Ad imageAd image
Ad imageAd image
Inzira Magazine
Ad imageAd image
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Reading: Kirehe: Bamaze kwizigamira asaga Miliyari muri Ejo Heza
Share
Aa
Inzira Magazine
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Search
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Have an existing account? Sign In
Dukurikire
ubukungu

Kirehe: Bamaze kwizigamira asaga Miliyari muri Ejo Heza

Marianne
Yanditswe 30/10/2024
Share
SHARE

Abaturage b’akarere barenga ibihumbi 84 bisunze gahunda yo kwizigamira ya Ejo Heza, bamaze kwizigamira arenga miliyari 1.3 Frw.

Kuva gahunda y’ubwizigame bw’igihe kirekire ya Ejo Heza yatangira mu Rwanda mu mwaka wa 2017, kugeza ubu abamaze kuyiyoboka mu karere ka Kirehe bagera ku 84,674, aho bamaze kugira ubwizigame bw’amafaranga y’u Rwanda 1,392,839,108 Frw.

Ejo Heza ni gahunda iri mu zo abanyarwanda benshi bashishikarizwa kuyoboka kubera ko ari nk’ikigega cyo gufasha abantu kuzagira amasaziro meza ubwo bazaba bageze mu zabukuru batakibasha gukora, ahubwo bagatungwa n’ubwizigame bwabo.

Ni gahunda kandi bisobanurwa ko yashyizweho kugira n’abaturage b’amikoro make babashe kwizigamira mu bushobozi bwabo, bateganyiriza ahazaza habo.

Bamwe mu batuye mu karere ka Kirehe barimo abari muri Ejo Heza n’abatarayijyamo ku bijyanye n’imyumvire abantu bafite kuri iyi gahunda imaze imyaka irindwi itangijwe.

Bamporiki Félicien wo mu Murenge wa Gahara, mu Kagari ka Nyagasenyi, avuga ko hari aho amaze kugera yizigamira

Ati “Mbona impamvu hari abatajya muri Ejo Heza ari uko baba batarabyigishijwe cyangwa barabyigishijwe ariko bagatinda kubyumva. Ariko njyewe nyibamo ubu maze kwizigamira ibihumbi bisaga 80Frw, nzigama 1500Frw buri kwezi.”

Uwineza Oliva wo mu Murenge wa Kigina, Akagari ka Rwanteru, ari mu cyiciro cy’abaturage bahabwa inkunga na Leta binyuze muri gahunda ya VUP, ariko mu mafaranga make ahabwa mu kwezi nyuma yo gukora imirimo yoroheje y’amabako; akatwaho 1500Frw akaba ubwizigame bwe muri Ejo Heza.

Yagize ati “Ubu njye buri kwezi ntanga 1500Frw, nizigamira nkoresheje telefone. Njye mbona hari abantu benshi batarabyumva neza ariko bifite akamaro, kuko ni uguteganyiriza izabukuru.”

Mu bataritabira iyi gahunda ya Ejo Heza harimo Mushimiyimana Frida wo mu Murenge wa Gahara, ugaragaza ko aba yumva ari iy’abakire.

Agira ati “Ejo Heza, njyewe ntabwo nyibamo, kuko nta mafaranga mfite yo gutanga. Hajyamo abafite uko bazigama kandi njye nta mafaranga mfite.”

Akarere ka Kirehe kagizwe n’imirenge 12 gatuwe n’abaturage basaga ibihumbi 460.

Imibare igaragazwa y’ishusho y’uko gahunda ya Ejo Heza ihagaze  kugeza mu mpera z’uku kwezi k’Ukwakira 2024 mu Karere ka Kirehe ni uko kuva yatangira abasaga ibihumbi 84 bayitabiriye bamaze kwizigamira amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 1 n’ibihumbi 392 Frw.

Umuyobozi ushinzwe gahunda ya Ejo Heza mu Karere ka Kirehe, Ntabyera Emmanuel, avuga ko nubwo hari abaturage benshi bataritabira iyi gahunda ubukangurambaga bukomeje ngo bumve akamaro ka Ejo Heza.

Ati “Hari benshi batarajya muri Ejo Heza, bavuga ko bafite ubukene, batabona amafaranga yo kuzigama, ariko ntabwo ari ukuri, biterwa n’imyumvire ikiri hasi ku muco wo kuzigama. Turakomeza ubukangurambaga.”

Yongeraho ati “Icyifuzo ni uko kubera ko Ejo Heza ifitiye Abaturarwanda akamaro mu buryo burambye ikwiye kuba itegeko.”

Muri uyu mwaka wa 2024-2025, Akarere ka Kirehe gafite intego y’uko abanyamuryango bashya bagera ku bihumbi 23 bazajya muri gahunda ya Ejo Heza no kuzigama miliyoni 300Frw.

Nubwo iyi gahunda ya Ejo Heza ihari kandi abaturage bayitabira bakaba barushaho kwiyongera, hari ibyo abayiyobotse babonamo inzitizi harimo kuba ikorabanuhanga rikoreshwa ritaranozwa bitewe nuko hari abatabona nk’uko ubwizigame bwabo buhagaze.

Hakaba kandi n’abagaragaza ko ibijyanye no kubona amafaranga atangwa mu gihe hari umunyamuryango w’iyi gahunda witabye Imana bigorana biri mu byo abenshi bahurizaho basaba ko byanozwa.

 

Ibiro by’Akarere ka Kirehe

INZIRA.RW

Marianne 02/11/2024 30/10/2024
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

ABO TURIBO

Turi Inzira.rw ikinyanyamakuru gikorera kuri murandasi, kibanda gusa ku makuru avugwa mu ubukungu bw’u Rwanda.

IBYO DUKORA

  • Advertising
  • Video & audio production
  • Photography
  • Web & App Development
  • Digital marketing
  • Graphic design

TWANDIKIRE

  • [email protected]
  • [email protected]
  • 0788 64 62 94
  • Kigali, Rwanda

© Inzira 2023. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?