Ubuyobozi bukuru bwa Koperative Muganga SACCO bwatangaje ko bwungutse arenga Miliyoni 80 Frw mu mwaka ushize wa 2023, avuye kuri Miliyoni 30 Frw bari bungutse mu 2022.
Umuyobizi Mukuru w’Inama y’Ubutegetsi Maj (Rtd) Jean Damascene Gasherebuka yavuze ko inyungu babonye mu mwaka wa 2023 yarenze 100%.
Ati “Urugero rw’inyungu twabonye ni 114% , umwaka wabanje tawari twungutse miliyoni 33, ubu muri 2023 twungutse 88, birumvikana ko kugira ngo ugere ku nyunga ya 114% uba warashyizeho ingamba nyazo zo kuzana abantu benshi ariko cyane cyane kugaruza inguzanyo abantu baba bafite kugira ngo ibipimo bya Bank Nkuru y’Igihugu tubyubahirize.”
Akomeza avuga ko abari bafite inguzanyo bwa mbere bari 7% bakaba bageze kuri 2%, kandi Banki Nkuru y’Igihugu ikaba isaba 5%, byerekana ko ikigo cyifashe neza, gishobora gukora ibintu byinshi kibonye ubushobozi.
Abanyamuryango bagize iyi koperative bavuga ko bahisemo gukorana nayo kugira ngo bajye babona inguzanyo mu gihe gito iri ku nyungu iri hasi ugereranyije n’ibindi bigo by’imari.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima, Zachée Iyakaremye, avuga ko kugira ngo abakozi bo mu rwego rw’ubuzima barusheho kugira ubuzima bwiza, Minisiteri y’Ubuzima ikora ubuvugizi mu rwego rwo kongera ubushobozi bw’iyi Koperative, ndetse hari icyizere ko ubuvugizi bakora buhabwa agaciro.
Kur’ubu Koperative Muganga SACCO iFITE abanyamuryango barenga ibihumbi icyenda, ndetse umutungo wayo urenga Miliyari 6 Frw.
NIYIKIZA Nichas/INZIRA