Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame uri i Seoul muri Korea y’Epfo aho yitabiriye inama ihuza iki gihugu n’Umugabane wa Afurika, yagiranye ibiganiro na mugenzi we, Yoon Suk Yeol, aho baganiriye ku buryo bwo kurushaho kwagura umubano w’Ibihugu byombi n’ubufatanye mu nzego zitandukanye.
Umukuru w’Igihugu yaganiriye n’abandi barimo Rev. Billy Kim, umuvugabutumwa ukomeye wanabaye Umuyobozi w’Itorero ry’Ababtisita ku Isi, ukomoka muri Koreya Y’Epfo.
Kuri uyu wa 3 Kanama 2023, kandi Perezida Kagame ari kumwe n’abandi Bakuru b’Ibihugu na za Guverinoma za Afurika bakiriwe ku meza na Perezida wa Koreya y’Epfo, Yoon Suk Yeol na Madamu Kim Keon Hee.
Iyi nama ihuza Afurika na Korea y’Epfo iteganyijwe hagati ya tariki 4-5 Kamena 2024, mu Mujyi wa Goyang-si, aho izayoborwa na Perezida w’icyo gihugu, Yoon Suk Yeol.
Abayitabira barimo Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma za Afurika, abahagarariye imiryango mpuzamahanga n’abandi batandukanye.
Bakazaganira ku guharanira ahazaza heza hahuriweho, ubukungu busangiwe kandi burambye ndetse n’ubufatanye.
U Rwanda rufitanye umubano wihariye na Korea y’Epfo ushingiye kuri politiki na diplomasi, ubutwererane n’ubufatanye muri gahunda zo guteza imbere ubukungu bw’Abanyarwanda.
Ibihugu byombi biherutse gusinyana masezerano mu nzego ebyiri zirimo ubujyanama mu bya politiki, ndetse n’ubufatanye muri gahunda y’ikigega cy’ubutwererane mu iterambere ry’ubukungu. Ni amasezerano yasinyiwe i Kigali muri Kanama 2023.
Umubano w’u Rwanda na Korea y’Epfo watangiye mu 1963. Ibihugu byombi bifatanya cyane mu bijyanye n’ubuhinzi, uburezi, guteza imbere ikoranabuhanga mu buvuzi, ikoranabuhanga n’ibindi.
Mu 2020 kandi Korea y’Epfo yari yasinyanye n’u Rwanda amasezerano yemerera buri gihugu gukoresha ikirere cy’ikindi. Ni amasezerano azwi nka Bilateral Air Services Agreement.
INZIRA.RW