Abakora ubuhinzi bw’urutoki kinyamwuga mu Karere ka Kirehe bahamya ko bamaze kugera ku iterambere, nubwo bakizitiwe n’ubuke bw’inganda zitunganya umusaruro.
Ibi bishimangirwa n’abahinzi bakora ubuhinzi bw’urutoki ku buryo bugezweho bukorerwa muri aka Karere ka Kirehe burimo ubw’ibitoki by’Injagi n’ibindi biribwa, Fiya ndetse n’ibivamo imineke n’ibyengwamo umutobe.
Bahamya ko bimaze kubateza imbere kuko mbere bagihinga mu buryo bwa gakondo babonaga umusaruro muke ariko aho bahisemo kuyoboka ubuhinzi bw’urutoki bwa kinyamwuga, babona umusaruro ushimishije.
Abakora ubuhinzi bw’urutoki bibumbiye muri Mushikiri Famers Cooperative, Koperative ihinga urutoki mu murenge wa Mushikiri n’iruhinga mu murenge wa Kigarama, nka bamwe mu baherutse kwitabira imurikabikorwa riherutse gutegurwa n’ihuriro ry’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Kirehe. Bemeza ko kwitabira ubuhinzi bw’umwuga bw’urutoki byabateje imbere.
Ndayambaje Emmanuel uhagarariye Koperative ya Mushikiri Farmers, yemeza ko ubukene baciye ukubiri nabwo.
Yagize ati ”Guhinga urutoki kijyambere dukoresha ifumbire mvaruganda n’iy’imborera byatumye tugera kuri byinshi. Intego yacu ni ukurwanya ubukene,tuva mu buhinzi bwa gakondo duhinga kijyambere dushyira umusaruro ku isoko abahinzi bakabona amafaranga.”
Ndayambaje akomeza avuga ko bagihinga mu buryo bwa gakondo umusaruro wari muke ugereranyije n’umusaruro babona.
Ati: “Dutangira twezaga igitoki gito cyane kandi kibi ku buryo igitoki kinini kitarenzaga ibiro 25 cyangwa 30, ariko ubu tugeze ku gitoki cy’ibiro 100 cyangwa 125 no kuzamura.”
Ruhamiriza Bernard utuye mu kagari ka Kigarama, Umurenge wa Kigarama ukorera ubuhinzi muri koperative KOAUKI we yagize ati “Urutoki ni igihingwa gifasha umuhinzi kwiteza imbere iyo yabikoze neza, ubu tugeze ku gitoki gifite ibiro 90. Ubu sinshobora kubura amafaranga yo kurihira umwana ishuri ndetse niyubakiye inzu nziza nkesha urutoki.”
Nubwo aba bahinzi b’urutoki bakomeje kuzamura urwego rw’umusaruro babona, ngo hari imbogamizi bagihura nazo zirimo n’indwara ya kirabiranya, imihanda ibafasha kugeza umusaruro ku isoko idakoze ndetse n’isoko ry’umusaruro wabo ku buryo bifuza ko bafashwa bakaba banabona inganda zibafasha kubika no gutunganya umusaruro wabo w’urutoki.
Emmanuel Ndayambaje agira ati “Inzitizi tujya duhura nazo n’imihanda,uwanoza imihanda kuko mu gihe cy’imvura umusaruro ubura uko ugera ku isoko, ikindi haba igihe umusaruro ubura isoko, twifuza ko twafashwa ubundi buryo bwadufasha kwita ku musaruro harimo uburyo bwo guhunika ibitoki ndetse n’ibindi.”
Ruhamiriza na we ati: “Zimwe mu mbogamizi duhura nazo n’indwara ya Kirabiranya ndetse no kubura isoko ry’umusaruro wacu, turacyategereje uburyo twabona inganda zidufasha kuko haba igihe isoko ryabuze.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno avuga ko ubuhinzi bw’urutoki muri aka karere buri ku kigero cyiza kuko abahinzi bazamuye imyumvire bakabikora kinyamwuga.
Avuga ko hatangiye gushakwa uburyo bafasha abahinzi kongera agaciro k’umusaruro wabo.
Ati “Ubuhinzi bw’urutoki kimwe n’ibindi bihingwa umusaruro warazamutse, ubu icyo turi kureba hamwe ku bufatanye n’amakopetative kimwe n’abafatanyabikorwa ni ukureba ese ni gute umusaruro wazamura agaciro, hari abari kureba uburyo byakumishwa, hakaba hakorwamo biswi cyangwa se hakaba inganda ku buryo hakorwamo imitobe, inzoga n’ibindi.”
Imirenge ibonekamo urutoki ku bwinshi muri aka Karere ka Kirehe ni Gatore, Mushikiri, Kirehe, Musaza, na Nasho.
INZIRA.RW