuze ko kuzamura ubukungu bw’igihugu binyuze mu gutanga umusoro ari umukoro wa buri wese.
Ati “Mureke dukoreshe EBM, twubake u Rwanda twifuza, kandi inyungu zabyo tuzazibona twese. Ari abacuruzi, ari abasora, ari abaguzi, ari Leta, ari igihugu muri rusange, inyungu zabyo tuzazibona hamwe no gutanga umusoro ku gihe kandi tugatanga umusoro ukwiye.”
Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro( RRA) cyitezweho gukusanya miliyali 2.637 Frw zihwanye na 52.4% by’ingengo y’imari ya Leta irenga miliyari 5,030 Frw iri mu ngengo y’imari ya 2023-2024.
TUYISHIME Olive/INZIRA.RW