Ad imageAd image
Ad imageAd image
Inzira Magazine
Ad imageAd image
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Reading: Kigali: Bamwe mu bacuruzi barahamya ko gutanga umusoro nta gihombo bibatera
Share
Aa
Inzira Magazine
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Search
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Have an existing account? Sign In
Dukurikire
ubukungu

Kigali: Bamwe mu bacuruzi barahamya ko gutanga umusoro nta gihombo bibatera

INZIRA EDITOR
Yanditswe 30/05/2024
Share
SHARE

Bamwe mu bacuruzi  bakorera mu Mujyi wa Kigali barahamya ko gutanga umusoro bidatera igihombo,  ahubwo ko iyo bikozwe neza uko bikwiye inyungu aribo zigarukira.

Mu kiganiro bagiranye na INZIRA.RW  bamwe mu bakora ubucuruzi butandukanye,    bahamije ko gutanga umusoro nta gihombo bibatera ahubwo bibafasha gukora batekanye kuko ntacyo baba bishinja.

Bavuze ko gusora ari umusingi w’iterambere ry’igihugu  kandi ko  uwo musingi ubafasha kugera ku byo biyemeje, ndetse inyungu ziva mu musoro n’ubundi  zibagarukira.

Uzarama Jacky, umaze imyaka irenga 7 mu bucuruzi  avuga ko  umuntu uwari we  wese  ufite icyo akora  agomba gutanga umusaro atiganda kuko ariwo wubaka  igihugu,  ndetse atari  ikibazo ahubwo ari igisubizo ku banyarwanda kandi nta gihugu badatanga umusoro.

Ati “Njyewe ku rwanjye ruhande   mbona gutanga umusoro ntacyo bintwaye kuko kuwutanga mu buryo bwiza n’ubundi ni njyewe inyungu zigarukira, usanga n’ubundi bya bikorwa remezo biva mu misoro ari njyewe uhindukiye nkabikoresha. Kuva natangira gucuruza   natanze umusoro neza kandi ntacyo bimpombya mu  bucuruzi bwanjye .”

Yakomeje  agira ati “Nta gihe na kimwe nigeze mpura n’igihombo ngo nuko natanze umusoro,  ndetse ndashishikariza n’abandi gutangira umusoro ku gihe  kuko n’ubundi birangira ubagarukiye. Ikindi kandi  ntabwo Leta itubaza ibyo tutungutse.”

Uwajeneza   Rebecca, we avuga ko   umusoro  awufata  nk’umusingi w’iterambere rye kuko  gukora agatera imbere bituruka ku kuba hari ibikorwa remezo   byakozwe  bituma ibyo akora bigenda neza, biturutse no kuba igihugu gifite umutekano.

Ati “Nk’ubu kuba ndi mu kazi mpagerera ku gihe bituruka ku kuba hari imihanda myiza, kuba abana bari ku ishuri  ryiza n’ibindi, ibyo byose ni ingaruka nziza zo kuba hatangwa  imisoro,  numva ko gutanga umusoro  ari inshingano buri wese agomba   kwitaho. Ikindi njyewe mbona akamaro ko gusora  bituma umuntu akora atekanye  atihishahisha leta kubera ko atakurikije amabwiriza.”

Minisitiri w’Intebe, Dr . Edouard  Ngirente mu ijambo rye ubwo hatangwaga  ibihembo ku  basora bitwaye neza ku wa 22 Ukuboza  2023 yavuze ko  kuzamura ubukungu bw’igihugu binyuze mu gutanga umusoro  ari umukoro wa buri wese.

Ati  “Mureke  dukoreshe EBM, twubake  u Rwanda  twifuza, kandi inyungu zabyo tuzazibona twese. Ari abacuruzi, ari abasora, ari abaguzi,  ari Leta, ari igihugu muri rusange, inyungu zabyo tuzazibona  hamwe no gutanga umusoro ku gihe  kandi tugatanga umusoro ukwiye.”

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro( RRA) cyitezweho gukusanya  miliyali 2.637 Frw zihwanye na 52.4% by’ingengo y’imari  ya Leta  irenga  miliyari 5,030 Frw   iri mu ngengo y’imari ya 2023-2024.

Bamwe mu bacuruzi barahamya inyungu zo gutanga umusoro

TUYISHIME Olive/INZIRA.RW

INZIRA EDITOR 30/05/2024 30/05/2024
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

ABO TURIBO

Turi Inzira.rw ikinyanyamakuru gikorera kuri murandasi, kibanda gusa ku makuru avugwa mu ubukungu bw’u Rwanda.

IBYO DUKORA

  • Advertising
  • Video & audio production
  • Photography
  • Web & App Development
  • Digital marketing
  • Graphic design

TWANDIKIRE

  • [email protected]
  • [email protected]
  • 0788 64 62 94
  • Kigali, Rwanda

© Inzira 2023. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?