Mu murenge wa Masaka, akarere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali umuturage yahawe inka muri gahunda ya “Girinka” ibyara akiri akiyihabwa.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Werurwe 2024, nibwo iyi nka yabyaye ubwo yarimo ishyikirizwa umuturage yagenewe.
Akarere ka Kicukiro kabinyujije ku rukuta rwa X, batangaje ko iyi nka yabyaye ubwo barimo bashyikiriza umuturage yagenewe.
Bagize bati “Iyi nka yabyaye ubwo yari imaze guhabwa umuturage w’Umurenge wa Masaka muri gahunda ya Girinka.”
Muri uyu murenge wa Masaka hakaba hatangiwe inka 45 zahawe abaturage b’Imirenge ya Masaka, Gahanga na Kanombe. Ndetse abatirage borojwe bakaba basabwe kuzitaho kugira ngo zibafashwe kwikure mu bukene.
Kugera muri 2020, mu Rwanda hose hari hamaze gutangwa inka za girinka zirenga 400.000, intego ya guverinoma ni uko nibura buri muryango uba ufite inka imwe.
INZIRA.RW