Mu rwego kurengera ibidukikije no kubungabunga amashyamba hagabanywa ibicanwa bikoresha inkwi n’amakara abaturage barenga 1000 bo mu Karere ka Kirehe bahawe amashyiga yo gutekeraho hakoreshejwe Gaze, aho bashyiriweho nkunganire ya Leta.
Bamwe mu batuye aka karere bazihawe kuri uyu 19 Nyakanga 2024, bahamya ko kuba Leta yaratekereje kubafasha kubona Gaze bizatuma badakomeza kwangiza ibidukikije bashaka inkwi zo gucana ndetse no kwimakaza isuku y’aho batunganyiriza amafunguro.
Muri iyi gahunda abaturage bakeneye Gaze bamenyeshwa igihe bazagira kuzifata, bagasabwa gutanga amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 44Frw, bagahabwa icupa rya Gaze ry’ibiro 12 n’aho batekera (amashyiga) hafite imyanya ibiri.
Mukarusinga Felecite utuye mu Murenge wa Mushikiri Akagari ka Bisagara mu Mudugudu wa Nyabubare, yagize ati “Gaze ifasha abantu kurondereza ibicanwa no kubungabunga ibidukikije, twabagaho ducana inkwi nazo ziboneka ku buryo bugoye, amashyamba ni make iyo uritemye rihita rishira; kuba tubonye gaze ku buryo bworoshye buriho nkunganire biradufashije cyane.”
Akomeza agira ati “Igiye kudufasha kubona uburyo bwo gucana bworoshye ntarinze kujya kwangiriza ibidukikije, no koroshya imikorere kuko bitwara igihe gito kandi bikongera isuku mu gikoni.”
Byiringiro Theoneste utuye mu Murenge wa Musaza Akagari ka Kabuga, yagize ati “Gaze yihutisha umurimo wo mu gikoni no guhendukirwa ku bicanwa, tutibagiwe isuku yo mu gikoni n’ibintu bidushimishije kubona gaze kuri nkunganire.
Mukambaraga Evelyne wo mu Murenge wa Kigina ati “Turishimye kuko biradufasha koroherwa no gucanwa amakara yarabuze, ibiti ntabyo ni uko Gaze rero igiye kudufasha kurengera ibidukikije.”
Muganga Eric wo mu Murenge wa Gatore na we ati:”Kuba mbonye iyi Gaze bigiye kumfasha gukomeza gufata neza ibidukikije kuko uburyo twakoreshaga busanzwe bwangiriza ibidukikije.”
Mukarungano Delphine na we ati “Icyatumye nshishikarira Gaze nuko iyo utetse udahura n’umwotsi, bavugaga ko Gaze ihenda, ariko kubera ko twabonye Nkunganire natwe tuyibonye tudahenzwe, turishimye cyane.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukandayisenga Janvière, avuga ko gufasha abaturage kubona gaze bibafasha kurinda ibidukikije, abasaba kuzikoresha neza.
Yagize ati “Twatekereje kwegereza baturage gaze y’amashiga abiri ku giciro cyiza,turabasaba kugenda bakazikoresha neza, kuko zidakoreshejwe neza zishobora guteza ikindi kibazo; zishyirwe abantu heza.”
Akomeza agira ati “Basabwa kuzikoresha neza, kuzirinda abana, bakurikiza amabwiriza yazo. Iyo ufashe gaze harimo kurengera ibidukikije kugira isuku no kugabanya ibicanwa ndetse no kugabanya umwanya bakoreshaga mu gikoni.”
Abaturage bahawe izi gaze bashimiye ubuyobozi bw’Igihugu budahwema gushakira ibyiza Abanyarwanda bakemeza ko zigiye kubafasha ndeste no kubaruhura imvune bahuraga nazo bajya hirya no hino mu mashyamba gushakisha inkwi zo gucana, dore ko gukoresha inkwi byabatezaga umwanda rimwe na rimwe bikaviramo abana gukererwa ishuri bagiye gutashya.
Mu Karere ka Kirehe hamaze gutangwa Gaze kuri Nkunganire ya Leta zisaga 1,150.
INZIRA.RW