Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwagaragaje ko biciye muri gahunda zifasha abahoze bakora ubucuruzi butemewe hagamijwe kubateza imbere no kwivana mu bukene, bamaze guhabwa inguzanyo ya miliyoni 102,382,420Frw.
Ni gahunda zatangiye mu kwezi kwa Kamena 2022 kugeza muri uku kwezi kwa Werurwe 2024.
Babinyujije kuri X, Umujyi wa Kigali wavuze ko bafashijwe byinshi birimo kubakirwa amasoko, bati: “Hashyizweho amasoko mato 26, abazunguzayi 4,245 bamaze guhabwa imyanya mu masoko.”
Abazunguzayi kandi bafashijwe kwishyira mu matsinda agera ku 162, hatangwa amahugurwa ku bahoze ari abazunguzayi basaga 2,131.
Byiyongeraho ko abazunguzayi bamaze kwizigamira 39,510,230 FRW, ni mu gihe abazunguzayi bamaze gufata inguzanyo ya VUP ingana na 102,382,420 FRW. Ndetse Inguzanyo imaze kwishyurwa ingana na 73,262,471 FRW.
Umujyi wa Kigali ushimangira ko hashyizweho amabwiriza yihariye agamije gufasha abazunguzayi kubona inguzanyo mu buryo bwa VUP. Aha akaba ariho bahera basaba abakiri muri ubu bucuruzi butemewe guca ukubiri nabwo bakayoboka inzira zemewe bashyiriweho.
INZIRA.RW