Ikoranabuhanga ryo guhindura imiterere y’ibihingwa hagamijwe kubyongerera umusaruro rizwi nka “GMO” rigiye kongerwamo imbaraga mu buhinzi bw’u Rwanda.
Ibi bigiye gukorwa hagamijwe kongera ingano y’ umusaruro uboneka binyuze mu ikoranabuhanga rya Genetically Modified Organisms (GMO).
Ubusanzwe guhindura utunyangingo tw’ibihingwa bikorwa hafatwa akaremangingo gakuwe mu gihingwa runaka kagashyirwa mu kindi (ibizwi nko kubanguriza ibihingwa) ku mpamvu zirimo kucyongerera intungamubiri n’ubudahangarwa bwo kurwanya indwara zibasira ibihingwa.
Abahinzi bishimira iri koranabuhanga bakemeza ko bizongera umusaruro bakabona amafunguro bakanasagurira amasoko.
Habyarimana Faustin uhinga ibirayi avuga ko bahendwaga no gutera imiti yica udukoko mu bihingwa.
Ati “Uko byumvikana ni uko ikoranabuhanga rihanitse ari ryiza. Najyaga ntera umuti mwinshi ibirayi kandi umpenze nirinda ko byakwicwa n’indwara rimwe na rimwe bikanga bikarwara bikambera igihombo. None iri koranabuhanga rizabitangaho igisubizo kandi ni inyungu ikomeye kuri twe.”
Nyinawumuntu Adelle nawe ni undi muhinzi uhinga imyubati, yunga mu rya mugenzi we nawe agashima iri koranabuhanga.
Ati: “Igihugu cyacu nticyicaye kuko gikora ibishoboka ngo umuhinzi yiteze imbere. Ubu imyumbati yibasiwe n’indwara ya kabore yatumye imbuto nzima ibura, ibiyikomokaho byose byararahenze, none iri koranabuhanga rije ari igisubizo cyunganira umuhinzi. Turifuza kongera kubona inyungu twakuraga mu buhinzi bw’imyumbati.”
Intego ya Leta y’u Rwanda ni uko abaturage babona umusaruro uhagije bakihaza mu birimbwa bakanasagurira amasoko. Itegeko rigenga urusobe rw’ibinyabuzima riherutse gusohoka mu igazeti ya leta yo ku wa 21 Gashyantare 2014 ryemezaga imikoreshereje y’iri koranabunga.
Nubwo mu Rwanda ari rishya ariko siko bimeze ku Isi kuko mu mahanga iri koranabuhanga ryakoreshejwe kuva kera nkaho muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika rimaze imyaka 40.
Umushakashatsi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi, RAB ku bihingwa by’ibinyabijumba n’ibinyamizi, akaba n’umuhuzabikorwa w’ihuriro ridaheza rigamije kongerera ubumenyi ku iterambere ry’ubuhinzi bukoresheje ikoranabuhanga OFAB (Open Forum Agricultural Biotechnology) Dr. Athanase Nduwumuremyi yemeza ko iri koranabuhanga rizasubiza bimwe mu bibazo byugarije ubuhinzi.
Agira ati “Guhindura ibihingwa uturemangingo bizwi nka GMO hagamijwe gusubiza bimwe mu bibazo biri mu buhinzi, nko kweza bike, kutihanganira indwara cyangwa amapfa, kubyongerera intungamubiri n’ibindi bigamije kongera umusaruro w’ubuhinzi ukaba mwinshi ku buso buto.”
Akomeza avuga ko ubushakashatsi kuri iri koranabuhanga bwatangiriye ku gihingwa cy’imyubati aho bagerageza imyubati yihangira indwara ya kabore no kubemba, akemeza ko ubushakashatsi buzamokeza no ku bindi bindi bihingwa by’ingenzi birimo ibirayi, urutoki n’ibindi.
Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi yerekana ko urwego rw’ubuhinzi rurimo abarenga 70% mu Rwanda, aho rwihariye 30% by’umusaruro mbumbe w’igihugu kandi ababukora bagera kuri 80% bakemeza ko bubaha inyungu.
NIYIKIZA Nichas/INZIRA.RW