Kuri uyu wa Mbere Tariki ya 6 Kamena 2022 Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yafunguye ku mugaragaro Ishami ry’Ikigo Mpuzamahanga cyita ku guteza imbere ikoranabuhanga asaba ko cyakomeza gutanga umusanzu wacyo mu gukumira ibyaha by’ikoranabuhanga.
Ikigo Rohde&Schwarz ni ikigo cy’Abadage cy’ikoranabuhanga kizobereye mu gutanga serivisi zitandukanye zijyanye ahanini n’ubwirinzi n’umutekano mu birebana n’ikoranabuhanga.
Nubwo cyafunguye icyicaro hano mu Rwanda ndetse bikaba ari n’icya mbere ku mugabane wa Afurika ngo kimaze imyaka isaga ibiri mu Rwanda ariko kigenda gikomwa mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19.
Perezida Kagame yashimye umusanzu wacyo mu birebana n’ikoranabuhanga agaragaza ko u Rwanda ruri mu bihugu rworohereza ishoramari.
Ati “Ingamba zacu zibanda ku gushyiraho uburyo bworohereza ubucuruzi, mu gihe dushora imari mu bikorwa remezo bigari n’ubumenyi mu birebana n’ikoranabuhanga.
Perezida Kagame yavuze ko Ikigo Mpuzamahanga cy’Imari cya Kigali, Kigali Innovation City hamwe n’ikigo cy’Impinduramatwara ya kane mu birebana n’Inganda ari ingero eshatu gusa mu bintu byinshi u Rwanda rugerageza gukora cyangwa rushobora gukora mu gihe cya vuba.
Yakomeje agira ati “Icyerekezo cyacu ni ukuba ihuriro ryizewe rya serivise y’imari y’ikoranabuhanga no guhanga udushya mu karere kacu ndetse no hanze”.
Perezida Kagame yagaragaje ko ikigo cya Rohde & Schwarz cyiyongera ku muryango w’ikoranabuhanga mu Rwanda, binyuze muri laboratwari yo guteza imbere software yatangiye muri 2019.
Perezida Kagame yashimiye Rohde Schwarz yiyemeje mu bijyanye no guhugura umutekano mu birebana n’ikoranabuhanga no gutegura integanyanyigisho ndetse no gushyigikira laboratwari ya radiyo ifatanije na QT Software, isosiyete ikora software mu Rwanda.
Perezida Kagame kandi yavuze icyagaragaza iterambere nk’igihugu ari cyo cyakibandwaho mu iterambere ry’abaturage.
Ati “Icyagaragaza iterambere ryacu nk’igihugu twibandaho ku kureba uko twateza imbere abaturage bacu by’umwihariko twibanda ku rubyiruko.”
Umukozi muri Rohde & Schwarz, Niyigena Diogene, yagaragaje ko nubwo bagiye bakomwa mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19 ariko iki kigo cyatanze umusaruro ufatika mu ikoranabuhanga ku isoko ry’u Rwanda.
Umujyanama w’ambasaderi w’u Budage mu Rwanda, Peter Primus, yavuze ko urebye umubano w’ibihugu byombi uhagaze neza cyane ko kuri ubu hari inganda nyinshi z’abadage zirimo uruganga rw’Imodoka rwa Volkswagen, uruganda rw’inkingo rwa BionTech ruteganya gutangira mu gihe cya vuba n’ibindi.
Yagaragaje ko ikoranabuhanga riri mu byo u Budage buri kwibandaho guteza imbere cyane ko ryagaragaje ko ari imwe mu nzira nziza yo kugera ku iterambere n’impinduramatwara y’imibereho myiza.
Yakomeje agira ati “Icyerekezo cy’u Rwanda mu guteza imbere ikoranabuhanga ni ntangarugero ku bindi bihugu, hashize imyaka ibiri iki kigo cyashinzwe n’abadage gifunguye amarembo muri Kigali. Twabonye ko ari ingirakamaro ibikorwa byacyo byo kwigisha mu gukuraho icyuho gihari hagati y’abatuye mu cyaro nabo mu mujyi ku gukoresha ikoranabuhanga.”
Yavuze ko mu rwego kugeza ubu u Budage bumaze gutanga asaga 2.2 $ miliyari muri iyo myaka ibiri yashowe mu bikorwa bigamije iterambere ry’ikoranabuhanga mu gihugu mu rwego rwo gukomeza umubano w’ibihugu byombi.
yandanxvurulmus.Llw3kmffIge9