Mu Karere ka Kirehe mu murenge wa Kigarama akanyamuneza ni kose ku baturage bagannye Imirasire y’Iterambere Sacco Kigarama, ikabafasha mu kwizigamira ndetse ikaborohereza kubona inguzanyo none ubu bakaba bakataje mu iterambere.
Ni ibyashimishije benshi mu baturage bo mu karere ka Kirehe mu murenge wa Kigarama bahoze batinya kuguza SACCO, gusa nyuma yo kuyigana ikabaguriza ndetse ikanababikira ubu amashimwe akaba ari yose kuri bo kuko ngo yabavanye kure habi ubu bakaba bameze neza.
Bamwe mu baturage baganiriye na Inzira.rw, bavuga ko ari ibyagaciro kuba bitwa abanyamuryango ba SACCO, dore ko bashimangira ko ari yo musingi wo gutera imbere kwabo.
Habakubaho Jean Deudie wo mu murenge wa Kigarama yavuze ko ibyo afite byose abikesha SACCO gusa avuga ko yabifashijwemo no gukoresha inguzanyo neza, ndetse agenera ubutumwa abataragana SACCO kuyigana kuko ngo ari amahitamo meza yakugeza aheza.
Ati “Njyewe ndi umucuruzi ariko nacuruje ari uko mbifashijwemo na SACCO, kubera igishoro narimfite cyari gike ngana SACCO mfatamo inguzanyo, kugeza iyi saaha dukorana neza kandi byanteje imbere cyane. ubu mfite Boutique mfite aKabari n’icyokezo, natangiye nciriritse ariko ubu ndi umuntu ufatika. ubutumwa naha abantu ni ukwitinyuka bakaza bakegera SACCO ikabaguriza bagakora nyuma bagasubiza inguzanyo y’abandi.”
Mugisha Dieudone wo mu murenge wa kigarama mu kagari ka kiremera, nawe avuga ko ntacyo yanganya SACCO, kuko yamufashije kugera ku iterambere.
Yagize ati “Nafashe iyambere nerekeza muri SACCO nakayo inguzanyo, aho natangiye gukorana na SACCO narafungutse. ubundi ikintu cya mbere ni ugutinyuka naratinyutse nkorana na SACCO naka inguzanyo kandi nateye imbere.”
Akomeza agira ati “Ubutumwa nagenera abaturage badakoresha SACCO ni ukwegera abayobozi ba SACCO bakabagira inama y’uburyo bakwiteza imbere kuko nange nibo banshishikarije ba nyereka ibyiza byayo ndayigana kugeza n’uyu munsi.”
Umucungamutungo w’Imirasire y’Iterambere Sacco Kigarama, Mbonimana Aloys agira inama abataragana ibigo by’imari kubigana, ndetse agashimira na Leta yo imaze kubageza kuri byinshi.
Ati “Abataraza gukorana n’ibigo by’imari babigana kuko n’uburyo bwo kunyuramo bwa guteza imbere kuko ntushobora gutera imbere utagannye ikigo cy’imari ngo kikugurize ukore ubashe kunguka uteze imbere umuryango wawe ndetse n’igihugu muri rusange.”
Akomeza ati “Ndashimira Leta y’u Rwanda yashyizeho za SACCO kuko zatumye abaturage bizigama na none yatumye abanyarwanda baboneramo imirimo dushimira cyane kandi inzego z’ibanze dukorana umunsi ku munsi ndetse turashimira n’abafatanyabikorwa”.
Imirasire y’Iterambere Sacco Kigarama yatangijwe 30 Nyakanga 2009 itangirana n’abanyamuryango 1899, kuri ubu ifite abanyamuryango 10,682 , abagabo bangana na 5,260 naho abagore ni 4, 369.
INZIRA.RW
Nukuri ibi ni ibyo kwishimirwa nabaturage dutuye kigarama Kandi turanashimira Abakozi bakora muri iki kigo cyimari kuko batanga Service nziza tunabifuriza Gukomeza imirimo myiza.