Mu mwaka wa 2024 umutungo wa koperative umwalimu Sacco warazamutse, ugera kuri miliyari 239 Frw.
Ni umusaruro wazamutse nyuma y’uko mu mwaka wa 2024, iyi koperative umwalimu Sacco yungutse miliyari 20.5 Frw
Ubuyobozi bwa Koperative Umwalimu SACCO bwagaragaje ko umutungo wayo wageze kuri miliyari 239 Frw mu 2024, uvuye kuri miliyari 196 Frw wariho mu 2023, bingana n’izamuka rya 22%.
Inyungu babonye mu 2024, Umwalimu SACCO wungutse miliyari 20,5 Frw ubariyemo n’umusoro, inyungu yazamutse ivuye kuri miliyari 16,9 Frw yari yungutse mu 2023, bingana n’izamuka rya 22%.
Inyungu y’iyi koperative ukuyemo umusoro yageze kuri miliyari 14,7 Frw mu 2024 ivuye kuri miliyari 11,8 Frw mu 2023 bingana n’izamuka rya 24%.
Inguzanyo iyi koperative yatanze mu 2024 zari miliyari 203 Frw zivuye kuri miliyari 168 Frw zatanzwe mu 2023, ingana n’izamuka rya 21%.
Umuyobozi wa Umwalimu SACCO, Laurence Uwambaje, yavuze ko umusaruro ushimishije bagezeho mu 2024, wagizwemo uruhare runini n’inguzanyo batanze mu 2024 ndetse ko abanyamuryango bishyura neza.
Yagize ati “Izo miliyari zirenga 200 Frw twatanze mu 2024 mu byiciro bitandukanye ubona ko abazatse banazishyura neza, kuko n’amafaranga ari mu bukererwe ntabwo yigeze arenga 1%. Uko imishahara yabo inyuze iwacu duhita twiyishyura.”
Uyu muyobozi yavuze kandi ko bakomeje kurangamira imishinga itandukanye yo gukomeza kubafasha kongera inyungu no guteza imbere abanyamuryango bayo binyuze mu kwimakaza ikoranabuhanga, muri serivisi zabo.
Ni ibikorwa bizajyana no gushaka amafaranga ahagije ku buryo umunyamuryango abageraho ashaka inguzanyo akayibona cyane ko ubu batarenza iya miliyoni 100 Frw.
Uyu muyobozi yakomeje asaba abo mu nzego zitandukanye z’uburezi, gukomeza kubitsa muri iyi koperative na cyane ko babitangiye kuko nko mu 2023 hakusanyijwe miliyari 9 Frw zaturutse mu bigo by’amashuri, mu 2024 hakusanywa miliyari zirenga 8 Frw.
Mu nteko rusange ya Umwalimu SACCO yabaye ku wa 28 Werurwe 2025, yanatangijwemo serivisi z’ikoranabuhanga zizafasha abanyamuryango kugerwaho na serivisi z’imari neza.
Harimo gutangiza gukoresha ikarita izwi nka ‘Smart Cash’ izafasha abanyamuryango kwishyura serivisi n’ibicuruzwa bitandukanye.
Harimo uburyo bwa ‘eKash’ ifasha ufite konti muri Umwalimu SACCO kwakira no kohereza amafaranga ku muntu uwo ari wese, yaba akoresha MTN Mobile Money, Airtel Money n’izindi banki zose ku giciro kiri hasi.
Mu zindi serivisi zatangijwe harimo serivisi yiswe ‘Business Credit Line’ ifasha umucuruzi guhabwa amafaranga ashaka mu gihe akeneye gukemura ibibazo nko gutumiza ibicuruzwa mu gihe yatanze ibintu ku ideni n’ibindi, hashyirwaho n’uburyo bwa Western Union bufasha abanyamuryango kuba bakwakira cyangwa kohereza amafaranga mu mahanga.
Kugeza ubu Koperative Umwalimu SACCO ifite abanyamuryango bagera ku bihumbi 160 barimo abagera ku 5000 Umwalimu SACCO yungutse mu 2024 bakora mu nzego zitandukanye z’uburezi.

INZIRA.RW