Mu Mujyi wa Kigali mu nzu zitanga serivise z’ivunjisha, Idolari riri kubona umugabo rigasiba undi ndetse biri gukoma mu nkokora abacuruzi batumiza ibintu mu mahanga mu madorali.
Amakuru avuga ko zimwe mu nzu zisanzwe zivunja amafaranga ubu bigoye kuba wajyayo uri umukiliya usanzwe ngo baguhe amadolari, kuko hari abacuruzi b’inkoramutima bayaha nabo bakajya kuyacuruza ku bandi mu buryo bwa magendu.
Ni ibintu byatumye igiciro cy’idolari kizamuka kiva ku 1350 Frw ryariho mu mezi atatu ashize, bigera ku 1400 Frw.
Ikinyamakuru The East African, cyatangaje ko hari n’aho idolari barigurisha ku giciro kirenze 1400 Frw.
Umwe mu bakora umwuga wo kuvunja mu Mujyi wa Kigali yagize ati “Aha mu mujyi rwagati amadolari tuyagurisha abantu bake b’indobanure, hanyuma abandi bashaka amadolari tukababarangira bakajya kuyakurayo. Ni yo mpamvu bihenze. Ni yo mpamvu tutayaha uwo tubonye wese kugira ngo hatagira abakozi ba BNR baza kuducunga bigize abaguzi.”
Ibi bigaragaye mu Mujyi wa Kigali mu gihe Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) imaze iminsi ishakisha abakora umwuga wo kuvunja amafaranga mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ndetse bamwe bafungiwe ibikorwa.
Ibura ry’amadolari ku isoko mu Mujyi wa Kigali, bamwe mu bacuruza bavana ibicuruzwa mu mahanga, batangaje ko bakomeje gukomwa mu nkokora, kuko no kubona kimwe cya kabiri cy’amadolari bakeneye bidashoboka.
Uwamungu d’Amour yagize ati “Banki nkorana nayo ntishobora no kumpa 40% by’amadolari nkeneye. Hari abacuruzi benshi baryamanye amadosiye bakabaye bishyura.”
Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi, yabwiye The East African ko nubwo kubona amadolari bigoye, bari gukora ibishoboka byose.
Ati “Wenda ukeneye nka miliyoni y’idolari ntabwo wayibona ariko tugerageza uko dushobora ku buryo usabye ahabwa nka 80% y’ayo yasabye. Tubasubiza bijyanye n’ubusabe batanze. Bishobora kutaba ako kanya ariko nyuma y’iminsi mike bagasubizwa.”
Bamwe mu bavunjayi bagaragaje ko umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo uri mu byatumye amadolari aba make, kuko mbere hari ayo babonaga aturutse ku bacuruzi bo muri icyo gihugu, batakiza mu Rwanda.
Mu mezi atandatu ya mbere ya 2024, ifaranga ry’u Rwanda ryataye agaciro imbere y’idolari ku kigero cya 3,7% ndetse Guverineri wa BNR, John Rwangombwa aherutse kuvuga ko itakara ry’agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda rishobora gukomeza kwiyongera.
Gutakara kw’agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda BNR igaragaza ko rituruka ku bwiyongere bw’ibyo u Rwanda rutumiza hanze ugereranyije n’ibyo rwoherezayo no kugabanyuka kw’ibiciro bya bimwe mu byo igihugu cyohereza ku isoko mpuzamahanga.
Kugeza muri Kamena uyu mwaka, BNR yagaragazaga ko ububiko bwayo bw’amadovize bwiyongereye bukagera ku mezi 4,7 ugereranyije n’amezi 4,1 mu mezi atandatu ya 2023.
INZIRA.RW