Abaturage bo mu karere ka Kirehe mu murenge wa Mahama, barishimira aho bagejejwe no gukorana n’umurenge SACCO, bagaragaza ko hari impihinduka iyo ugannye SACCO.
Ni ibyashimangiwe na bamwe mu batangabuhamya baganiriye na Inzira. rw, bemeza ko uwagannye SACCO ntacyo atageraho, aho bakomoza ku buhamya bwabo bwite bakavuga ko iyo batagana SACCO batari kugera aho bageze ubu.
Umwe mu baturage ukora umwuga w’ubuhinzi waganiriye na Inzira. rw, witwa Nzabonimana Emanuel wo mu murenge wa Mahama mu mudugudu wa Rushonga yagize ati” Hashize imyaka igera kuri ibiri nkorana na SACCO, ubwo rero namaze kumenya yuko iyo umuntu agannye SACCO hari ibihinduka kandi bikamufasha kuko natangiye mpinga ahantu hatoya ariko aho naganiye SACCO nkayiguza ubu ndahinga kimwe cya kabiri cya Hegitare”.
Nzabonimana Emanuel, akomeza avuga ko hari byinshi akesha kuba ari umunyamuryango wa SACCO, ndetse agira inama abataragana SACCO kuyigana kuko ari yo soko y’ubukungu.
Ati “Ubu maze kugera kuri byinshi kuko nabaga ahantu hatameze neza ariko ubu nahakoze neza, nagiye ngura ubutaka natangiye n’ubucuruzi kandi biracyakomeje. icyintu cya mbere ni ugutinyuka ikintu wiyemeje ukagikora utabona ubushobozi ukagana SACCO, icyambere ni ukwiremamo ikizere ukumva ko byose bishoboka.”
Undi nawe w’urubyiruko witwa Kuradusenge Daniel, wo mu murenge wa Mahama akagari ka Saruhembe umudugudu wa Rushonga yagize ati “Natangiye umwuga w’ubuhinzi nsoje amashuri, hari mu 2016 kubera ko ubushobozi bwari bucye byatumye ngana SACCO nshora amafaranga mu buhinzi bw’inyanya, iyo ntagana SACCO ntabwo mba ngeze aho ngeze ubu kuko SACCO yatumye nkora neza cyane.”
Kuradusenge Daniel, akomeza agira inama urubyiruko rugenzi rwe ko rugomba gutinyuka rugakora, anashimangira ko iyo ufashe inguzanyo ntuyikoreshe icyo wayakiye byanze bikunze uhomba.
Ati “Icyo nabwira urubyiruko inshuti zange, abavandimwe nuko nta mafaranga aba macyeya iyo umuntu agitangira aba abona ari ibintu bitanashoboka kuko nange niko byangendekeye ariko ugomba gutangiza utwo waba ufite twose kuko nta mwana uvuka ngo ahite yuzura ingobyi ariko byanze bikunze nubikora neza bizakujyeza ahantu kure heza. niba ugiye kwaka inguzanyo yikoreshe icyo wayakiye.”
Umuyobozi ushinzwe inguzanyo muri SACCO imbere heza Mahama, Nyandwi Anasithase yavuze ko mu ntangiriro bitari byoroshye gusa avuga ko ubu aho bigeze abaturage bari kumva neza akamaro k’umurenge SACCO.
Ati” Twatangiye dufite abanyamuryango bake kuko byasabaga kujya kwigisha abaturage tubabwira ibyiza bya SACCO twabonaga nta kizere gihari ariko turashima ko babyumvise. icyo twe dukora ni ugukomeza gukora ubukangurambaga tubabwira ibyiza bya SACCO.
Uyu muyobozi akomeza ashimira byimazeyo abashyiramo ukuboko kwabo kugira ngo umurenge SACCO utere imbere ashimangira ko byose babikesha perezida wa Repubulika y’u Rwanda.
Yagize ati “Turashimira itangazamakuru umusanzu mwiza itanga mu gukangurira abaturage, turanashimira abanyamuryango ba SACCO imbere heza Mahama, tubashimira imikoranire myiza dufitanye, turashimira na none ubuyobozi bw’igihugu cyacu by’umwihariko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame watekereje ikintu cyo gushyiraho Umurenge SACCO.”
Zimwe muri serivice zitangwa mu murenge SACCO harimo service y’inguzanyo, service yo kwakira ubwizigame bw’abanyamuryango bakababikira amafaranga yabo akagira umutekano, hakabamo na serivice y’ubwizigame bw’igihe kirekire bwunguka. izi serivisi n’abanyamahanga barazemerewe usibyo iyo kugurizwa.
SACCO Mahama yatangiye mu mwaka wa 2009 kugeza uyu munsi ifite abanyamuryango bagera kuri 11, 427, ifite abagabo bangana 5, 467, abagore ni 4, 655 ikagira amatsinda 1, 305. iyi
SACCO yatangiranye n’umukozi 1 wabaga ari umubaruramari.
INZIRA.RW