Binyuze muri gahunda yo kwihutisha iterambere, NST1, Guverinoma y’u Rwanda yihaye intego ko uruhare rw’inganda mu musaruro mbumbe w’igihugu uziyongera ku kigero cya 12%.
Ni intego nini, ariko nanone niramuka igezweho azaba ari intambwe ndende itewe mu bukungu bw’u Rwanda.Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Béata Uwamaliza Habyarimana, yemeza ko hakomejwe gushyirwa imbaraga mu kwagura gahunda y’ibyanya byahariwe inganda, kuko ari bwo buryo bwiza bwo kuzifasha kwiteza imbere byihuse.
Mu kiganiro yagiranye na shene ya Youtube ya IGIHE, Minisitiri Habyarimana yagize ati “Ni gahunda nini. Ariko kuba ari gahunda ndende, ijyanye n’intumbero y’igihugu, natwe ntabwo dushaka kwihereza ibintu bigufi ari nayo mpamvu hakomejwe gushyirwa imbaraga mu kwagura gahunda y’ibyanya byahariwe inganda, kuko ari bwo buryo bwiza bwo kuzifasha kwiteza imbere byihuse.
Hari ibyanya by’inganda bigera kuri birindwi biteganyijwe kubakwa kongeraho icyo mu Mujyi wa Kigali, ariko i Muhanga, Huye, Rusizi, Rubavu, Nyagatare, Musanze…. Aho hose ni ahantu duteganya kugira ibyanya by’inganda”.
Yunzemo ati “Ntabwo byose biri mu rwego rumwe rwo gutunganywa, hari icyatunganyijwe ubona ko gikora neza nka Kigali Special Economic Zone, hari n’ibyatunganyijwe ariko bikeneye kugira ngo hakorwe neza, hashyirwemo imihanda, amatara n’ibindi bikorwaremezo by’ingenzi bikenewe, aha navuga nka Rwamagana na Bugesera”.
Minisitiri Habyarimana yakomeje avuga ko hari n’ibindi bamaze kwerekana aho bizashyirwa, abaturage bakaba barimuwe banahabwa ingurane, ariko ngo hari n’aho bakiri gutekereza uko bakwimura abaturage. Ati “Ni ibintu byashyiriweho ikipe ibishinzwe iri kubinonosora”.