Inganda za Rutsiro Honey, Nyabihu Potato Company na Rwamagana Banana Wine leta yashoragamo akayabo ntisarure zigiye gushyirwa ku isoko zegurirwe abikorera.
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubushakashatsi n’Iterambere mu byerekeye Inganda (NIRDA) cyatangaje ko imigabane cyari gifite mu nganda za Rutsiro Honey, Nyabihu Potato Company na Rwamagana Banana Wine zigiye kwegurirwa abikorera.
Ni nyuma y’uko bwatangaje ko bubona hatazaboneka amafaranga yatuma zikora ku bushobozi bwazo 100% bituma zigomba kwegurirwa abikorera bakazibyaza umusaruro.
U Rwanda rumaze imyaka myinshi rutangiye gahunda ishyira imbere kongerera umusaruro ibikomoka imbere mu gihugu bikagurishwa ku isoko ryo mu gihugu no mu mahanga.
Imibare igaragaza ko inganda ziri mu gihugu zirenga 1300, zirimo inini 85 zitunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi n’iziciriritse 608 zitunganya umusaruro nk’uwo.
Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka warangiye muri Kamena 2024 igaragaza ko NIRDA yahaye Uruganda rwa Nyabihu Potato Company, miliyoni 180 Frw ariko rukomeza kuguma mu bihombo by’amafaranga menshi.
Igaragaza ko Rwamagana Banana Wine yari yarashowemo miliyari 1,4 Frw ariko NIRDA ikaba ikomeza gushoramo andi mafaranga kandi hakomeza kugaragaramo igihombo.
Bigaragara ko mu mwaka wa 2024/25, NIRDA yohereje arenga miliyoni 430 Frw y’igishoro mu bigo by’ubucuruzi bitandukanye ifitemo imigabane.
Umuyobozi Mukuru wa NIRDA, Dr. Christian Sekomo Birame, ubwo yitabaga Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’Imari n’Umutungo bya Leta, PAC, ku wa 15 Nyakanga 2025, yavuze ko bakomeje gushora imari muri izi nganda kugira ngo zishobore gukomeza gukora.
Ati “Ayo twari tugitanga akoreshwa mu kugura ibikoresho by’ibanze, guhemba abakozi, kwishyura umutekano, isuku n’ibindi byose.”
Yavuze ko inganda bafitemo imigabane zikora ku rugero rwo hasi, harimo urwa Nyabihu Potato Company rukoresha ubushobozi buri munsi ya 10%.
Ati “Turimo kugerageza ibishoboka kugira ngo iki kibazo gihagarare zikore neza. Kugeza ubu Rwamagana [Banana Wine] irakora ku bushobozi butari hejuru cyane, Rutsiro [Honey]na yo ni kimwe ni hagati ya 30% na 40% na ho Rwamagana ni kuri 20%, Nyabihu [Potato Company ] ni yo iri hasi. Iri munsi ya 10%.”
Uruganda rwa Nyabihu rukora ifiriti mu birayi gusa mu gihe byari biteganyijwe ko hazakorerwa n’ibindi bicuruzwa ariko Dr. Birame yavuze ko “Imbogamizi twari dufite yari imashini igomba gutunganya amafiriti adahiye, ibirayi bihase n’ibirayi byokeje bitakoraga.”
Yasobanuye ko mu gihe bakorerwaga igenzura bari bakiri mu nzira zo gushaka uwagemuye imashini ngo ahe amahugurwa abazikoresha, ndetse umwaka w’ingengo y’imari wa 2023/2024 warangiye bigeze ku musozo.
Nubwo NIRDA ivuga ko uruganda rwa Nyabihu rukora ifiriti, Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yo mu mwaka warangiye mu 2024 igaragaza ko rudakora.
Dr. Birame ati “Hariya rukora nk’iminsi ibiri, bagura ibirayi bagatunganya ibyo bicuruzwa [ifiriti] barangiza bakazipfunyika bakaba barekeye aho kugira ngo babanze bagurishe ibyo bamaze gukora, kuko ntabwo bakomeza gukora buri munsi ibintu bizaguma mu bubiko ngo biboreremo, kuko ni ikindi kibazo twanga ko byaba ari ukwangiza. Muri bike dufite babanze bakore bike babigurishe babone gutangira gukora ibindi.”
Dr. Birame yavuze ko icyiza ari uko izi nganda zakwegurirwa abikorera bakazibyaza umusaruro kuko Leta izitangamo amafaranga ariko ntihagire icyo yinjizamo.

INZIRA.RW