Bamwe mu bakora imyuga itandukanye bmu karere ka Gasabo, umujyi wa Kigali barahamya ko igishoro uko cyaba kingana kose cyatunga uwatinyutse gukora kandi cyanamugeza ku iterambere.
Ibi byagarutsweho na bamwe mu bakora imyuga irimo gukora inkweto no kuboha imipira ya Made in Rwanda, bahamirije INZIRA .RW ko batangiriye ku gishoro gito, ariko hari intambwe bamaze gutera bitewe nuko batasusuguye igishoro gito bari bafite.
Gasigwa Charles umaze imyaka irenga 20 mu mwuga wo gukora inkweto no gusana izisheje ,avuga ko yatangiriye ku gishoro kitageze ku bihumbi 10, 000 Frw ariko uko imyaka yagiye yicuma ageze ku rwego rwo gukora inkweto, ndetse ku munsi yinjiza ibihumbi 7000 Frw, ku buryo ku kwezi y’ibarira umushahari w’ibihumbi 210,000 FRW.
Yagize ati “Ushobora kubona amafaranga ukayarya akarangira ntacyo uyakoreshe ngo nuko ari make ibyo ni ukwibeshya, njyewe icyo nababwira nuko urushoro ruto nahereyeho rwatumye mbaho ndetse n’umuryango wanjye ubaho neza, kuko ntangira gukora si nitaye kuba mfite igishoro gike narebye gusa kucyo nshaka.”
Yakomeje agira ati “ Utegereje ngo uzakora wabonye urushoro rwinshi ntabwo wazarubona, duke utangije ukamenya uko ukuraho ayo usigama birafasha mu kuzamuka iterambere . ubu ndihirira abana ishuri, nk’abagaburira mbikuye muri aka kazi nkora ,kandi intego nukongera urwego ndiho.”
Yongeyeho ati “Ubu ndihirira abana amashuri ndetse mfite n’abashatse narabashingiye byose byavuye mu kuba naragize umuhate wo gukora nubwo urushoro rwari rukeya, na none kandi ndashishikariza abaturarwanda bamwe n’abamwe bagitinya gukora ngo urushoro ni ruke bareke ubwoba bakore bizagenda neza, kuko kwicara ngo utegereje igishoro kinini ntaho kizava udakoze kuko buhoro buhoro nirwo rugendo.”
Naho, Nzitukuze Francoise ukorera mu murenge wa Gisozi,akarere ka Gasabo akaba amaze imyaka igera ku 8 akora umwuga wo kudoda imipira, amakanzu n’ibindi. Ahamya ko gutangirira ku gishoro gito byamuteye imbaraga zo gukora cyane kugeza ubwo ageze ku cyo yifuzaga cyo kwigurira imashi ye.
Ati “Icya mbere n’ukwiremamo icyizere kuko iyo ufite icyizere byose birashoboka. Natangiye nkorera abandi ngenda nzigama make make ku yo nakoreraga, noneho nyuma nza kwigurira imashini idoda imipira n’amakanzu igura hafi ibihumbi 300,000frw, ntangira gutyo nubwo byari bigoye ndishimira ko uyu munsi hari intambwe maze gutera mu kazi kanjye. Kugeza ubu kumunsi iyo byagenze neza ninjiza agera ku bihumbi 10,000frw ku buryo mu kwezi ngeza ku bihumbi birenga 280,000 Frw.”
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame mu ijambo rye ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 10 urubyiruko rw’abakorerabushake rutanga umusanzu ku iterambere ry’igihugu, yavuze ko urubyiruko rugomba kumenya agaciro karwo, ndetse bagateza imbere igihugu nabo ubwabo bakiteza imbere.
Ati “Buri wese muri mwe n’abariya batigirira icyizere . buriya hari ikikurimo, wakora, watanga kugira ngo ugire amahirwe y’ibyo ukeneye, waba uraha waba utara cyangwa uri ahandi. Ndababwira nk’ubaruta nanjye nabaye muto nkamwe, ibyo munyuramo natwe twabinyuzemo. Mufite ubushobozi bwo kubinyuramo nk’uko mubyifuza.”
Yakomeje avuga ko uzahina akaboko ntakore bizamugiraho ingaruka mu myaka yose izakurikiraho abereka ko “gukora ari ubu, atari ejo.”
Perezida Kagame yeretse abakiri bato ko batagomba kuba umuzigo ku gihugu, ahubwo bagomba kuba ibisubizo ku gihugu cyabo.
Mu ntego u Rwanda rwihaye yo guhanga imirimo mishya muri NST1 y’imyaka irindwi iri kugana ku musozo, ingana na 90% yarahanzwe, kuko hamaze guhagwa imirimo mishya ingana na miliyoni 1.1.
U Rwanda rufite intego y’uko mu mwaka 2035 ruzaba rufite ubukungu buciriritse ndetse n’ubukungu buhanitse muri 2050, ibi byose bikazagerwaho aruko abanyarwanda bakomeje gusigasira umusingi w’ubufatanye no kwihangira imirimo.
TUYISHIME Olive/INZIRA.RW