Abaturage bo mu Murenge wa Mushikiri, Akarere ka Kirehe bashima ko begerejwe serivise z’imari biciye mu kigo cy’imari “Umurenge sacco” kibafasha kwiteza imbere imibereho yabo ikaba myiza.
Mu kiganiro na Inzira bagaragaje ko kwegerezwa Sacco Mushikiri, byabafashije gusobanukirwa uko bakorana n’ibigo by’imari biteza.
Sacco Mushikiri yafunguye imiryango mu mwaka wa 2009, igitangira ntibyayoroheye kubera ibyitwaga Coopec byari byarabanje ariko bikaza guhomba bikambura abaturage amafaranga yabo.
Ibyo byabaye imbogamizi kuri sacco Mushikiri, abaturage batinya ko nayo yaba ari ikigo cy’imari cyaba cyije kubacucura utwabo.
Ku bufatange n’inzego z’ibanze, abayobozi ba Sacco Mushikiri begereye abaturage mu ngo, mu nama zitandukanye n’ahandi bahurira ari benshi, babasobanurira ibyiza byayo ari nako babamara impungenge, bityo batangira kugana sacco kandi baza kubona ibyiza yari ibazaniye.
Bamwe baganiriye na Inzira bagaragaza ko mu gihe bamaze bakorana n’iki kigo cy’Imari hari byinshi bamaze kugeraho, birimo guhashya ubukene, abagore nabo bagatunga ifaranga.
Nyiransabimana Joselyne avuga ko ataragana Sacco Mushikiri yakoraga ubucuruzi buciriritse bw’ifu y’ubugali n’imineke gusa ariko ubu hari intambwe igaragara amaze gutera.
Yagize ati “Muri 2017 nibwo nafashe inguzanyo ya mbere ya 500,000 ntangira kurangura utundi tuntu turimo inkweto, imyenda n’amasakoshi, ndacuruza ndunguka nishyura sacco kandi nkomeza no gutera imbere. Inguzanyo nyishoje nafashe indi ya 700,000 nayo nyishyura neza nsubirayo mfata indi ya 500,000 zose nzishyura mu gihe gito.”
“Noneho mbonye ngenda nishyura neza mfata inguzanyo nini ya 2,000,000 kandi nayo nayishyuye neza na nyuma baza kuduha inguzanyo zo kutuzahura kubera COVID 19 nyishyura mu myaka 2.”
Joselyne yishimira ko yavuye mu bukode kubera gukorana na sacco, kuko yaguze n’ubutaka bunini ateramo insina, imibereho ye yo mu rugo yarahindutse ku buryo bugaragara kandi n’ubucuruzi bwe bwateye imbere cyane.
Uyu mubyeyi avuga kandi ko kuri ubu yambika abageni, yaguze teintes zo gukodesha mu bukwe byose abikesha sacco mu gihe mbere ataragana sacco no kubona ibihumbi 100,000 icyarimwe zari inzozi zitari kumworohera kuzikabya.
Niyomukiza Janvier nawe ni umuturage wo mu karere ka Kirehe, umurenge wa Mushikiri, akagari ka Bisagara, umudugudu wa Nyakabande, avuga ko amaze imyaka 2 akorana na sacco, aho yabanje kwizigamira mu gihe kingana n’umwaka nyuma yaho agatangira gufata inguzanyo ngo yiteze imbere.
Ati ‘Ntaragana sacco nta kintu narimfite, nabanje kwizigama hanyuma nyuma bampa inguzanyo ngura isambu nyuma yaho nyitangaho ingwate nshyiraho n’ubwizigame naringejejemo ngura moto nshyashya ntangira akazi ko gutwara abagenzi.”
Avuga kandi ko aho ageze ubu yahagejwe nuko yagannye sacco afite intego kandi na none akaba arangwa n’imyitwarire myiza.
Aragira inama urubyiruko bagenzi be gutinyuka bakagana sacco, ariko ibyo bazakorana byose bakita ku bujyanama babaha kandi bakarangwa n’imico myiza bakoresha amafaranga icyo bayasabiye.
Umucungamutungo wa Sacco Mushikiri, Niyigaba Samuel ahamya ko batanga serivise zo kubitsa, kubikuza ndetse na serivise yo kubitsa amafaranga yunguka bitewe n’igihe amaze kuri konti.
Yatangaje kandi ko kuri ubu basigaye batanga serivise nziza kurushaho kubera bakoresha ikoranabuhanga rituma n’umutekano w’amafaranga y’abaturage wizerwa.
Niyigaba Samuel, ashishikariza urubyiruko kugana sacco Mushikiri, cyane cyane urwamaze kubona ibyangombwa byo gutwara ibinyabiziga kuko batanga inguzanyo za moto n’ibindi binyabiziga. By’umwihariko, bafite amahirwe menshi kuko bafite umuterankunga BDF ku badafite ingwate ihagije.
Sacco Mushikiri kandi irateganya kwagura amashami yayo mu tugari turi kure yaho ikorera, mu rwego rwo korohereza abanyamuryango babo kubona serivise z’imari hafi yabo.
Muri uyu mwaka wa 2024, sacco Mushikiri imaze gutanga inguzanyo zingana na 1,400,000,000 Frw.
INZIRA.RW