Ubuyobozi bw’Umurunga SACCO Musaza ikorera mu karere ka Kirehe mu murenge wa Musaza, bwibukije abaturage ko iki kigo cy’imari ari icyabo, bubasabagukomeza kuyigana kuko ngo ari igisubizo kuri buri muturage.
Bavuga ko abaturage bagomba kugana ibigo by’imari kuko ariyo soko y’iterambere, biciye mu nguzanyo batanga no kwizigamira.
HAKIZIMANA Venuste, Ushinzwe ubugenzuzi muri Umurunga Sacco Musaza, aganira na inzira.rw yavuze ko mu gukangurira abaturage byabaye ngombwa ko hifashishwa Leta, kugira ngo bayoboke ibigo by’imari kuko bitari byoroshye kubyumvisha abaturage.
Yagize ati “Kubumvisha ko Umurunga SACCO yaje ari igisubizo ntabwo byari byoroshye hagiye habaho kwigisha abantu tukabereka ko hari umutekano w’amafaranga yabo mu gihe bazaba bayabikijemo, dore ko hagiye hagaragara za KOPEKE zagiye zambura abanyamuryango bayo ariko twagiye tubigisha barabyumva. Mu gukangurira abaturage kugana sacco byabaye ngombwa ko twifashisha Leta, kugira ngo bumve neza uruhare rwa rwayo mu iterambere ry’umuturage”.
Hakizimana akomeza ashimira by’umwihariko Leta yo yashyizemo ukuboko kwayo igashinga ibigo by’imari bya Sacco, kuko kuri ubu umuturage wese afite uburenganzira bwo kubitsa no kubikuza ndetse no kugurizwa.
Ati “Mbere na mbere ndashima Leta yagize iki gitekerezo cyo gushinga ibigo by’imari kuko byafashije abaturage, ndashimira n’inzego zibanze zatubaye hafi tugafatanya, kugira ngo tubashe guhindura imyumvire n’ibintu bitari byoroshye; ndashimira n’abanyamuryango muri rusange uruhare bagize mu guteza imbere SACCO.”
Ndagijimana Noella, ni umuturage wo mu murenge wa Musaza watinyutse gukorana na sacco, avuga ko hari byinshi amaze kuyungukiramo mu iterambere ry’umuryango we.
Ati “Njyewe namenye SACCO kera mu 2012, nabonye bitagoranye kuko bareba niba ushoboye kuyishyura cyane cyane iyo babonye utari umuntu uhemuka. Mbere ntaragana SACCO ntabwo nari nteye imbere ariko aho nyiganiye hari ibyo nagezeho byinshi birimo ubutaka, amazu ndetse n’ibindi.”
Uwiragiye Marie Chantal nawe ni umuturage wo mu murenge wa Musaza akaba yarayobotse SACCO, nawe ahamya ko yamugejeje kure heza.
Yagize ati “Natangiye nta nabona nayo kubitsa ariko naje kwigira inama ndavuga nti mu bintu bike uwashaka nk’ikintu nakora ikintu naje gukora naje gucuruza ibintu by’inyanya n’utundi tuntu duke ubwo rero nari natangiranye ibihumbi 100,000 frw naje kugira umugisha rero SACCO ziratangira banguriza ibihumbi 500,000 frw.”
Uyu mubyeyi akomeza agira inama abandi bagore muri rusange ko bagomba gukora cyane ko ngo n’abo ntacyo batashobora, gusa akomeza ashimira Leta y’u Rwanda ko ariyo bakesha byose.
Ati “Twebwe abagore tugomba gutinyuka kuko natwe turashoboye, dutekereza nk’abandi cyane ko buriya uri nk’umumama ushobora gufata nk’umumama mugenzi wawe uziko icyo kintu yagikoze akakugira inama ariko udakoranye n’ibigo by’imari udakoranye na SACCO ntaho wagera. Ndashimira perezida wa Repubulika kuko ari we muntu uhangayikira abanyarwanda, ndashimira n’abayobozi bamufasha ibintu bikajya mu buryo.”
Turasaba Eliabu utuye mu murenge wa Musaza nawe ni umwe mu rubyiruko rwatinyutse kugana ikigo cy’imari cya sacco.
Yagize ati”Jye ndi umumotari, sacco nayimenye muri za 2015 nsoje amashuli yisumbuye, mfungura konti muri sacco, nyuma y’amezi 3 nsaba inguzanyo barayimpa, ubu mfite moto ebyiri. Ubutumwa nagenera urbyiruko ndetse n’abandi muri rusange bataragana sacco ni ugutinyuka batagombeye gutegereza kugira amafaranga menshi kuko abakozi ba sacco babagira inama y’uburyo bakorana kandi bikabagirira akamaro.
SACCO Umurunga Musaza yatangiye, 29 Nyakanga 2009, itangirana n’abanyamuryango 1,600, kuri ubu ifite abanyamuryango 9, 717. ubu abanyamuryango bafite inguzanyo ni 249 bafite inguzanyo ingana na 258,036,13frw.
INZIRA.RW