Ihuriro ry’Abashakashatsi mu bukungu , EPRN ryamuritse ku mugaragaro ubushakashatsi ryakoze ku ngamba nshya zishobora kuzifashishwa mu kuzahura ubukungu bwazahajwe na Covid-19, zirimo no kwibanda cyane ku gukoresha ikoranabuhanga.
Kuri uyu wa 27 Gicurasi 2021, muri Serena Hotel hateraniye Inama yahuje abari muri EPRN, inzego za Leta zirimo Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Minisiteri y’Imari n’igenamigambi ndetse n’imiryango itari iya leta itandukanye.
N’ubwo abitabiriye iyi nama bari bake, abandi bayikurikiraniye ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye za EPRN mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo.
Nyuma yo kugaragaza ibikorwa byazahajwe cyane na Covid-19 birimo , ubukerarugendo, ubucuruzi, ibikorwa byo mu nganda n’ikoranabuhanga ryabyukijwe kubera icyorezo cya Covid-19 ariko rikigaragaramo imbogamizi.
Umuyobozi wa EPRN, Kwizera Seth yavuze ko mu rwego rwo kuzahura ubukungu, Leta ikwiye gushyira imbaraga cyane mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu ngeri zose kuko ari izingiro ry’ubukungu.
Ati “Icyo nagarukaho ni uguteza imbere ikoranabuhanga, kuko twarabibonye Covid-19 ije abantu bose bakajya mu rugo, byaba ubucuruzi, akazi n’amashuri byahise bitangira gukoresha ikoranabuhanga, ariko nabyo twasanze hakirimo ikibazo kijyanye n’ibikoresho by’ibanze bikenerwa mu gukoresha ikoranabuhanga, kandi ntabwo ari abanyamujyi gusa barikeneye ahobwo niyo mu cyaro bararikeneye ariko hakenewe kumenya niba koko ibikorwa remezo bihari.”
Yokomeje agira ati “Ni byiza ko bakomeza kwagura ibyo bikorwa remezo ndetse no kurushaho kwigisha ubumenyi bujyanye n’ikoranabuhanga, mbese buri muturage agahabwa ubumenyi ku ikoranabuhanga.”
Uretse mu bucuruzi ikoranabuhanga ryakomeje kwifashishwa mu burezi, mu buvuzi ariko bisembuwe na Covid-19 bityo ko byakongerwamo imbaraga kugira ngo ubukungu bwongere buzahuke nk’uko byifuzwa.
Umukozi ushinzwe Ishoramari muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda Kajangwe Antoine yavuze ko n’ubwo ibihe bya Covid-19 byakomye mu nkokora ubukungu bw’igihugu ariko bifuza ko byibuze uyu mwaka wazarangira icyizere cy’ubukungu cyongeye kugaruka kandi bukiyongera.
Yavuze ko kandi bijyanye n’intego igihugu gifite hagiye habaho gutera ingabo mu bitugu abikorera bagizweho ingaruka na Covid-19 bityo ko bagiye kwibanda cyane mu bijyanye n’ibitunganywa mu nganda n’ishoramari rishya.
Yagize ati “Ni byo twatanze inkunga ya mbere kandi hagiye kuza ni ya kabiri, ariko intego yacu ni uko twifuza kwibanda ku ishoramari rishya kandi ibizagenderwaho bizagaragazwa ku buryo buri wese ashobora kuzasaba kuyihabwa mu buryo bumworoheye.”
Umushakashatsi Dr. Ukozehasi Celestin yavuze ko igihugu gikwiye kwibanda ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ariko mu rwego rwo gutunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi bikorerwa mu nganda kuko byagaragaye ko ariho hakiri imbogamizi.
Yagize ati “Ubuhinzi bukwiye kongera gukorwa neza, kugira ngo twongera ibyo twohereza mu mahanga, kuko ibyo twohereza mu mahanga byagiye biganuka kubera Covid-19 kandi ibyo twohereza ni ibishingiye ku buhinzi. Imbaraga rero zikwiye gushyirwa mu kongera umusaruro kandi ibikozwe bibe bifite ubuziranenge.”
Kuva Covid-19 yagera mu Rwanda, ibikorwa bitandukanye byahise bihagarara birimo n’ubucuruzi, ariko hafatwa ingamba zo gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo ubuzima budagarara burundu. Ubushakashatsi bwagaragaje ko hakiri ibyo kongeramo imbaraga kugira ngo hubakwe ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga nk’intego igihugu gifite.