Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yagaragaje ko u Rwanda rugeze ahashimishije mu gukoresha murandasi “internet” kuko kuyikoresha bigeze ku rugero rwo hejuru ndetse 60.6% by’abaturarwanda bayikoresha.
Minisitiri Ingabire yavuze ko mu myaka 24 ishize hari intambwe u Rwanda rumaze gutera mu bijyanye n’iterambere ry’ikoranabuhanga, harimo nko gushyiraho ibikorwa remezo henshi mu gihugu, gushyira serivisi za Leta ku ikoranabuhanga n’ibindi byinshi.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 05 Nzeri 2024, ubwo yari yitabiriye Inama nyunguranabitekerezo izwi nka ‘Rwanda Internet Governance Forum 2024- RIGF’, yigira hamwe imikoreshereze ya internet, nibwo ibi byagaragajwe.
Imibare igaragaza ko mu 2024 abantu barenga miliyari 5.3 ku Isi [bangana na 66% by’abayituye] bakoresha internet. Ku mugabane wa Afurika umubare w’abakoresha internet ugeze kuri 43%, bigaragaza ukwiyongera gukomeye kuko mu myaka 20 ishize abaturage 2% gusa by’abari bawutuye ari bo bonyine bakoreshaga internet.
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula yagaragaje ko internet yabaye inkingi y’imibereho y’abantu muri iki gihe, aho isigaye iteza imbere itumanaho n’ubukungu, ariko hagomba no kwita ku guhangana n’ibibazo bijyana na yo.
Yagize ati “Nka Minisiteri uruhare rwacu ruzaba kwemeza politiki n’imikoreshereze yayo iboneye, kandi tukita ku gushyigikira ibikorwa byo kwaguka kandi hatagize usigara inyuma.”
Raporo y’Ikigo cyo mu Bwongereza gikora ubushakashatsi ku ikoranabuhanga kizwi nka Cable, iherutse kugaragaza ko u Rwanda ubu ari cyo gihugu cya mbere muri Afurika y’Uburasirazuba, EAC gifite internet yihuta kandi ihendutse.
Berekanye ko abakoresha internet mu Rwanda bayishyura ku mpuzandengo ya 43.22$ ku kwezi avuye ku 60.96$ yariho umwaka ushize, bingana n’igabanyuka rya 29.1% ugereranyije n’umwaka ushize.
U Rwanda rukomeje gushora imari mu bikorwa remezo by’ikoranabuhanga, ubu imibare ikaba igaragaza ko umuyoboro wa 4G LTE ugera mu bice by’igihugu ku rugero rwa 98%.