Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi w’u Rwanda, Yussuf Murangwa, yatangarije inteko ishinga amategeko ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka ku kigero cya 7,1% mu 2025, naho ingengo y’imari ya 2025/26 yazamutse igera kuri miliyari 7.032,5 Frw.
Ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka ku kigero cya 7,1% mu 2025, mu gihe mu 2026 buzagera kuri 7,5%, buzamukeho 7,4% mu 2027 naho bugabanukeho gato mu 2028 kuko buzazamukaho 7%.
Ari imbere y’Inteko Ishinga Amategeko Ingengo y’Imari y’umwaka wa 2025-2026 yazamutse ku kigero cya 21% ugereranyije n’amafaranga yakoreshejwe muri uyu mwaka.
Amafaranga azakoreshwa muri iyi ngengo y’imari ni miliyari 7.032,5 Frw, harimo azakusanywa imbere mu gihugu angana na miliyari 4.105,2 Frw, naho miliyari 3.628,0 Frw zizava mu misoro. Ni mu gihe miliyari 477,2 Frw zizakusanywa mu bundi buryo.
Inkunga z’amahanga zizaba zingana na miliyari 585,2 Frw, muri uyu mwaka w’ingengo y’imari inguzanyo zo zizaba zingana na miliyari 2.151,9 Frw.
Amafaranga azakoreshwa mu ngengo y’imari isanzwe, ni ukuvuga mu mishahara y’abakozi n’ibindi bikorwa bya guverinoma angana na miliyari 4.352,9 Frw mu gihe azakoreshwa mu bikorwa by’ishoramari n’indi mishinga angana na miliyari 2.679,5 Frw.
Iyi ngengo y’imari yazamutse bigizwemo uruhare n’amafaranga leta itagenya kuzakura mu misoro itandukanye yashyizweho.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa yavuze ko iyi ngengo y’imari izibanda ku mishinga minini irimo kubaka ikibuga cy’indege gishya cya Kigali kiri i Bugesera.
Amafaranga azagenda ku mirimo yo kubaka ikibuga cy’indege mpuzamahanga gishya cya Kigali mu Ngengo y’Imari ya 2025/26 angana na miliyoni 600$, ni ukuvuga asaga miliyari 853,6 Frw.
Imirimo yo kubaka iki kibuga cy’indege biteganyijwe ko izarangira mu 2028.
Murangwa yavuze kandi ko 58% by’ingengo y’imari biteganywa kuzakura ubushobozi mu mafaranga ava imbere mu gihugu, 8% akazava mu nkunga mu gihe 31% azava mu nguzanyo ziva mu mahanga.
Yahamije ko Guverinoma ikomeje guharanira ko inguzanyo zigabanyuka no kubaka ubukungu bufite ubudahangarwa ku ngorane zigenda zivuka.
Amadovize yinjizwa mu gihugu yitezweho kuzagera kuri tiriyari 4.1 z’amafaranga y’u Rwanda muri uyu mwaka utangirana na tariki ya 1 Nyakanga 2025.
Imibare y’ahateganyo yerekana ko ubukungu bw’u Rwanda buziyongera ku kigero cya7,1% mu mwaka wa 2025 na 7,5% mu 2026.



INZIRA.RW